Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
Kuko muri Kristo Imana ari mo yiyungiye n’abari mu isi ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo, kandi noneho yatubikije ijambo ry’umwuzuro (2 Abakorinto 5:19).
Ntuzabe gusa umukristo wo ku cyumweru cyangwa umwe mu bagize itorero runaka, nawe gira icyo ukora mu guhindura ubuzima bw’abandi. Sangria ubutumwa bwiza n’abandi! Ugomba kugira icyo ukora mu gukwirakwiza ubutumwa mu isi.
Ubutumwa bwiza bw’Umwami Yesu ni wowe bwabikijwe. Wahawe inshingano ikomeye iva ku Mana yo guhindurira abantu ku bukiranutsi.Yesu yaravuze ati “…Nimunkurikire nzabagire abarobyi b’abantu” (Matayo 4:19) Imana irashaka gukora ku isi binyuze muri wowe! Hari abantu mu Mana utazamenya keretse nutagira guhamya no guhindurira abandi mu Mwami.
Hari imbaraga mu Bwami bw’Imana zitazigera zirekurwa mu buzima bwawe keretse utangiye gusangira ijambo ry’Imana n’abandi. Hariho ibimenyetso n’ibitangaza utazigera ubona keretse utangiye kubwiriza ubutumwa bwiza! Nutangira kubwiriza, na babandi b’abakobanyi bazita kubyo uvuga nibabona imbuto z’ubutumwa bwiza mu buzima bwawe.
Bibiliya ivuga ko Ubutumwa bwiza bwa Kristo ari imbaraga z’Imana (Abaroma:1:16).Mu yandi magambo hatabayeho kubwiriza ubutumwa bwiza, ntihashobora kugaragara ibimenyetso n’ibitangaza by’ukuri. Uburyo bwonyine ubasha kugiramo agaciro mu buzima ni ugusangira ubutumwa bwiza no kuba umuhamya w’Imana.
Nuhinduka umuhamya w’Ijambo ry’Imana, nta mipaka izaba mu buzima bwawe kuko wowe n’Imana muzaba mwahindutse ikipe idatsindwa, rero ntabwo uzabura ibitangaza, ibimenyetso n’ubuhamya mu buzima bwawe.
Iyi ni yo mpamvu kubwiriza Ubutumwa Bwiza byagombye kuba inzira y’ubuzima bwawe, nuko rero iyemeze none kuba umuntu uhindura abandi mu Mwami.
Isengesho:
Dawe ndagushimira kubw’amahirwe n’icyubahiro byo kubwiriza Ubutumwa bwiza no kugaragaza imbaraga zawe z’agakiza no gucungurwa kwa muntu. Ntabwo mfite isoni z’Ubutumwa Bwiza, ahubwo mbwamamaza nshize amanga.
Ndagushimira ko wampaye ubushobozi bwo kubikora bigatungana, none rero guhindurira abandi mu Mwami, nibwo buryo bwo kubaho mpisemo mu izina rya Yesu. Amen!
Umwigisha: Pastor Anitha Oyakhilome
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha...
Ibitekerezo (0)