Israel: Muri Galilaya havumbuwe ubutunzi bwa(...)

Kwamamaza

agakiza

Israel: Muri Galilaya havumbuwe ubutunzi bwa gikirisitu bwa kera


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-06-25 10:11:56


Israel: Muri Galilaya havumbuwe ubutunzi bwa gikirisitu bwa kera

I Yeruzalemu Abacukuzi b’ibisigaramatongo muri Isiraheli bavuga ko bavumbuye icyaro cya gikristo cya kera muri Galilaya, gishobora kuba cyarasenyutse igihe Abaperesi bigaruriraga ako gace mu kinyejana cya 7.

Ikigo cya Isiraheli gishinzwe ibijyanye n’amateka (IAA) cyashyize ahagaragara ibyavuye mu buvumbuzi bwakozwe mu kwezi kwa gatandatu n’ikinyamakuru gikora ubushakashatsi bw’ururimi rw’igiheburayo, Atiqot. Abashakashatsi bayobowe n’umucukuzi w’ibisigaramatongo muri IAA, Gilad Cinamon, basanze ibisigazwa by’umudugudu wa Byzantine i Pi Mazuva,mu majyaruguru ya Isiraheli mu 2007.

Mu gice gusa cy’i kibanza niho hacukuwe, maze abahanga mu b’ucukumbuzi bw’ibisigaramatongo baza kubonamo ibisigisigi by’abakristu bahoze bahatuye, harimo amazu yubatswe, imbuga ya Mozayike,inzira zambukiranya imbibi, hamwe namashusho.

Abashakashatsi banditse bagira bati: "Ibyavumbuwe kuri icyo kibanza harimo umusaraba w’umuringa, umuringa wa ashlar nawo ushushanyijeho umusaraba, hamwe n’ibibumbano byo mu kinyejana cya gatandatu kugeza mu cya karindwi, byari bigizwe n’ubwoko bw’ibintu byabagaho muri icyo gihe, hamwe n’ibindi byatumizwaga mu mahanga bimwe byambitswe imisaraba."

Aba bavumbuzi bakomeje bagira bati“Ikintu gishimishije ni ubuziranenge bwo mu rwego rwo hejuru, bw’ibyo bisigaramatongo, biragaragarira nko mu mabara meza kandi y’umwimerere yo mu kinyejana cya karindwi, hakoreshejwe mozayike hashushanyijweho amashusho y’indabyo, inyamaswa n’amashusho y’abantu, hamwe n’inyandiko ebyiri z’Abagereki.

Ibyavumbuwe aho hantu byerekana ko hari icyaro cya gikirisitu gishobora kuba cyarasenyutse mu gihe cy’Abaperesi bigaruriye ako karere mu 613 .”

Haaretz avuga ko imiturire ya gikristo itazwi mu mu nkomoko ya Byzantine ariko byavuzwe muri Yerusalemu Talmud mu cyegeranyo cy’inyandiko za rabi, (inyigisho cyangwa amategeko yo mu bayudu b’icyo gihe) mu kinyejana cya kane n’icya gatanu.Cinamon yabwiye Haaretz ati:"Kugeza ubu, nta nyandiko dufite ziva mu bakristu zerekeye gutura, cyangwa ibimenyetso byose byerekana ko bari abakristu hafi ya bose."

Ingoma ya Byzantine yagiye kurwana n’Ingoma y’Abaperesi ya Sasani hagati ya 602 na 628 nyuma ya Yesu. Abaperesi, babifashijwemo n’abasirikare b’Abayahudi bari batotejwe n’abakristu ba Byzantine, bateye Isiraheli yo muri icyo gihe maze bigarurira Yeruzalemu mu 614.

Abashakashatsi bavuga ko muri ako karere hari hatuye abakirisitu bagera ku 140, muri icyo gihe kandi benshi muri Galilaya barimbuwe mu gitero cy’Abaperesi.

Source: CBN.COM

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?