Israël Mbonyi yataramiye muri Iwacu Muzika(...)

Kwamamaza

agakiza

Israël Mbonyi yataramiye muri Iwacu Muzika Festival


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-09-27 06:35:29


Israël Mbonyi yataramiye muri Iwacu Muzika Festival

Israël Mbonyi niwe washyize akadomo ku bitaramo bya Iwacu Muzika Festival, byatambutswaga kuri Televiziyo y’u Rwanda mu rwego rwo gufasha abanyarwanda gususurukira mu rugo.

Israël Mbonyi ni umukristo mu itorero Evangelical Restoration Church, aracyari ingaragu. Ivugabutumwa ry’uyu muhanzi ryahembuye imitima ya benshi haba mu Rwanda, mu karere ndetse no ku isi hose.

Uyu muhanzi yahawe umugisha n’Imana ivugabutumwa rye ryagukira mu bihugu bitandukanye mu isi, atari ugukurikiranwa kuri murandasi( Internet) gusa ahumbwo hari naho yagiye akandagiza ibirenge bye, twavuga nko : Bwongereza, muri Canada, mu Bubirigi, mu Buholandi, muri Finland, mu Buhindi, muri Kenya, Uganda, Mozambique, Afrika y’epfo...

Umuramyi Israël Mbonyi niwe wabaye uwa nyuma utaramiye abakunzi b’umuziki mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival, byashojwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 6 tariki 25 Nzeri 2020.

Ni igitaramo cyari kiyobowe n’Umunyamakuru Luckman Nzeyimana. Israël Mbonyi yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo ‘Karame’, ‘Mbwira’, ‘Nzi ibyo nibwira’, ‘Sinzibagirwa’ n’izindi nyinshi.

Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko mu bitaramo byose byatambutse iki gitaramo cya Mbonyi cyari gifite akarusho.

Nk’uwitwa Prince Byishimo yifashishije ifoto ya Mbonyi ari ku rubyiniro yandika kuri Twitter ati “Nshaka gushimira byimazeyo ukwitwara neza ku rubyiniro k’uyu munsi muri Iwacu Muzika Festival. Ufite ijwi ryiza n’imibyinire yihariye. Uri igisobanuro cy’umuririmbyi kuri njye. Imana iguhe umugisha.”

N’abandi benshi bifashishije uru rubuga bavuga ko banejejwe cyane n’uburyo Mbonyi yabataramiyemo.

Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byatambutswaga kuri kuri Televiziyo y’u Rwanda mu rwego rwo gufasha abanyarwanda gususurukira mu rugo.

Source: Igihe

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?