Isomere udushya 20 twaranze igitaramo cya(...)

Kwamamaza

agakiza

Isomere udushya 20 twaranze igitaramo cya Liliane Kabaganza!


Yanditswe na: Ubwanditsi     2011-10-17 03:38:12


Isomere udushya 20 twaranze igitaramo cya Liliane Kabaganza!

1.Kwinjira byari ubuntu,ibi byatangaje benshi kuko batiyumvishaga uburyo igitaramo nk’iki cyakwinjiriza ubuntu.

2. Ku isaha ya saa 14h00 icyumba cyagombaga kubeamo igitaramo cyasaga nk’aho cyamaze kuzura.Kubera ubwinshi bw’abantu bari bazindutse,byabaye ngombwa ko abantu binjizwa mbere y’isaha yari yatangajwe kubera kwirinda imvururu ndetse n’icyemezo cya Hotel cyari guhagarika igitaramo kubera umuvundo.

 

Abantu bari benshi..

3.Igitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi cyane basaga 3500 kandi salle ubwayo isanzwe yakira abantu 2000,ibi bikaba byatumye benshi bahagera bagahitamo kwisubirira mu rugo ,ndetse hakaba hari n’abandi batari bake bagombaga kuza ariko nyuma yo kumva ko abantu babaye benshi bagahitamo kubireka!

4.Abantu bose bakomeye muri Gospel mu nzego zitandukanye bahahuriye!

5.Igitaramo cyagombaga gutangira ku isaha ya saa 15h00 ,ariko kubera impamvu zatunguranye ,cyatangiye ahagana ku isaha ya saa 17h00.

6.Kubera ikibazo cy’ubwinshi bw’abantu bahageze kare,byatumye abatari bagenewe kwicara muri VIP(ahari hagenewe abafite invitation gusa) hicarwa n’abatazifite ,ibi bikaba byaje gukomerera abashinzwe protocol kuko byabaye ngombwa ko babahagurutsa bigoranye!

7.Kwinjira kuri stage kwa Liliane Kabaganza byatangaje benshi kuko yabanjirijwe n’itsinda rinini ry’abaririmbyi bari bitwaje urumuli,maze nawe aza abakurikiye mu myambarire yarangaje benshi!

 8.Liliane Kabaganza yaririmbanye na Gaby Kamanzi ndetse na Dominic Nic mu ndirimbo ye yise “Ubuzima” maze si ukugaragaza ubuhanga……

 9.Liliane Kabaganza yatanze ubuhamya asobanura inkomoko y’indirimbo ze ,aha akaba yavuze ko zagiye zikomoka ku buzima butamworoheye bwo kuba yaragiye yibaruka abana be bimugoye,akaba kandi yanaririmbanye n’umukobwa we w’imfura maze si ukurirra bose ikiniga kirabica….


Ikiniga cyari cyose....

10.Liliane Kabaganza yahamagaye umugabo we benshi batari bazi,maze aza imbere amuhamagaye ati”Cheri ,ngwino hano imbere”aramushimira maze nyuma amusoma ku itama!


Yashimiye umugabo we ,anamusoma ku itama!!

 11.Umuhanzi Jean Paul Samputu yatangaje abantu benshi kuko batari basanzwe bamubona kuri stage za Gospel hano mu Rwanda,dore ko yari amaze imyaka itari mike aba hanze yarwo.Yinjiye kuri stage aririmba indirimbo yise “Karibu Mungu Wangu”Akaba yanaguze CD ya Liliane Kabaganza 500.000Frw akurikiye Apostre Masasu nawe wari wayitanze.

 

Umuhanzi Jean Paul Samputu yaguze CD....

12.Apostre Josua Masasu yigishije abantu gukorera Imana ariko bakarekura n’amafranga kuko nayo aba akenewe.Aha akana kamwe kaje imbere ubwo bitangishaga gafata CD yari ifite decoration maze karayitwara,nawe aragakurikira agira ati”Nyereka Mama wawe aho ari maze ahite ayigura 50.000Frw”Amaherezo ako kana kaje kugera aho nyina yari yicaye maze Apostre Masasu ati “Urayatanze rero!”

Aka kana kari kamaze kuzana CD kayivanye imbere maze Masasu aragakurikira...

 13.Mu gihe bitangishaga kandi ,Apostre Masasu yagize ati”Abatanga Mirongo itanu bari he?”Maze haguhagurukira umukobwa aza imbere yitwaje IGICERI cy’amafranga 50 y’u Rwanda agigereza Apostre Masasu,maze si ugutangara arumirwa.Uwo Mukobwa yasubijwe aho yari yicaye maze abari aho si uguseka barumirwa!

 

Apostre Masasu ubwo yitangishaga...

14.Umunyamakuru Rukundo Fils ukora kuri Radio Umucyo ,yagaragaye ari kumwe n’umukobwa w’umuzungu,benshi mu bari aho bakaba babarangariye cyane!

 

Umunyamakuru Rukundo Fils ari kumwe n’umuzungukazi ,barangaje benshi....

15.Umuhanzi Mani Martin ndetse na Patrick Nyamitari bakab bagaragaye muri iki gitaramo ,ubwo bari baje kureba Liliane Kabaganza,mu gutaha ,umuhanzi Mani Martin akaba yishimiye uburyo ki yakiriwe.

 

Umuhanzi Mani Martin yishimiye uko concert yagenze n’uburyo yakiriwe...

16.Nyuma y’igitaramo gato umuhanzi Patrick Nyamitari yibasiwe n’itsinda ritari rito ry’abanyamakuru maze si ukumuhata ibibazo….

 

Patrick Nyamitari yaje guhatwa ibibazo n’abanyamakuru...

17.Byari byitezwe ko Liliane Kabaganza aririmba indirimbo nyinshi ariko byagaragaye ko yaririmbye indirimbo 5 gusa kubera ikibazo cy’amasahabari bahawe.

18.Iki gitaramo cyateguwe kandi cyari gihuriwemo ku nshuro ya mbere n’abantu bafite ama companies azwi muri Gospel ,ubundi bakaba batari basanzwe bahuriza hamwe imbaraga!Iki rero nicyo gitaramo cyabashije guhuza ayo ma Companies.

 19.Iki gitaramo cyatumiwemo abahanzi 5 gusa ,akaba ari bo bafashije Liliane.Byari bimenyerewe ko iyo umuhanzi afite igitaramo nk’iki cyo ku rwego rwo hejuru byibuze abahanzi bake atumira ari nak 12!!

 20.Kubera umubare munini w’abafataga amafoto bageraga kuri 20,protocol yahahuriye n’uruvagusenya kuko buri kanya wasangaga irwana nakavuyo k’abantu benshi birundaga imbere ya stage kandi bakahamara umwanya muremure bafotora,ibi bikaba byinubirwaga n’abari bakurikiye igitaramo.

Photo : Isange Group & Cyril Ndegeya -igihe.com

Isange Group

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?