Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
Yemwe basambanyi, namwe basambanyikazi, ntimuzi yuko ubucuti bw’iby’isi butera kwangwa n’Imana? Nuko rero umuntu wese ushaka kuba incuti y’iby’isi, aba yihinduye umwanzi w’Imana. Yakobo 4:4
Kuba inshuti y’ isi na b’ isi bivuze kwisanisha n’icyo isi ishaka ko uba cyo, ukagendera muri system yuko isi ikora, urugero: Kwiba, kubeshya, gusambana, guhemuka kugira ngo uramuka, amatiku, kuroga, gutakaza ubumuntu n’ibindi byinshi. Rero iyo uhisemo gukurikiza ibi uba ubaye inshuti y’ isi na b’ isi, ugahitamo kuba umwanzi w’ Imana niko ijambo ry’Imana ritubwiye.
Twese twarahamagawe ariko imihamagaro yacu iratandukanye, niba rero warahamagawe urasabwa guhora witoza kugendera neza mu muhamagaro, w’uwaguhamagaye ukirinda kuba inshuti y’ isi, ahubwo ugahinduka umwanzi w’isi kugira ngo ube inshuti y’Iyaguhamagaye(Imana). Imana ibashoboze mu izina rya Yesu Kristo, Amen!
Umwigisha: Ev. Pascal
Wareba kandi n’iyi nyigisho: Ni gute namenya ko ndi umuturage w’ijuru by Pst Desire Habyarimana
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha...
Ibitekerezo (0)