Intwari 7 zo kwizera dusanga muri Bibiliya -(...)

Kwamamaza

agakiza

Intwari 7 zo kwizera dusanga muri Bibiliya - Pamela Rose Williams


Yanditswe na: Ubwanditsi     2013-07-04 08:28:27


Intwari 7 zo kwizera dusanga muri Bibiliya - Pamela Rose Williams

Buri wese akunda inkuru z’ubutwari. Twari dusanzwe dusanga izi nkuru mu bitabo byagenewe abana, ariko hari izindi ntwari dusanga muri Bibiliya. Reka turebe intwari 7 dusanga muri Bibiliya, abantu bera b’Imana bari bayobowe n’Umwuka Wera w’Imana:

Nowa – Intwari yagendanye n’Imana

Iyi tuyisanga mu gitabo cy’Itangiriro. “Nowa yari umukiranutsi, yatunganaga rwose mu gihe cye. Nowa yagendanaga n’Imana” (Itang. 6:9).

Nowa yabayeho igihe isi yarushagaho kuba mbi. Ibi byababaje Uwiteka, yiyemeza kongera gutangira ni ko kubwira Nowa iti:
… Iherezo ry’abafite umubiri bose rije mu maso yanjye, kuko isi yuzuye urugomo ku bwabo, dore nzabarimburana n’isi (Itang. 6:13). Umugambi w’Imana rero wari uwo gufata Nowa n’umuryango we (kuko yari umukiranutsi mu maso y’Uwiteka) ikabakiza kurimbuka kwari kuziye abari mu isi bose.

Nowa yakoze ibyo Imana yamutegetse, n’ubwo abantu bakomezaga kumuseka bavuga ko akora ubusa, maze yubaka inkuge. Igitangaje kimwe ni uko Nowa yari afite imyaka 600 ubwo yatangiraga kubaka iyo nkuge (Itang. 7:6). Nowa yizeye Imana ubwo yamubwiraga ko imvura igiye kugwa, n’ubwo nta mvura yari yarigeze igwa kuva igihe Nowa yabereyeho (Itang. 2:5).

Kuki tuvuga ko Nowa yari intwari? Ni uko yizeye Imana akagendana nayo mu kwizera, agakiza umuryango we na zimwe mu nyamaswa yashyize mu nkuge. Nowa yakoreshejwe n’Imana, akiza abantu n’inyamaswa.

Abraham – Intwari yagiranye isezerano n’Uwiteka

Aburahamu aboneka muri Bibiliya ubwa mbere yitwa ‘Aburamu’. Se yitwaga Tera, kandi yavukanaga n’abandi bahungu n’abakobwa:
Tera yamaze imyaka mirongo irindwi avutse, abyara Aburamu na Nahori na Harani…. (Itang. 11:25-27).

Iyo dusomye mu Itangiriro 11, dusanga Se wa Aburamu yamufashe we n’umugore we n’umwuzukuru we Loti bakajya kuba mu gihugu cy’i Kanani. Ariko Imana yari ifite undi mugambi kuri Aburamu. Yamutegetse kujyana n’umgore we n’umuryango we, agasiga se. Aburamu yari afite imyaka 75, akora nk’uko Uwiteka yamutegetse.

Imana yanejejwe no kumvira kwa Aburamu, maze imusezeranya isezerano:

Uwiteka abonekera Aburamu aramubwira ati “Urubyaro rwawe nzaruha iki gihugu.” Yubakirayo igicaniro Uwiteka wamubonekeye (Itang. 12:7).

Twahawe umugabane mu gihugu Aburahamu yasezeranijwe mu Itangiriro 12. Aburahamu ni intwari ikomeye yo kwizera, kandi kwizera kwe ni ko kwamuhwanirijwe no gukiranuka (Abagalatiya 3:6). Kubera gukiranuka kwe, isezerano yahawe ryatugezeho natwe.

Yakobo – Intwari n’ubwoko bwatoranijwe

Yakobo yari umuhungu wa Isaka, kandi yari afite abahungu 12 ari na bo babaye abakuru b’imiryango ya Isirayeli. Yaguze ubutware na mukuru we Esawu, amuhaye igaburo ku isahane. Inkuru izwi cyane ku bijyanye n’ubutwari bwa Yakobo, ni uburyo sebukwe yamuriganije mu ijoro yagombaga gushyingirwamo. Yatenze imyaka myinshi kugira ngo abashe kubona Rasheli yakundaga. Amaze gushyingirwa Rasheli, sebukwe yaramuriganije afata Leya (mukuru wa Rasheli) amumuha mu cyimbo cya murumuna we, bukeye asanga yarongoye uwo atakunze. Yarongoye na Rasheli, abyarana abana na Leya n’umuja we, ndetse na Rasheli abyarana na we.

Yakobo ntiyagendanye n’Imana iminsi ye yose, ariko yakiranye n’Imana ayirekura ari uko imufashe umutsi wok u itako. Ubu ni bwo Yakobo yagarukiye Imana, na yo imuhindurira izina imwita Isirayeli, bisobanura “Uwakiranye n’Uwiteka”.

Isirayeli ni ubwoko bwatoranijwe, urubyaro rwa Yakobo (Yesaya 44:1). Yakobo rero ni se w’ubwoko bwatoranijwe.

Morudekayi – Intwari itazwi

Mordecai ni intwari itavugwa cyane muri Bibiliya. Nta bintu byinshi byanditswe kuri we, kuko izina rye (turetse iby’igisekuruza cye) riboneka mu gitabo cya Esiteri gusa. Kandi icyo gitabo ni we kivugaho.

Mordecai yari Umuyuda, arera umukobwa mwiza witwaga Hadasa (ari we Esiteri) wari umukobwa wa se wabo. Icyatumye arera Hadasa, ni uko yari imfubyi atagira se ntanagire nyina (Esiteri 2:7).

Mordecai yakoreye umwami uhereye igihe yajyaniweho imbohe mu bwami bubiri bwa mbere. Umwami Ahasuerus rero yaje gushaka umwamikazi usimbura Vashti ubwo yari amaze gusuzugura, maze hatorwa Hadasa (Esiteri), umukobwa wa Mordecai, maze bahisha Hegai umutware ko akomoka mu bwoko bw’Abayuda.

Hegai yakunze Esiteri, amuha byose yari akeneye kugira ngo azamumurikire umwami, umwami na we aramukunda cyane amugira umwamikazi. Igitabo cya Esiteri kitwereka ko Mordecai yakomeje kubana na Esiteri mu ibanga, kuko nta we yashakaga ko amenya isano bafitanye. Mordecai ni umukozi w’Imana (n’ubwo Imana itigeze igaragara muri iki gitabo).

Mordecai amaze kumva ko umwami yagambaniwe ngo bicwe, yabibwiye Esiteri na we abwira umwami, Mordecai ashimirwa ko yatanze ayo makuru. Mordecai kandi ni we wakoranyije urugamba rwo gukiza Abayuda akagambane kagombaga kubahitana bose bagashira.

Benshi bavuga ko Esiteri ari we wabaye intwari, ariko jyewe ndavuga nti “Intwari ni Mordecai,”wareze Esiteri kuva mu bwana kugeza abaye umwamikazi. N’ubwo Esiteri yakijije Abayuda, Mordecai ni we watatse amumenyesha umugambi mubisha wa Hamani. Mordecai ni intwari itazwi.

Yozefu z’i Nazareti – Intwari n’umubyeyi

Abantu benshi, ndetse n’abadasoma Bibiliya bazi inkuru za Yozefu w’umubaji warongoye Mariya kandi atwite. Yozefu ntiyari azwi cyane, kandi ntiyari umukire. Icyo tumuziho gusa ni uko yari umusore wari warasezeranije Mariya ko azamurongora.

Imana yatoranije Mariya ngo azabyare Umukiza w’abantu, itoranya na Yozefu ngo abe se wa Yesu mu buryo bw’umubiri. Yatumye kuri Yozefu ngo imumenyeshe ayo makuru.

Yozefu rero kuko yari umukiranutsi, yigiriye inama yo kubenga Mariya mu ibanga. Ariko akibitekerezaho, marayika w’Umwami Imana amubonekera mu nzozi aramubwira ati “Yozefu mwene Dawidi, witinya kurongora umugeni wawe Mariya, kuko imbuto imurimo ari iy’Umwuka Wera. azabyara umuhungu uzamwite YESU, kuko ari we uzakiza abantu be ibyaha byabo” matayo 1:19-21.

Yozefu yafashe inshingano itoroshye, yumvira Imana aba se wa Yesu mu buryo bw’umubiri. Ntekereza ko hari igihe cyageraga Yozefu akamera nk’abandi babyeyi, akigisha YEsu kuvuga no kugenda, akamufungira udukweto ndetse akanamwigisha kubaza kuko ari wo wari umwuga. Nta makuru tujya twumva arebana n’isano iri hagati ya Yozefu, Mariya, Yesu na bene se na bashiki be bandi, ariko tugomba kwizera ko Yosefu ari we wari ukwiriye kurongora Mariya no kuba se wa Yesu. Kenshi njya ntekereza kuri data, nkamufata nk’intwari. Ariko Yozefu na we mufata nk’intwari.

Yohana Umubatiza

Yohana Umubatiza yari mwene Zakariya na Elizabeti, akaba na mubyara wa Yesu. Yamaze iminsi ye yose ategurira mubyara we inzira, ari na we Mukiza. Bibiliya imuvugaho ibikurikira:

Yigishaga mu butayu bw’i Yudaya, abwira abantu ati “Mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi.” Kandi ni we wavuzwe n’umuhanuzi Yesaya ngo “Ijwi ry’urangururira mu butayu ati ‘Nimutunganye inzira y’Uwiteka, mugorore inzira ze.’” Yohana uwo yari yambaye umwambaro w’ubwoya bw’ingamiya, abukenyeje umushumi, ibyokurya bye byari inzige n’ubuki bw’ubuhura (Matayo 3:1-4).

Yohana uwo kandi ni we wakoreye Yesu ibyaha by’abari mu isi bose binyuze mu mubatizo yamubatirije muri Yorodani, kugira ngo asohoze gukiranuka kose (Matayo 3:15), bukeye bw’aho ahamiriza Yesu ko yakuyeho ibyaha by’abari mu isi (Yohana 1:29).

Yohana yashyizwe mu nzu y’imbohe azira guhugura umwami Herode Antipa, wari yarongoye umugore wa murumuna we Herodiya. Yohana yaje gucibwa umutwe bivuye ku itegeko rya Herodiya wari yabisabwe n’umukobwa we.

Ubutaha tuzabagezaho intwari ya karindwi, ari yo Sitefano.

Ibitekerezo (4)

Tuyisabe Protais

27-11-2017    09:09

Imana ibahe umugisha kubwo izinkuru mwakuzanyije.
Menye imana kuruta uko nari nyizi

Tuyisabe Protais

27-11-2017    09:08

Imana ibahe umugisha kubwo izinkuru mwakuzanyije.
Menye imana kuruta uko nari nyizi

Tuyisabe Protais

27-11-2017    09:08

Imana ibahe umugisha kubwo izinkuru mwakuzanyije.
Menye imana kuruta uko nari nyizi

Barigira Jean Baptiste

4-07-2013    18:21

Yozefu muhungu wa Yakobo ageze mu Misiri na Daniel na bagenzi be bari i Babuloni nabo bagaragaje ubutwari bukomeye mukwizera.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?