Inshamake y’igitabo cya mbere cya Samuel

Kwamamaza

agakiza

Inshamake y’igitabo cya mbere cya Samuel


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-01-31 05:28:02


Inshamake y’igitabo cya mbere cya Samuel

Ubusanzwe Samweli ni intwari muri icyo gitabo nk’uko Rusi na Esiteri bari mu bitabo babitirira. Zimwe muri Zaburi za Dawidi zivuga inkuru dusanga muri kino gitabo.Urugero Zaburi ya 18 (2 Sam 22) ni imwe muzigaragaza ko Dawidi yari umusizi w’umuhanga. Mu gitabo cya Samweli habonekamo inkuru ziri mu bindi bitabo byo mu gihe kimwe. Samweli na we yanditse ku «mihango y’ubwami »(1 Sam 10:25). Icyo gihe Yehoshafati yari umucurabwenge (archiviste) na Seraya yari umwanditsi wa Dawidi (2 Sam 8 :16,17).

Uwanditse igitabo cy’ibyo ku Ngoma yari afite imbere ye ibitabo bya Samweli, Natani na Gadi (1 Ngoma 29:29) bemeza ko Nehemiya ashatse gushyiraho inzu y’ibitabo yegeranyije ibitabo bihereranye n’abami, abatambyi, ndetse n’ibitabo bya Dawidi. Nta shiti rero ko ibyo bitabo byarimo igitabo cya Samweli cyabonekaga mu rutonde rw’ibitabo bya Bibiliya byari byemewe nk’ibyahumetswe n’ Imana mu gihe cy’Abamakabe. Igitabo cya Samweli kivuga ibyabaye mu gihe kireshya n’imyaka ijana (ikinyejana).

Cyari igihe cy’inzibacyuho mu buryo bw’imitegekere no mu buryo bw’ umwuka. Igihe cy’ubutegetsi bayobowe n’Imana (Theocratie) yifashisha Mose na Yosuwa. Cyari gisimbuwe n’akajagari (Anarchie) ko mu gihe cy’abacamanza. Igihe cyari kigeze ngo bashyireho ubwami. Amateka agaragaza iby’ubugingo bw’umwuka tuyasoma muri (Zaburi 78: 65-72). Imana yitoranyirije «umuntu uyinyuze umutima» imuhindura icyitegererezo n’ushushanya umwami Mesiya. Kuva igihe cya Samweli gahunda ya ba bamenya yasimbuwe n’urwego rw’abahanuzi ruhoraho. Igitabo cya Samweli cyanditswe mu ntangiriro y’ikinyejana cya cumi (l0e siecle) M.K.

Uko igitabo cya Samweli kigabanije

1 SAMWELI: Ibice
1-3: Kuvuka kwa Samweli, imenyerezwa umurimo n’ihamagarwa rye nk’
umuhanuzi.
4-7:Intambara z’Abisirayeli n’Abafilisitiya: Isanduku y’isezerano nyuma ikagarurwa.
8-10: Samweli umucamanza w’Abisirayeli. Sawuli asigwa ngo abe umwami.
1-14: Gukomezwa k’ubwami bwa Sawuli. Kunesha Abafilisitiya.
15 Intambara ku Bamaleki. Sawuli acumura asuzugura Uwiteka.
16-18: Dawidi asigwa: anesha Goliyati kandi yitwaraneza.
19-24: Dawidi na Yonatani. Dawidi ahunga.
25-30: Urupfu rwa Samweli .Dawidi n’Abigayile. Dawidi ahungira i Gati. Sawuli
agenda arembera.
31: Gutsindwa n’urupfu rwa Sawuli na Yonatani

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?