Inshamake y’igitabo cya ZABURI

Kwamamaza

agakiza

Inshamake y’igitabo cya ZABURI


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-03-30 05:48:18


Inshamake y’igitabo cya ZABURI

Ubusanzwe Zaburi ni indirimbo kandi zikaba n’ibisigo; Ni amasengesho y’ibihe byose. Iyo umukristo w’iki gihe yifashishije Zaburi mu masengesho ye yigereranya n’umuririrnbyi wa Zaburi birushaho kumufasha. Kugira ngo dusobanukirwe neza Zaburi iyi n’iyi, ni byiza ko twakwifashisha ibihe umuririmbyi yarimo igihe yayihimbaga.

Igitabo cya Zaburi kigizwe n’indirimbo 150 zakoreshwaga n’Abayuda igihe babaga basengera mu ngoro y’i Yerusalemu, no mu nsengero no mu ngo zabo.
Zaburi zaturutse henshi cyane; zimwe zahimbwe mu gihe cy’Abami, izindi zihimbwa mu gihe cy’ijyamwa mu bunyage ndetse n’izindi zihimbwa hanyuma Abisirayeli bamaze kugaruka. Ku nteruro ya buri Zaburi usanga hari amagambo avuga uwaba yarayanditse.

Hari amatsinda anyuranye ya za Zaburi. Twazigabanyamo amatsinda 3:

a) Zaburi zisingiza Imana.
Izo Zaburi icyo zibandaho ni uguhimbaza Imana yo yaremye ijuru n’isi kandi ikagirana isezerano n’umuryango wayo.

b) Zaburi z’Amasengesho:
Muri izi Zaburi umuririmbyi atakambira Imana, asabira umuryango wose cyangwa yisabira. Agaragariza Imana ko ayiringiye kuko azi neza ko nta na rimwe yamutererana, ndetse akayishimira hakiri kare.

c) Zaburi z’inyigisho:
Usanga harimo inyigisho rusange z’abigisha amategeko, n’iz’abanyamahanga b’Abayuda. Icyo bibandaho cyane ni ubudahemuka bw’Imana n’ubuhemu bw’abantu (78; 105), bibutsa n’amategeko y’Isirayeli cyane cyane.

Izi Zaburi zagize akamaro gakomeye mu mibereho y’Abayuda no mu mibereho y’Itorero. Uko izi Zaburi ziri hagati muri Bibiliya, ni nako ziboneka hagati y’inaribonye y’ubuzima bw’umukristo (umuntu), uko ikibazo cyose cyaba kimeze ntushobora kubura Zaburi ihwanye na cyo. Zaburi ni ubutunzi bukomeye mu masengesho, kwihana no ku materaniro asanzwe.

Mu bitabo byose bya Bibiliya nta na kimwe gisomwa cyane nka Zaburi. Abantu b’ibihe byose basanzeho ibibazo byose. Igitabo cya Zaburi Abayuda bakigize Indirimbo z’Urusengero rwa 2 nyuma y’ivanwa mu bunyage. Lutheri we akacyita Bibiliya ntoya, naho Tomasi we akacyita Bibiliya mu magambo ahinnye; Zaburi zahumurizaga Abayuda mu bunyagano.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?