Inshamake y’ibiri muri iki gitabo • 1:(...)

Kwamamaza

agakiza

Inshamake y’ibiri muri iki gitabo • 1: Dawidi...


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-10-05 09:25:19


Inshamake y’ibiri muri iki gitabo 

•	1: Dawidi...

Inshamake y’ibiri muri iki gitabo

• 1: Dawidi aborogera Sawuli na Yonatani
• 2-5: Umwami Dawidi i Heburoni, hanyuma i Yerusalemu gutegeka Abisirayeli bose.
• 6-10: Isanduku y’Isezerano i Shilo. Gutsinda kwa Dawidi, agirira neza abo mu muryango wa Sawuli.
• 11-13: Dawidi acumura, Natani abimugayira. Guhunga kw’Abusalomu.
• 14-18: Kugoma kw’Abusalomu. Dawidi ahunga Abusalomu. Urupfu rw’Abusalomu.
• 19-21: Dawidi agaruka ; abaryojwe inabi yabo no kwihoranira .
• 22-23: Indirimbo n’ibikorwa by’umunezero.
• 24: Dawidi abara abantu akabihanirwa. Igicaniro cyubakwa ku mbuga ya Arewuna.

Inyigisho y’ingenzi iri mu gitabo cya Samweli

Igitabo kiribanda ku bintu by’ingenzi biranga ubuzima bwa Samweli, Sawuli na Dawidi mu gusohoza umugambi w’Imana. Buri wese muri abo batatu anyura mu gihe cyo kwigishwa. Imirimo yabo hari aho ihurira. Habanza inkuru za Samweli, uko yatangiye (1 Sam 1-7) umurimo we nk’Umuhanuzi, (1 Sam 8-25). Muri icyo gihe ni ho haboneka gusigwa amavuta kwa Sawuli ngo abe Umwami, ndetse n’ibyabanjirije gutangarizwa kwe Abisirayeli ku mugaragaro (1 Sam 8-10).

Ni mu ntangiriro y’ubwami bwa Sawuli tubonamo isigwa rya Dawidi ariko mu ibanga (1 Sam 16). Nyuma y’urupfu rwa Samweli na Sawuli, igitabo cya kabiri cya Samweli kivuga inkum za Dawidi nk’Umwami (2 Sam 2-21). Igitabo cya Samweli gihera i Shilo; ni ho ubuturo bwera bw’igihugu cyose bugaragaza uko bitonderaga amategeko y’Uwiteka (reba Zab 105:45); ni naho batambiraga ibitambo ni ho ihema ryera, Igicaniro ndetse n’abatambyi babaga.

Elukana na Hana bubahaga Imana. Ni ho baturiye Umwana wabo Samweli ngo ajye akorera Uwiteka ubuzima bwe bwose. Uko kwiyegurira Uwiteka kwari ikimenyetso cy’amategeko ya Mose yabatandukanyaga n’abapagani bari baturanye. Mu gihe cya Samweli, urwego rw’abahanuzi rwarazamutse cyane. Yakundaga kuzenguruka mu gihugu cyose cy’Isirayeli abacira Imanza (1 Sam 7:16-17), akagenzura amashuri y’abana b’abahanuzi (1 Sam 19:18-24). Ibyo byatumaga abantu bakomeza gusenga Uwiteka bafite umurava. Samweli yanditse "imihango y’ubwami" (l Sam 10:25; reba Guteg 17:14-18-20); bityo ategura inzibacyuho hagati y’ubutegetsi buyobowe n’Uwiteka n’ubutegetsi bwa cyami.

Ubwo Dawidi yimaga ingoma, umuhanuzi amuhanurira ko azajya agira umusimbura ku ngoma umukomokaho (2 Sam 7) muri bo hazavamo uzategeka ubwami butazagira iherezo. Ni bwo isezerano Yuda yahawe (Itang 49:10) ryujujwe ubwo Yesu yavukaga (Luka 1:69; 2:11). Amategeko ya Mose ntagaragara mu buryo bufututse, nyamara hari bimwe biyerekezaho. Amategeko amwe asa n’aho yataye agaciro. Umunsi uvugwa mu Guteg .18: 18 wari utaraza, ariko wari wegereje.

Mu gitabo cya Samweli havugwamo ibitambo bikongorwa n’umuriro, n’ibitambo by’ishimwe. Amabwiriza ajyanye n’ibitambo arasobanutse (1 Sam 2:12-17; 9:24; 15:15, 22; 2Sam24:25). Tubona Ihema ry’ibonaniro, isandukau y’isezerano, abakerubi, umubabwe uhumuraneza n’imitsimayo kumurikwa (ISam 2:22, 28; 4:4; 21:4).

Aroni n’Abarewi bavugwamo (1 Sam 2: 27; 6: 25; 2 Sam 15: 24), itegeko rirebana n’ amaraso (1 Sam 14: 32) ni uburyo bwo kuriha kane (2 Sam 12: 6). Kuba ayo mategeko atatanye adomaho urutoki hato na hato, nuko yari afite akamaro. Imana ivugwa mu gitabo cya Samweli nk’Imana itegeka ibiba ku bagaragu bayo, ngo isohoze imigambi yayo. Nko muri 1 Samweli 2: 35 hagira hati "Nzihagurukiriza umutambyi wiringirwa ..."muri 1Sam. 2: 8 "Uwiteka ashyira hejuru abatindi abakuye ku cyavu". Ibyo bisa n’ibyo dusoma mu Bacamanza 2: 18 "Uwiteka yabahaga abacamanza" muri byose ni Uwiteka ugira icyo akora.

Ibintu bitatu by’ingenzi biranga Uwiteka biboneka mu gitabo cya Samweli, ari byo gukiranuka, ukwera n’imbabazi. "Ubuntu bw’ Imana" (2 Sam 9:3;10:2;3:8; 9:1; 24 : 14):"kwera"(lSam 2:2 ; 21:5 ); "gukiranuka"( 2 Sam 23:3)biboneka muri Samweli Samweli na Dawidi baharaniye cyane amategeko y’ubutungane ko yubahirizwa. Kuri bo ibyo ni ishingiro rifatika ry’ukuri guhoraho kw’Imana. No mu kurwana ko ku ndunduro batsimbura Sawuli (1 Sam 15), Samweli yasobanuriye Sawuli ukuri kw’ivanjiri (verite d’evangile) ko kumvira amategeko biruta imihango y’idini, ati "kumvira kuruta ibitambo" kubaha isanduku y’isezerano ntibisimbura kumvira amategeko yanditse ku bisate by’amabuye (1 Sam.4:5; 2 Sam. 6: 21).

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?