Insengero eshanu (5), zabayeho n’uburyo(...)

Kwamamaza

agakiza

Insengero eshanu (5), zabayeho n’uburyo zasenyutse.


Yanditswe na: Ubwanditsi     2019-05-07 07:57:32


Insengero eshanu (5), zabayeho n’uburyo zasenyutse.

YOSUWA 4.1-19
...Abantu bazamuka bava muri Yorodani ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa mbere, bagandika i Gilugali mu rugabano rw’i Yeriko mu ruhande rw’iburasirazuba.

Iki ni igihe Abisirayeli bari bamaze kwambuka Yorodani bava mu Egiputa bagana i Kanani, nuko bageze i Gilugali baba ari ho bashyira bwa mbere ihema, ari ryo buturo bw’Uwiteka.

Ubuturo bw’Uwiteka rero bwavuye i Gilugali bwimukira i Shiro, ari na ho Elukana, umugabo wa Hana, yajyaga ajya gusengera no gutambira Uwiteka ibitambo uko umwaka utashye (1Samweli 1.3)

Nyuma yaho, ibyaha by’abatambyi bya bene Eli byaje gutuma Uwiteka arakara, maze atuma Abisirayeli baneshwa n’Abafilisitiya, basenya ubuturo bwera, banyaga n’isanduku y’isezerano (1Samweli 4)

Urusengero rwa mbere rero ni uru rwatangiriye mu ihema Abisirayeli bari mu butayu, rugakomereza i Gilugali bamaze kwambuka Yorudani, hanyuma rukimurirwa i Shilo, ari na ho rwarangiriye igihe isanduku y’Imana yari imaze kunyagwa n’Abafirisitiya;

Nyuma y’amezi arindwi ni bwo isanduku y’Imana Abafirisitiya baje kuyigarura mu Isirayeli, Imana imaze kubateza ibyago, maze ijyanwa kwa Abinadabu (1Samweli 7.1)

Hanyuma hashize igihe gisaga imyaka 60 Dawidi amaze kuba umwami wa Isirayeli, yibuka isanduku y’Uwiteka (2Samweli 6.1)Maze yubaka ihema ry’Imana i Yerusalemu, ashyiramo iyo sanduku, ashyiraho na korali ya mbere yabayeho, bakajya baririmbira Imana ishimwe.

Mu nkuru ikurikira, tuzabagezaho izindi nsengero zakurikiyeho, mbere yuko habaho urusengero ngendanwa arirwo mutima w’umuntu.

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?