
Dore ibintu 7 byagufasha kuba umuririmbyi mwiza
1. Ita ku buzima bwawe Gerageza nibura ku munsi unywe ibirahuri 8 by’amazi,...
Abana babiri babakobwa umwe w’imyaka 12 n’undi w’imyaka 9 ubwo bari basohotse mu rusengero bagwiriwe n’urubura rwinshi umwe w’imyaka 12 yitaba Imana.
Uwo mwana wapfuye yitwa Esther Jung ari nawe mwana w’umushumba w’iryo torero, yasohotse mu materaniro yo kucyumweru mu rusengero ruherereye Chicago agiye gukinira mu rubura ngo kuko yabikundaga cyane. Nyuma y’isaha imwe rero basohotse we na mugenzi we ababyeyi b’umwana witabye Imana batangiye gutekereza impamvu atahise agaruka kandi hanze hari hakonje batangira kugira ubwoba.
Amakuru dukesha www.christianheadlines.com avugako ababyeyi bahise biyemeza gusohoka bashakisha abana ariko basanga urubura rwabatwikiriye.
Esther Jung rero basanze yapfuye naho mugenzi we umwuka utarahera ariko ameze nabi bihutiye kumujyana kwa muganga gusa kurubu amakuru aturuka kubitaro aho umwana arwariye aravuga ko agenda amera neza.
Umuturanyi wa Jung Peg Gradl, yatangaje ko Jung yakundaga gukinira mu rubura ndetse no kurukinisha yubakamo utuntu dutandukanye, gusa ikibabaje nuko birangiye rumuhitanye “Imana imwakire”
Polisi ya Chicago irihanganisha ababyeyi babuze umwana inakomeza kwibutsa ababyeyi ko bakwiriye kuba maso bagakurikirana imyifatire y’abana umwanya k’uwundi, ndetse bakita no kumikino bakina ngo kuko hari ishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
1. Ita ku buzima bwawe Gerageza nibura ku munsi unywe ibirahuri 8 by’amazi,...
Ibitangaza byose uko ari mirongo itatu na bitanu Yesu yakoze nta na kimwe...
Kuvuga ijambo ry’Imana ni impano itangwa n’Umwuka Wera w’Imana ariko kandi ibi...
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite abakirisitu benshi mu karere...
Ibitekerezo (0)