Umuhanzikazi Geraldine Muhindo agarukanye indirimbo nshya mu giswahili
Umuhanzikazi Geraldine ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bakora umuziki
Iyo uganiriye n’abantu batandukanye, usanga hari uburyo batekereza
gukora isuku ku mubiri bitewe n’ubwiza bifuza ko uruhu rwabo rwaba
rufite. Amwe mu mavuta n’amasabune abantu bisiga rero, ashobora kugira
ingaruka mbi ku buzima bwabo aho kubageza ku bwiza bw’ uruhu bifuzaga .
Bamwe mu baganiriye n’Agasaro.com bavuze ko akenshi abantu bisiga
amavuta abahindura uruhu ari abagore. Impamvu nyamukuru ngo ni abagabo.
Bavuga ko abagabo bakunda abagore b’inzobe, ibyo bigatuma abagore
bitukuza kugirango barusheho gusa uko abakunzi babo babyifuza.
Ikindi ngo gituma abantu bisiga amavuta ahindura uruhu ngo ni uduheri
two mu maso, amavuta atuvura ahindura uruhu umuntu akaba inzobe
N’ubwo abantu bafite izi mpamvu zituma bisiga amavuta ahindura ibara
ry’uruhu, ngo hari ingaruka mbi bigira ku ruhu rw’umuntu ku buryo
ashobora kurwara indwara zigoye kuvura cyangwa zidashobora no gukira.
Dr Rugeli Umulisa Celestine umuganga ku bitaro bya Kaminuza i Butare
muri servisi y’indwara z’ uruhu avuga ko amavuta ahindura uruhu aba
arimo produit yitwa hydroquinone, ngo iyo umuntu ayisiga aba agabanya
ubudahangarwa bw’uruhu ntirushobore kwirwanirira, kandi ngo uruhu
rugenda rushiraho ku buryo rusigara ari ruto cyane, yagira nk’ikibazo
gituma yabagwa bikagora abaganga.
Yagize ati:"Produit ya hydroquinone ku ruhu ni mbi cyane ishobora
gutera kanseri y’uruhu uyikoresha, ndetse ujya ubona abagore bamwe
bafite ibiheri mu maso na byo ari ibyo batewe n’ayo mavuta.
Dr Rugeli avuga ko hari n’abazana ibintu by’umukara munsi y’amaso
ugasanga byarahomye. Ibyo bibara by’umukara byo ntabwo bijya bivaho.
Avuga ko akenshi umurwayi uje abirwaye bakamubwira ko indwara arwaye
batayivura ababara.
.
Akomeza avuga ko icyiza ari uko abantu bareka kwisiga, bakiyakira
uko bari kuko nta mpamvu yo gushaka kuba inzobe utari yo cyangwa ngo
uyongere kuko uba wiyangiriza uruhu gusa.
Mu rwego rw’isuku , muganga Rugeli Umulisa Celestine agira inama
abantu bose cyane cyane ab’igitsina gore kuko ngo ari bo bakunze
gukoresha aya mavuta n’imiti ihindura ibara ry’uruhu n’ingaruka
zikabagarukira , ko n’iyo haba hari uwakoresha iyo miti agamije kwivura
adakwiriye gupfa kugura akurikije ibyo abandi bamubwira.
Avuga ko hari uburyo umuntu yakora isuku ku mubiri we atiriwe yiyicira
uruhu. Ati:"Kuvura ibiheri byo mu maso ni akazi ka muganga w’uruhu,
kuko ibiheri ntabwo bisa n’ubwo byose abantu batamenya kubitandukanya.
Agira inama abagore bafite ibyo biheri ko mugihe bigararaye ari byiza
kureba muganga akaba ari we uguha umuti ukuvura kuko we ashobora no
kumenya niba uwo muti hari ingaruka mbi waguteye akaba yaguhindurira.
Dr Rugeli avuga ko bibaye byiza ku bantu bajya bisiga amavuta y’amazi
ariko nayo adafunguye kuko na glycerine yongera mu mavuta ibyo bita
produit eclaircissant (ibituma uruhu ruba inzobe) kandi n’amazi si
meza mu amavuta yo kwisiga. Amavuta afashe nka vaseline, n’amavuta
y’inka na yo ngo ni meza ku ruhu kuko nta ngaruka mbi agira.
Kuri ubu amavuta arimo hydroquinone yabujijwe gukoreshwa ku rwego mpuzamahanga ndetse no mu Rwanda ntiyemewe kuhacururizwa.
Jeanne d’Arc Mukamana
inkuru dukesha agasaro.com
Umuhanzikazi Geraldine ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bakora umuziki
Iyo uganiriye n’abantu batandukanye, usanga hari uburyo batekereza
Nyuma y’igitaramo gikomeye yakoranye na mugenzi we Appolinaire
Liliane ni umuririmbyikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo zihimbaza Imana...
Ibitekerezo (1)
29-12-2017 22:30
ndasabaiinamaufiteibibbbara