Imyiteguro igeze kure ya « Ikuzo Gospel(...)

Kwamamaza

agakiza

Imyiteguro igeze kure ya « Ikuzo Gospel Concert » igitaramo ngarukamwaka kizajya gihuza abahanzi, amakorali, ababyinnyi n’abacuranzi mu guhimbaza Imana


Yanditswe na: Ubwanditsi     2012-10-13 04:57:32


Imyiteguro igeze kure ya « Ikuzo Gospel Concert » igitaramo ngarukamwaka kizajya gihuza abahanzi, amakorali, ababyinnyi n’abacuranzi mu guhimbaza Imana

Ikuzo gospel Concert ni igitaramo gikomeye kiri gutegurwa na Moriah Entertainment Group, cyikazaba tariki ya 27/10/2012, kuva saa munani n’igice z’amanwa muri Parking ya Petit Stade i Remera, icyi gitaramo kikaba kimwe mu bitaramo bya gospel bizagaragaramo abahanzi benshi ba gospel, amaKorali, amatorero y’ibyino gakondo ya gospel, ababyinnyi batandukanye ndetse harimo nabakora Drama.

Nkuko twabitangarijwe na Eric Mashukano umyobozi wa Moriah Entertainment Group iri gutegura kino gitaramo, ngo imyiteguro iri kugenda neza doreko bamaze kumenya abahanzi bemeye kuzakorana nabo muri icyi gitaramo, ubu hakaba hatangiye gutegura ibindi biri tekinike, Eric yadutangarijeko umuterankunga mukuru wicyi gitarammo ari MTN ariko bakinashakisha n’abandi baterankunga kugirango icyi gitaramo kizabe kimwe mu bitaramo bya gospel bikozwe neza kandi biteguye neza.

Kubijyanye n’imbogamizi ko muri kino gitaramo bigaragara ko hazabamo abahanzi besnhi bishobora gutera ikibazo bamwe ntibaririmbe cyangwa stage ikagorana kuyikoresha, yatubwiye ko ubu hari itsinda bashyizeho riri kubitegura neza ku buryo bizeyeko aho ntakibazo kizahaba cyane ko ariyo mpamvu bafashe umunsi wo kuwa gatandatu kandi bakazatangira hakiri kare (14h30’) ku buryo habaho umwanya uhagije wa buri muhanzi.

Mashukano akaba yatubwiyeko icyi gitaramo kizaba ngarukamwaka, iyi akaba ari inshuro ya mbere kizaba kibaye. Intego ya Ikuzo Gospel Concert ikaba ari uguhuriza hamwe abahanzi bose baturutse mu matorero, amadini n’insengero zitandukanye, kandi bafite impano zitandukanye bagahimbaza Imana, banavuga ubutumwa ndetse berekana impano zabo dore ko ngo bazanabafasha kumurika no gucuruza ibihangano byaho kuri uwo munsi. Bamwe muhanzi bazaririmba muri kino gitaramo, harimo Fortran kuva Bujumbura, Gaby Irene Kamanzi, Liliane Kabaganza, Bizimana Patient, Theo Bose Babireba, Gahongayire Aline, Blessed Sisters, Guy Badibanga, Colombus, Bobo, Bright, Bahati, Eddie Mico, Vincent de Paul, Mama Zoulou, Jimmy, Gashongore, Philemon, Timamu, John Ndabarasa, Asa, Golleti, Roy, Ibra, Alfred, Honoray, Cubaka, Serge, Billy, Cyubahiro, Rachel, Karen, Iriba, Asaph, GMI, Alarne, Shekinah, Iwacu Music, Ihirwe Style, Beauty for Ashes, Singiza Traditional, The Blessing, Vivante Drama team, Shinning Stars n’abandi.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?