Imwe mu mikorere y’abakozi ba satani bihishe(...)

Kwamamaza

agakiza

Imwe mu mikorere y’abakozi ba satani bihishe mu matorero (Igice 2) / Pastor Desire HABYARIMANA


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-08-07 08:48:35


Imwe mu mikorere y’abakozi ba satani bihishe mu matorero (Igice 2) / Pastor  Desire HABYARIMANA

Uko tugenda dusatira umusozo w’isi, turushaho kugenda tubona ibimenyetso byerekanako satani arigukora mu buryo bwamayoberane atangaje, aho usanga ataratinye no kwinjira mu nsengero mu bakozi bahoze ari ab’Imana.


Mu gice cya mbere twagarukiye ku ngingo ya kane yerekanako abakozi ba satani bageze ahantu, uyu munsi turakomeza n’ingingo ya gatanu

5.Guca intege amasengesho

Mu by’ukuri gusenga niyo ntwaro itsinda satani, gusenga nizo mbaraga zitsinda abadayimoni ariko aho abo bakozi ba satani bageze amasengesho arabura pe, gusenga bigasigara ari umuhango bagasenga kubw’itegeko, abantu bagasenga kuko bahuje korari ariko amasengesho yaracitse intege umuntu atagifite inyota atacyumva ari umutwaro kuza mu masengesho.

6. Kwinjiza imikorere y’isi mu murimo w’Imana

Iyo abakozi ba satani bageze mu murimo w’Imana, bagerageza kwinjiza imikorere y’isi mu murimo w’Imana . Ndavuga aho abantu baba batagihuzwa no kuba umwe no gukundana ahubwo abantu bakarushaho gukunda isi. Imikorere y’isi iyo nshaka kuvuga nukubaka gusa kubwenge bw’isi ariko butayobowe n’umwuka w’Imana. Abantu bakarwanira iterambere ry’isi gusa ariko gushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka bikagabanuka.

Natangiye mvuga haruguru ko iyo ibyaha bikomeza kwinjira abantu bagasambana bari mu rusengero, bakangana bakabamo ibice, bakarwana ntibumvikane ,mujya mwumva induru zivugwa mu matorero rimwe na rimwe hari igihe tubireba nk’ikibazo cy’intege nke z’abantu bamwe ariko ntitumenye ko ari uguterwa ku mubiri wa Kirisitu Yesu kugirango ubone itorero muri ikigihe ridafite intambara bisa nkaho bikomeye kubera iki twaratewe ntitwabimenya ntitwamenya ko satani yohereje abakozi be mumurimo w’Imana cyangwa ahantu hatandukanye mumirimo, mumatsinda y’abantu bakora umurimo w’Imana hanyuma itorero rimwe ryaba rifite ibibazo tukicara tukisekera ntitubasengere ntitubabe hafi hanyuma ejo niryanyu rigaterwa nako mukarwana ibyo nimikorere y’abakozi ba satani kugirango itorero ricike intege rigire igisuzuguriro kugeza ubwo kuvugako uri pasiteri cyangwa se kuvuga ko uri umukozi w’Imana bisigara biteye isoni bitewe nuko ibyitwa umurimo w’Imana bimaze guta agaciro kukigero kiri hejuru iyo nayo nimikorere yasatani kugirango isi idomine ijye hejuru bajye bavuga ngo gukorera Imana ntacyo bimaze uwashaka yakorera isi gusa ariko ndagirango nkubwize ukuri ikintu wakora mu isi ukazarinda upfa uticujije n’ugukorera Imana yonyine niwo murimo ushobora gukora mumutima ukaba uruhutse ukawukora wumva wishimye .

iyo tuvuze gukorera Imana hano ntago tuvuzeko bikura umuntu muzindi nzego ndavuga gukorera leta, gucuruza kubaka, kuvura ,gukora indi mirimo itandukanye ahubwo naho ukwiye kuhahagarara nk’umukozi w’Imana ugatanga serivise nziza ukera imbuto ugakiranuka ugakora ibintu neza nk’umuntu wamenye Imana udakorera ijisho udakorera igitsure iyo tuvuzeko abantu batewe n’imikorere y’isi yiyongera harukuntu ubona abantu barwanira amafaranga bakarwanira amaturo bakarwanira mbese ukabona barasa nk’aho ibyo gukiranuka no kwera no gukora uby’ubushake bw’Imana bitabareba ahubwo imikorere y’isi ikagenda yinjira mubana b’Imana .

7. Intego z’ivugabutumwa ziratakara

Abantu batakaza icyerekezo, batakaza iyerekwa ry’ubwami bw’Imana ahubwo abantu bakimika ibindi bitari iyerekwa ryo kuzana abantu kuri Yesu. Ukabona abantu basa nk’aho bakorera Bizinesi mu rusengero ukabona basa nkaho bakorera ibindi bijya gusa n’inyungu z’abantu mu itorero, intego nkuru atari ukuzana abantu kuri Yesu. Ibi birigaragaza iyo urebye amatorero avuka buri munsi ariko ibyaha ntibigabanuke , ibi ni ibigaragazako itorero ritarimo rikora umurimo waryo. Iyo mvuze itorero mba mvuze umurimo wa Krisito muri rusange.

Itorero riramutse rihagaze ahakwiriye rigakora icyo ryaremewe gukora, byaba umucyo uvira amahanga, iyo tudasenze ngo duhagarare mu bushake bw’Imana, dukore icyo Imana idushakaho ntabwo twazavumbura ko abakozi ba satani batwinjiriye , ntitwavumbura ko imirimo ya satani isigaye ikorera mu nzu y’Imana. Mwibuke igihe Yesu yoherezaga abigishwa ngo bajye kubwiriza baje bitera hejuru bavuga ko ibitanga byakoretse, Yesu arababwira ngo mwitonde mukigenda nabonye satani agwa ameze nk’umurabyo. satani yihuta kukigereranyo cy’umurabyo , arababwirango nasigaye mbasengera kugirango nimumara gukomera muzakomeze abandi. Hano ndashaka ko satani ahora atera, arihuta kandi abikora mu buryo bw’ubwenge, bw’uburiganya ku buryo umuntu wese atavumbura ariko nidusenga tukaba maso tuzamenyako aho hantu hari imikorere ya satani, tuzamenyako turimo ducika intege, tuzamenyako amasengesho ari ntayo, tuzamenya impamvu abantu bahora bafitanye utubazo tudashira, tuzamenya impamvu abantu bagenda basubira inyuma.

Icyo dusabwa ni ugusenga no kwirinda ikindi biradusaba gukomeza intego nzima z’ubwami bw’Imana no gukora ibyo gukiranuka. Nk’uko Imana ituma abantu ikabaha umwuka wayo, ikabaha impano bakajya gusenya ubwami bwa satani ni nako satani nawe atuma abantu be kugirango bakwirakwize imbaraga zitari iz’ubumana kugirango zisenye ubwami bw’Imana. Yesu yaravuzengo muzabamenyera ku mbuto.

Imana iguhe umugisha niba waratewe, Imana ifite umugambi wo kukubyutsa no kuguhagarika mu mwanya ukwiriye kugirango ubashe kubaka ubwami bw’Imana.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?