Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
Bene ibyo byiringiro ntibikoza isoni, kuko urukundo rw’Imana rwasabye mu mitima yacu ku bw’Umwuka Wera twahawe (Abaroma 5:5).
Imana ni urukundo (1Yohana 4:16). Ibi bivuga ko inzara n’inyota n’icyifuzo cya muntu biri ku rukundo Imana yonyine ishobora gutanga. Nk’uko hari uwabivuze neza ati “Mu muntu harimo umwanya wakorewe Imana kandi nta kindi kibasha kuwuzuza”.
Nta kintu kibasha guhaza inyota umuntu afitiye ubusabane n’Imana. Ubutunzi, kwishimisha n’ibinezeza by’iyi si ntabwo bishobora guhaza iyo nyota. Umwami Yesu yabwiye wa mugore bahuriye ku iriba ati: “Umuntu wese unywa aya mazi azongera kugira inyota” Yohana 4:13.
Imana ishimwe kuko yatanze igisubizo ubwo nyuma yavugaga ati: “Ariko unywa amazi nzamuha ntazagira inyota rwose iteka ryose, ahubwo amazi nzamuha azamuhindukiramo isoko y’amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho”. Yohana 4:14.
Nk’abakristo, ntabwo gusa dukunzwe n’Imana, ahubwo urukundo rw’Imana rwasaabye mu mitima yacu kubw’Umwuka Wera twahawe (Abaroma 5:5). Ibi bivuga ko tugomba gukunda abo tubana urukundo nk’urwo Imana idufitiye. Yohana 3:11 haravuga hati “Ubwo ni bwo butumwa mwumvise uhereye mbere na mbere, ngo dukundane”. Uru ni agape (ikigereki), rwa rukundo rurenga imipaka y’amakosa yose.
Uru ni urukundo rudasanzwe kandi nitwe twenyine tubasha kurugeza mu isi yacu kuko Umwuka Wera adutuyemo kandi aduha ubushobozi bwo kubikora. Ni urukundo rwadutabaye binyuze muri Kristo Yesu. 1Yohana 4:10 aravuga ati “Muri iki ni mo urukundo ruri: Si uko twebwe twakunze imana, ahubwo ni uko Imana ari yo yadukunze, igatuma umwana wayo kuba impongano y’ibyaha byacu”. Kandi, ni imbaraga z’urukundo zamuzuye mu bapfuye.
Abakorinto13;13 haravuga hati “Ariko none hagumyeho kwizera n’ibyiringiro n’urukundo, ibyo uko ari bitatu, ariko ikiruta ibindi ni urukundo”. Ibi bivuga ko ibyiringiro byawe bishobora gutsindwa, ndetse n’ukwizera kwawe kukaneshwa iyo gufite intege nke, ariko urukundo rwo ntirushobora gutsindwa.
Isengesho:
Dawe, ngumisha mu rukundo rwawe rutembere mu isi yanjye mu mudendezo ruvuye mu mutima ukunda Imana n’abantu by’ukuri, kugira ngo mbashe koko kuba umwana wa Data, mu izina rya Yesu. Amen!
Inkomoko: “Urusobe rw’Ibiriho” Igitabo cyanditswe na Chris &Anita Oyakhilome
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha...
Ibitekerezo (0)