Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
Mu buzima bwa buri munsi hari byinshi dukenera muri byo hari ibikenerwa n’umubiri, umwuka ndetse n’ubugingo. Ibyo byose Imana ihora yiteguye kubiduha kuko umugambi wayo ni mwiza ku bantu yaremye.
Mu rwandiko Pawulo yandikiye abafilipi, yagaragazaga ko kwizera Imana ari ikintu cy’ingenzi gituma umuntu abaho mu buzima budakennye “Kandi Imana yanjye izabamara ubukene bwanyu bwose, nk’uko ubutunzi bw’ubwiza bwayo buri muri Kristo Yesu” (Abafilipi 4:19)
Mu mibereho ya buri munsi umubiri wacu ukenera ibyo kurya n’amazi kugira ngo tubone intungamubiri zikwiriye ndetse n’amaraso abashe gutembera neza bityo tubashe kubaho dutekanye.
Byongeye kandi roho yacu nayo hari ibyo ikenera kugirango umuntu tubashe kubaho. Ikintu cy’ingenzi roho y’umuntu ikenera ni ukumenya Imana binyuze mu rukundo rw’umwana wayo Yesu Kristo.
Biroroshye ku mukristo kumenya ko Imana ishoboye kumuha ibyo akeneye byerekeranye na roho binyuze muri Yesu Kristo mu gihe abisabye yizeye Yesu. Iyo turebye mu rwandiko Pawulo yandikiye Abafilipi 4: 19 hatwereka ko Imana yasezeranyije abantu bayo kubaha ibyo bakeneye byaba iby’umwuka n’ iby’umubiri kuko Imana ari umubyeyi nyakuri.
Usanga abantu benshi bari mu rungababangabo, ukumva umuntu aravuze ati: “esekoko ubu Imana irampa ibyo nkeneye uyu munsi?” nyamara igisubizo ni yego kuko ijisho ry’Imana rihora ku bantu bayo kugirango ihaze kwifuza kwabo.
Mu by’ukuri ntibikwiriye kubona abantu bakuka umutima bibaza iby’ubutunzi bwa hano ku isi hubwo icy’ingenzi ni uguhanga amaso Imana yo mu ijuru kuko icyo tuzasaba twizeye tuzagihabwa mu izina rya Yesu.
“Ntimukibikire ubutunzi mu isi aho inyenzi n’ingese ziburya , kandi abajura bacukura bakabwiba, ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru aho inyenzi n’ingese zitaburya n’abajura ntibacukure ngo babwibe kuko aho ubutunzi bwawe buri ariho umutima uzaba “ (Matayo 6: 19-21)
Kugirango umuntu abone ibyo umwuka ukeneye bitangira intambwe ku yindi: intambwe ya mbere ni ukubyarwa bundi bushya ukemera Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza w’ubugingo wawe, intambwe ya kabiri ni ukumenya ko Imana yateguye inzira yo gusubirizamo ibyo ukeneye buri kimwe ku kindi kandi ikakwereka inzira ukwiye kunyuramo kugirango ubashe kubigeraho.
Muri macye nk’abakristo ntidukwiye kwiganyira twibaza uko tuzabaho ejo ahubwo icyo dusabwa ni ukwizera Imana tugakora icyo twaremewe naho ibisigaye byose izabiduha kuko itajya yirengangiza abantu bayo
source: wwwtopchretien.com
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha...
Ibitekerezo (0)