Imana yaratwibutse.

Kwamamaza

agakiza

Imana yaratwibutse.


Yanditswe na: Ubwanditsi     2019-07-02 04:08:10


Imana yaratwibutse.


ZABURI 136.23
Yaratwibutse ubwo twari ducishijwe bugufi, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

Burya imbaraga z’Imana muri twe zihishe mu mashimwe, kuko Imana ikunda abayishima kuruta abayitura ibibazo;

Kuko mu ituze no mu byiringiro ushima Imana ku byo yakoze ni ho harimo imbaraga zakwegereza Imana (Yesaya 30.15)

Dawidi rero yashimye Imana cyane, kuko yabonye Imana imukura ku cyavu ikamuha agaciro: yari umuhererezi muri bene se kandi mu Isirayeli nta muhererezi wahabwaga agaciro uw’imfura ahari!

Ni yo mpamvu, mu gihe bakuru be bari barashyizwe mu mashuri meza ya gisirikare, Dawidi we yari yarahawe kujya kuragira intama (1Samweli16.11-19)

Cyakora kuko ibyo abantu baha agaciro atari byo Imana iha agaciro, Imana yashimye gukura Dawidi mu ntama, imugira umwami wa Isirayeli.

Ku bw’ibyo Dawidi yari yarasobanukiwe neza ko, ibyo atahabwa n’ababyeyi, Imana ubwayo ari yo ibasha kubimuha (Zaburi 27.10);

Ibyo byatumaga ahimbaza Imana yivuye inyuma (2Samweli 6.20), kuko yari yaramaze gusobanukirwa neza ko kwiringira Uwiteka biruta cyane kwiringira abantu (Zaburi 125.1);uko kwizera kwa Dawidi kandi ni na ko yakoresheje yica Goliyati, wari warahindishije umunshyitsi ingabo za Isirayeli: (1Samweli 17.48-50)

Yibutse ko akiri mu ishyamba yavutaguye intare n’idubu, abiheraho yizera ko, no muri ako kanya abasha no kuvutagura Goliyati (1Samweli 17.36).

Nawe ibyo uhagazemo uyu munsi, nutuza ugashima Imana ku byo yagukoreye mu gihe cyashize, urahabwa imbaraga zikubashisha kunesha,kuko iyarwaniriye Dawidi, ikamwibuka, ikamukura ku cyavu ikamugira umwami wa Isirayeli, n’uyu munsi iracyahari, irashoboye, ni intwari, uyiringire.

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?