Imana itanga icyo ukennye, ntitanga icyo(...)

Kwamamaza

agakiza

Imana itanga icyo ukennye, ntitanga icyo ukeneye


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-11-16 05:14:08


 Imana itanga icyo ukennye, ntitanga icyo ukeneye

Kandi Imana yanjye izabamara ubukene bwanyu bwose, nk’uko ubutunzi bw’ubwiza bwayo buri muri Kristo Yesu. Abafilipi 4:19. Ntabwo umuntu akena gusa mu bifatika, ahubwo akena mu mwuka no mu marangamutima. Ese wari uzi ko Imana yinjiye mu buzima bwawe ushobora gusanga utari umukene?

Dawidi we yaravuze ngo”Uwiteka niwe mwungeri wanjye sinzakena.", Zaburi 23:1”. Ubu bukene Dawidi yavuze twabusobanura mu magambo atatu: Ntacyo nakennye, ntacyo nkennye, nta n’icyo nzakena.

Ni gute umuntu nka Dawidi wabayeho akennye byose, iwabo batamukunda, wabayeho aragiye intama, umuntu wabayeho ubuzima bubabaje, avuga ngo ‘Uwiteka niwe mwungeri wanjye sinzacyena?. Pasiteri Desire Habyarimana mu kiganiro ‘Ubutumwa bukiza’ kinyura kuri ‘Agakiza Tv’ aragaruka kuri iyi ngingo.

Byose bishingiye ku buzima bw’umwungeri n’intama, hamwe no kugira umutima unyuzwe

Twibuke ko Dawidi yari umuhanga mu kuragira!. Abungeri bo muri kariya gace uko baragira, intama ibaho itegereje byose ku mwungeri: Ayishakira amazi, ayirinda mu butayu, ayimenyera byose, igitangaje ni uko no kuryama aryama hagati mu ntama.

Ese dufite ibyiringiro mu Mana kugeza ubwo tuvuga ngo’Uwiteka niwe mwungeri wanjye ntacyo nzakena’?.

Iyo urebye abakristo bo muri iyi minsi, tugerageza kwiyitirira izina rya Yesu ariko ibisigaye turirwariza : Dushugurika nk’abandi, tubeshya nk’abandi, twambura nk’abandi, mbese ubuzima bwacu nta byiringiro dufite ku mwungeri mukuru, ahubwo tubaho nkuko abandi bantu bose babaho. Muby’ukuri ntabwo tubayeho nkuko intama ibana n’umwungeri.

Habaho ubukene bwo mu mwuka, mu marangamutima n’umubiri(inyuma)

Ntabwo ubukene bureberwa mu mubiri gusa, ahubwo no kubaho utarahawe agaciro, utarahawe urukundo, utarahawe iby’ibanze byaguha indangagaciro nk’izadawidi nabyo ni ubukene. Ariko ubukene bubi kuruta ubundi bwose ni ugukena Imana mu buzima bwawe, ni ukubaho utari inshuti y’Imana utarakiriye Kristo mu buzima bwawe, kubera ko kwakira Kristo ari urufatiro rw’iyindi migisha yose uzagira.

Ubukene bwo mu mwuka

Agakiza ni ubuntu, ni ugukoresha amahitamo yawe ukavuga ngo ‘Nemeye kwakira Krisito nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwanjye’, ubukene bw’imbere mu mwuka buzaba burangiye. Yesu azahinduka urufatiro rw’ibyo uzakora byose, ariko niba udafite Imana mu buzima bwawe, ejo hazaza hawe hazaba hagoye kuko urufatiro wubakiyeho rutarimo Imana.

Ntabwo twakwizeza ko urugo rwawe ruzakomera, kuko Uwiteka iyo atari we wubaka abubaka baba bubakira ubusa. Niba Imana itari mu buzima bwawe ibyo uzakora bizagorana ko biba byiza, mu gihe Imana atari yo rufatiro rw’ubuzima bwawe. Yego ushobora kugera ku bintu byinshi byiza, ushobora kugera ku bwamamare ariko amaherezo ashobora kutazaba meza kuko Imana atari yo rufatiro rw’ubuzima bwawe.

Ubukene bwo mu marangamutima

Hari igihe umuntu avuga ukumva afite ikibazo cy’ubukene, yagize amarangamutima akomeretse. Muby’ukuri arifuza ko aho hantu hahazwa kandi ataremeye ko Kristo yamubera urufatiro, cyane ko ari we wemeye kwikorera imibabaro yacu. Agakiza gakiza ibintu bine: Gakiza ibyaha, indwara, ibikomere kagakiza n’imivumo.

Iyo wakiriye Kristo mu buzima bwawe n’icyo gice cy’ubukene bwo mu marangamutima aragihindura, ukaba wavuga nka Dawidi ngo “ Uwiteka niwe mwungeri wanjye ntacyo nakennye, ntacyo nkennye, nta n’icyo nzakena”.

Ubukene bw’umubiri (inyuma)

Nkuko twabibonye mu Bafilipi, havuga ko Imana izatumara ubukene bwacu bwose. Aha dukwiye kwibaza ni ibiki dukennye mu buzima bwcu?, ushobora kuba udakennye iby’inyuma ahubwo ukeneye kunyurwa mu buzima bwawe, ushobora kuba udakennye ibifatika ahubwo ukeneye guhura n’Imana. Ushobora kuba udakennye ibyo abantu bareba, ahubwo ukeneye guhazwa imbere muri wowe kugira ngo usabane n’Imana. Imana niyinjira mu buzima bwawe uzasanga utari umukene.

Iyo Yesu wenyine aguhagije, ibindi biza ari inyongera ntabwo biba ibya mbere mu buzima bwawe. Ikibazo ushobora kuba utarasobanukirwa icyo ukennye, ‘ Uwiteka niwe mwungeri wanjye ntacyo nakennye, ntacyo nkennye, nta n’icyo nzakena’, ibi ni ugufata ubuzima bwawe ukabushyira mu Mana ukaba ufite ikizere cy’uko ejo uzaba uriho.

Uwiteka niyinjira mu buzima bwawe , azaguha amahirwe ya kabiri n’ibyo wari warakennye kera, uzumva aguhagije.

Reba hano inyigisho yose: Uwiteka ni we mwungeri wanjye ntacyo nakennye, ntacyo nkennye, ntacyo nzakena By Pastor Desire H.

Source: Agakiza Tv

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?