Ildephonse Mbarusha yasobanuye byinshi ku(...)

Kwamamaza

agakiza

Ildephonse Mbarusha yasobanuye byinshi ku ndirimbo"Hossana"aherutse gusohora


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-10-19 04:18:46


Ildephonse Mbarusha yasobanuye byinshi ku ndirimbo

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mbarusha Ildephonse aherutse gushyira hanze indirimbo ye yise “Hossana”, ikubiyemo ubutumwa buhumuriza umukobwa w’i Siyoni yibutswa ko Yesu ari umwami w’ineza.

Ildephonse Mbarusha avuka mu Karere ka Karongi,umurenge wa Murambi, ni umukristo mu Itorero Presibiteriyene mu Rwanda (EPR). Mu buzima busanzwe akora inyigo zimbitse z’imishinga y’ubwubatsi (Architect).

Aganira n’agakiza.org, Ildephonse aragira ati:"Kuririmba nabitangiye kera nkiga mu mashuli yisumbuye (2006) nakundaga kwandika indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nkaziha ama korale naririmbagamo, bigeraho numva ndabikunze cyane, mfata umwanya wo kubisengera, ntangira kwandika izanjye, muri uyu mwaka wa 2020 nibwo iyambere nayishyize hanze yitwa "Bariyo", ubu nkaba nasohoye indi yitwa "Hossana"

Ildephonse yagize icyo avuga ku ndirimbo "Hossana" ati:"Nayanditse ngize ihishurirwa iturutse ku cyubahiro abantu bahaye Yesu ubwo yari mu rugendo agana i Yerusalemu nk’uko tubisanga muri Matayo 21:1-11".

Ni indirimbo irimo ihumure "Mubwire umukobwa w’i Siyoni muti dore Umwami wawe aje aho uri ari uw’ineza" Yesu ni umwami w’ineza. Umuhanzi Ildephonse Mbarusha umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana yawugize intego.

Muri iki gihe turimo Umukobwa w’i Siyoni ni umuntu wese wizeye,wemeye Yesu Kristo by’ukuri ,akamwizeraho icyo Imana yagennye ko tumwizeraho, ngo dukizwe kandi akamwizera wenyine gusa, nta kindi yongeyeho ngo gifatanye na Kristo kumukiza.

Bene uyu muntu (umukobwa w’i Siyoni) ahumurizwa cyane n’Ijambo ry’Imana, kuko n’ubwo ibi bihe turimo bigoye umukobwa w’i Siyoni ntakwiye gukurwa umutima n’ibimenyetso bigaragaza kugaruka k’Umwami wacu Yesu Kristo.

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko kugaruka k’Umwami Yesu ari inkuru nziza kuri twe abamwizeye wenyine. Bityo dukwiye kumuhimbaza nk’uko yahimbajwe yerekeje i Yerusalemu, ari naho hatangiriye Mashami.

Ildephonse Mbarushsha yakomeje agira ati: "Naboneyeho n’umwanya wo gushimira Imana nifashishije zaburi ya 150 kubera uburyo yagiye ibana nanjye muri uyu mwaka wa 2020, ni ukuri n’abandi Imana yagiriye neza dufatanyirize hamwe kuyishimira iby’imbaraga yakoze kuko birahari byinshi.

Mbarusha afite n’izindi ndirimbo nyinshi zirimo gutunganywa kugirango zizakoreshwe hagamijwe kwamamaza Ubwami bw’Imana.

Video y’iyi ndirimbo "Hossana" wayisanga hano:

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?