Ikiza kurutaho ni uguhindukirira ku Mana

Kwamamaza

agakiza

Ikiza kurutaho ni uguhindukirira ku Mana


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-10-05 04:21:17


Ikiza kurutaho ni uguhindukirira ku Mana

Nimwiyuhagire mwiboneze, mukureho ibyaha byo mu mirimo yanyu bive imbere yanjye, mureke gukora nabi. Mwige gukora neza, mushake imanza zitabera, murenganure abarengana, mucire impfubyi urubanza, muburanire abapfakazi. Yesaya 1:16;17

Mu gihe cy’ umuhanuzi Yesaya, Imana yamuhishuriye ubugome bukomeye ab’ Israël bagiriye Uwiteka, ndetse imubwira ibihano bikomeye izabahana. Abyumvise ababazwa na byo nuko ahatwa kubagira inama yo kwiboneza no kongera kwegera Imana nk’uko twabisomye haruguru.

Bibiliya igaragaza neza ko gukiranirwa kose umuntu yagira muri iki gihe cy’ ubuntu ashobora kwihana akababarirwa. Nubwo bimeze bityo ariko, ubu buntu butwigisha kureka kutubaha Imana kose ahubwo tugahora dukiranuka buri munsi.

Muvandimwe, nubwo dukora byinshi bidashimisha Imana, ihora ikiranukira kutubabarira ibyo twakiraniwe. Niyo mpamvu mu gihe wakosheje igisubizo atari ugufata umwanzuro nk’ uwa Yuda, ahubwo ari uguhindukirira Imana. Menya ko guhunga Imana kwiza ari ukuyihungiraho.

Source: Cepurnyarugenge.org

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?