Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere (Abafilipi 3:13).
Igihe wigaga kugenda uri umwana muto, nta kabuza inshuro nyinshi waraguye bigusaba gukambakamba. Muri icyo gihe nta wigeze agutekerezaho ko haba hari ikitagenda muri wowe cyangwa ko utari umuntu wuzuye. Ahubwo baguteraga imbaraga ngo ukomeze ugerageze n’ubwo wagwaga buri kanya, uko kugwa buri mwana wiga kugenda akunyuramo. Hanyuma uko ukambakamba, amagufwa yawe agenda akomera maze buri munsi ukarushaho kugenda neza wiyizeye.
Uko ni ko Imana ishaka ko wifata mu mikurire yawe ya Gikristo. Aho kugira ngo wikubite igihe hari ibyo wazambije, ujye wihunguraho akavumbi maze uhaguruke! Ibi biragoye ku bantu bamwe kuko bakunda gutinda ku makosa yabo bakumva baribabariye cyane, ariko ibyo si ngombwa. Pawulo yaravuze ati “Kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere” Mu yandi magambo“Ntabwo nta igihe ntinda ku byahise cyangwa ndeba inyuma, ndeba imbere!”
Ibyo waba waranyuzemo byose nk’umwana w’Imana ntubasha na rimwe gukandamizwa, kuko byose bifatanyiriza hamwe kukuzanira ibyiza (Abaroma 8:28). Ushobora kuba warakoze amakosa, ariko ugomba kwikunguta ivumbi, ugahaguruka ugakomeza kwiruka! Ntutinye kongera kugerageza. Kimwe n’uko umwana muto ahaguruka akongera akagerageza,Imana izagufasha ikubwire iti “Mwana wanjye, ngwino tugende”. Ibyiza biri imbere, biragutegereje ngo ubyinjiremo!
Inkomoko: “Urusobe rw’Ibiriho ” Igitabo cyanditswe na Chris &Anita Oyakhilome
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha...
Ibitekerezo (0)