Ihumure ku muntu wese ufite imvune zo mu(...)

Kwamamaza

agakiza

Ihumure ku muntu wese ufite imvune zo mu mutima


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-06-03 03:45:12


Ihumure ku muntu wese ufite imvune zo mu mutima

“Akiza abafite imitima imenetse, Apfuka inguma z’imibabaro yabo”. Zaburi 147:3

Nshuti bavandimwe mufite ibintu bitandukanye byababaje, nifuje gusangira namwe ijambo ry’Imana. Maze gusoma iri jambo nize mo ibintu bibiri bikomeye: Uburwayi bukomeye ni Uburwayi bwo mu mutima.

Umuntu agizwe n’ibice 3: Umwuka, umubiri n’ubugingo.

Kurwara k’umubiri ukwabyo birababaza. Tekereza noneho uko bimera ku muntu urwaye indwara y’imbere mu mutima. Umutima washenjanguwe no gupfusha abo wakundaga; umutima w’umugore wakomerekejwe n’umugabo yakundaga; umwana wahemukiwe n’ababyeyi be, n’ibindi byose mushobora gutekereza.

Namenye ko nta kigoye nko kuremererwa, gukomereka mu mutima. Kwizera umuntu ukamushoramo urukundo akaguhemukira. Iyi ni indwara abantu benshi bafite kandi iremereye.

Ubuvuzi bukomeye ndetse n’umuganga ukomeye.

Nize na none ko Imana yaremye umutima, ari nayo yonyine iwugirira umuti. Nshuti ufite imvune y’umuntu w’imbere ndakumenyesha ko Yesu ashobora kukuvura. Niwe muganga ukomeye, niwe uvura abakomeretse, niwe uvura imitima.

Yavuye Yobu, yavuye Dawidi amaze gupfusha umwana, yakijije imitima y’abavandimwe Marta na Mariya, mu bihe byari bibakomereye, hari n’abandi benshi nawe uzi. Uwo niwe nawe ushobora kugukiza.

Ndahumuriza umuntu wese ufite imvune mu mutima. Mwese mugire umunsi mwiza!

Umwigisha: Dr. Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel church Kimironko

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?