Igitangaza ku munota wa nyuma

Kwamamaza

agakiza

Igitangaza ku munota wa nyuma


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-01-18 05:22:51


Igitangaza ku munota wa nyuma

Mwirinde!“Mwene so nakora nabi umucyahe, niyihana umubabarire. Kandi nakugirira nabi ku munsi umwe, akaguhindukirira karindwi ati‘Ndihannye, uzamubabarire.” Luka 17:3-4.

Tugiye kurebera hamwe uburyo umugabo witwa Fiodor Dostoïevski Imana yamwiyeretse ku munota wa nyuma ngo ubuzima bwe buhagarare ariko biba ngombwa ko amenya Imana, arayizera ndetse arayamamaza.

Fiodor Dostoïevski yavukiye i Moscou mu1821, aba umwe mu banditsi bakomeye ku isi. Ariko igihe ubuzima bwe bwendaga kurangira, nta mpano ye yari yamenyekanye. Mu 1849 yarafashwe arafungwa hamwe n’abandi bakekwagaho kugira ibitekerezo bikaze. Mbere, yavugaga ku bitekerezo bikomeye, ibitekerezo by’abasosiyaliste. Ariko igihe yari muri gereza kwizera kwe kwagiye mu kaga maze bituma yemera ubukristo.

Nyuma yo kumara imyaka ine muri gereza, Dostoïevski yakatiwe igihano cyo kuraswa. Ariko, habaye igitangaza maze ku munota wanyuma, ubuzima bwe burarokoka. Iki kintu cyamubayeho cyahinduye ubuzima bwe mu bice byinshi. Mubyukuri yatahuye ko yari amaze guhabwa "amahirwe ya kabiri" maze yiyemeza kandi ashyira imbaraga mu gushyira mu bikorwa ubushobozi Imana yamuhaye.

Imana ishaka ko tumenya ko ari Imana itanga “amahirwe ya kabiri”

Imana ishaka ko tumenya ko ari Imana itanga "amahirwe ya kabiri". Niba twaracumuye cyangwa twarakoze amakosa mu buzima bwacu, iduha amahirwe yo kubabarirwa, niba twatuye amakosa yacu (1Yohana 1: 9). “Uvuga ko ari mu mucyo akanga mwene Se, aracyari mu mwijima na bugingo n’ubu”. Ni muri ubu buryo tugomba guhora twiteguye kubabarira abandi no kubaha amahirwe ya kabiri.

Kandi mu bice byose by’ubuzima bwacu, Imana iha buri wese muri twe amahirwe yo gutangira ahereye ku busa .Ishobora gukingura imiryango mishya, guhindura gutsindwa bikaba intsinzi, ndetse igaharura inzira mu butayu ahagaragara nk’aho nta nzira.

“Kuko ubu ibikingi byawe byabaye indare n’umusaka, n’igihugu cyawe cyarimbutse, ni ukuri bizabera abaturage bawe imfungane, kandi abakumiraga bazaba kure. Abana wanyazwe bazakuvugira mu matwi hanyuma bati ‘Hano hambereye imfungane, mpa aho gutura”. (Yesaya 43.19-20).

Inama y’uyu munsi

Uyu munsi, saba Imana ikumenyeshe ibyaha byawe. Ubyature kandi wakire umudendezo wayo. Wibuke kubabarira abagucumuyeho. Kandi ntucike intege niba unyuze mu gutsindwa cyangwa gucika intege. Izere Imana! Ishobora guhindura gutsindwa kwawe kukaba insinzi.

Source: www.topchretien.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?