Igihorihori cy’umwana ni iki? Kimaze iki?

Kwamamaza

agakiza

Igihorihori cy’umwana ni iki? Kimaze iki?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-04-09 08:00:03


Igihorihori cy’umwana ni iki? Kimaze iki?

Igihorihori (fontanelle) ni umwanya uba hagati y’amagufwa agize umutwe w’umwana. Uyu mwanya ugenda wifunga uko amezi agenda ashira nyuma yo kuvuka. Muri iyi nkuru turarebera hamwe ubumenyi butandukanye ku gihorohori cy’umwana.

Umwana wese avukana igihorihori kandi kiba ahantu 4 nubwo aho dukunze kubona ari 2; hari igihorihori cyo mu mutwe hejuru ari na cyo benshi bazi, hakaba ikiba mu mutwe inyuma hakaba n’ikiba mu misaya hagati y’ugutwi n’ijisho n’ikindi kiri ahagana inyuma y’ugutwi.

Igihorihori kimaze iki?

Kigirira akamaro umwana na nyina mu gihe cyo kuvuka. Iyo umwana ari kuvuka, nicyo gituma umutwe we ubasha kwiyegeranya kuko amagufa yo hagati mu mutwe nyine aba atarakomera noneho akabasha kunyura mu nzira anyuramo avuka, nta kibazo.

Si ibyo gusa kandi kuko uko kigenda gifatana nyuma yo kuvuka byerekana byinshi mu mikurire ye, niba akura neza cyangwa nabi.

Ikindi kandi ni uko kigira uruhare rukomeye mu mikurire y’ubwonko bw’umwana.
Bisaba igihe kingana iki ngo igihorihori gifatane?

Nubwo ku bana bose bidafata igihe kingana ariko hari icyo twakita impuzandengo muri rusange:

•Igihorihori cy’inyuma nicyo giterana mbere y’ibindi byose bikaba bitwara amezi hagati ya 2 na 3 nyuma yo kuvuka.

•Icyo hagati y’ijisho n’ugutwi ni cyo gikurikiraho, ku mezi 6 hafi aho.

•Inyuma y’ugutwi giterana hagati y’amezi 6 na 18, gusa akenshi giteranira rimwe n’icyo hagati y’ugutwi n’ijisho.

•Icyo hejuru ni cyo gitinda kuko ni hagati y’amezi 9 na 18 muri rusange gusa hari n’aho bishobora kugera ku mezi 24.

Ibyo kuzirikana

Usanga ababyeyi benshi batinya kuba bakora ku gihorihori ndetse no mu gihe cyo koza umwana bakahabererekera. Nyamara si ngombwa gutinya kuhakora kuko haba hatwikirijwe n’uruhu, ndetse n’igihorihori ubwacyo ni igufa riba ritarakomera.

Icyakora ugomba kwita ku buryo kigenda giterana kuko, uko giterana bifite icyo bisobanuye kinini ku mikurire ye.

Igihorihori gitebeye

•Iyo ukoze aho igihorihori giherereye, ubona gisa n’igitebeyemo, ibyo ni ibisanzwe. Nyamara iyo cyifashe ubwacyo kigatebera ni ikimenyetso cy’uko umwana afite umwuma, umubiri we nta mazi ahagije ufite.

•Bishobora kandi no kuba ikimenyetso cy’uko imirire y’umwana atari myiza, afite indyo-nkene.

•Ikindi kimenyetso kijyana no gutebera kw’igihorihori ni amaso ahenengeye no kunyara gacye ugereranyije n’uko yanyaraga.

•Ibi ubibonye uzihutire kwa muganga.

Igihorihori kibyimbye

Ubusanzwe iyo umwana ari kurira, igihorihori cye kirabyimba ariko iyo acecetse kirongera kigasubira mu mwanya wacyo. Nyamara nubona kibyimbye mu bihe bisanzwe, ntigisubire mu mwanya wacyo, ni ikimenyetso cy’indwara nko kuba ubwonko bwabyimbyemo amazi, cyangwa hari mikorobi runaka yamugiyemo. Niba biherekejwe no kurira no kugira umuriro mwinshi, ni byiza guhita umujyana kwa muganga

Source:umutihealth.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?