Igihe cy’Imana gihora gitunganye

Kwamamaza

agakiza

Igihe cy’Imana gihora gitunganye


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-06-23 09:03:07


Igihe cy’Imana gihora gitunganye

Nk’uko ijuru risumba isi, ni ko inzira zanjye zisumba izanyu n’ibyo nibwira bisumba ibyo mwibwira (Yesaya 55:9).

Abakristo benshi bagira kwizera gucye cyangwa bakagutakaza mugihe bari gusengera ikintu bagatinda kubona igisubizo cy’amasengesho basengeye igihe kirekire. Usanga umuntu avuga ati “Ukwizera kwanjye ntikumeze neza! Ni ibiki bitagenda neza mu buzima bwanjye”.

Ikibazo ni uko abantu baba bafata ibintu bigendeye ku kuntu babibona, atari uko Imana ibibona. Ibitekerezo by’Imana biri hejuru cyane y’ibyacu!

Niba Imana ikubwiye ikintu, ugomba kucyizera kuko igihe cyayo gihora gitunganye. Ese mwibuka ko Yesu yahanuye gusenyuka k’urusengero rw’i Yerusalemu bimara imyaka 40 bitarabaho?

Iyo umuntu aza kuba yarasomye ubu buhanuzi, ibyumweru bibiri bigashira, amezi abiri cyangwa imyaka ibiri nyuma y’uko Yesu abivuze. Umuntu yari kuvuga ko ari ubuhanuzi bupfuye. Ariko hashize imyaka 40 nyuma y’uko Yesu abivuze kandi byarasohoye.

Ntugashyire Imana mu gatebo k’igihe cyawe. Imana ireba kure cyane kuturusha kandi ikorera kuri gahunda itandukanye n’iyacu. Ibyo yavuze byose bizasohora. Imigambi yayo ni myinshi kurusha iyacu.

Fata igihe cyo kumva icyo Imana ishaka kukubwira. Tugira imyumvire yo gufata ibintu uko tubyumva kandi bitandukanye n’uko Imana ibyumva. Dusabe Imana itwereke uko tugomba kubifata.

Umva ijwi ry’Imana:

Gusenga ni ibintu byoroshye. Vugana n’Imana nk’uko uganira na mugenzi wawe. Imana iragukunda kandi yiteguye kukumva. Dore urugero rw’isengesho:“ Mukiza, mfasha kukugirira icyizere cyuzuye kuko igihe cyawe gihora kuri gahunda”.

Guhimbaza Imana:

Guhimbaza Imana, ni ukuyereka ko uyubashye. Fata igihe cyo gushimira umukiza ku byo yagukoreye byose.

Ubaha Imana:

Mugihe urugenodo rwacu rw’umunsi rurangiye. Tujye dufata umwanya wo kubaha Imana tuyisabe duti “Mana nshoboza kugutegereza no kukubaha kuko igihe cyawe gitandukanye n’igihe cyacu, kuko ubwami n’ububasha n’icyubahiro ari ibyawe iteka ryose. Amen!

Source: www.topchretien.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?