Igice cya kabiri cy’ubuhamya bwa NZABAHAYO,(...)

Kwamamaza

agakiza

Igice cya kabiri cy’ubuhamya bwa NZABAHAYO, uko yavuganye n’izoka imbonankubone


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-01-26 05:30:34


Igice cya kabiri cy’ubuhamya bwa NZABAHAYO, uko yavuganye n’izoka imbonankubone

Ubwo cya kiganza cyarambwiye ngo mbwira ndekure nsaba imbabazi kirangije kirambwira ngo nzindukire ku rusengero kimbwira aho ari ho, ubwo ni babandi Imana yajyaga intumaho nkanga, irabararika baza muri urwo rusengero bahantegerereje
Ubwo maze kwemera yuko ndi buzindukire yo ariko mu mutima sinabyemeye, bucyeye mu gitondo nzindukira mu zindi gahunda mbyukana isuka n’umupanga mbishyira ku rubaraza haba haje umuntu kunsura kuko nari ndwaye, nkimuherekeza turakomeza turagenda tugera kuri rwa rusengero mpita numva ndakangutse

Ako kanya Imana ihita iterura umuntu mu rusengero araza aranterura aranyirukankana no muri cya cyumba cy’urusengero abantu benshi barasakuza mu ndimi nyinshi, umwe muri bo ahita avuga ati ndi uwiteka Imana mba ndasetse cyane ndamupinga ariko ndicecekera, ubwo arakomeza aravuga ati ni njyewe uguhamagaye wari wansuzuguye none ndakwifatiye, ubwo barakomeza barampanurira ibintu byinshi nanjye niyiziye
Imana imbwira ukuntu inshaka mu nzu yayo, mpabwa amasezerano menshi cyaneee

Noneho nibwo naje gusobanukirwa neza ndatuza ndeka kurwana numva uwo muntu avuga ibntu ntigeze mbwira undi muntu, ambwira ibintu nzi njyewe ubwanjye njyenyine mpita numva ndatsinzwe banyigisha kwatura ndabikora mpinduka umwana w’Imana ntyo

Niga gusenga niyirije ubusa iminsi myinshi, ubwo nari ndi mu masengesho y’iminsi ine rero ndi mu butayu naje gukangurwa n’ingwe indigase mu kirenge nsanga Imana yari yayohereje ngo inkangure kuko hafi aho hari hari abasirikare bari gucunga umutekano, ya ngwe irandinda ba basirikare baraza bayibonye bariruka cyane Imana indinda ikoresheje ingwe

Naje kongera gusenga andi masengesho niyoroshe agakote nijoro , numva ijwi rirampamagaye ngo kanguka nkubwire, ndakanguka ngiye kubona mbona ngoswe n’uruziramire rwizingiyeaho ndi umutwe wacyo n’umurizo biri ku mutwe wanjye, ubwo narakibonye mbwirwa ko ari Imana yakizanye ngo kindindire umutekano ariko ko uko iki kintu kinzengurutse ari nako satani agose itorero ry’Imana

Kandi ngo uko kingose ni nako Imana igose abantu bayo, kandi ngo uko iki kintu kingose ariko ngoswe n’abarozi benshi cyane, Imana yambwiye byinshi kuri icyo kintu ndongera ndasinzira ibitotsi byinshi cyane, nza kwicura nsanga ya kiyoka ntagihari ariko ubwo nicujwe n’umugore wanjye waruje kundeba aho mu ishyamba turataha tugeze mu rugo madamu afata isekuru agiye gusekura ubugari nanjye ninjira mu nzu ariko nsohotse hanze nsanga inzoka yaje yizingira ku isekuru atabimenye ndamubaza nti icyo ni igiki? Maze agira ubwoba kuko yarazi ko buri gihe iyo mvuze iryo jambo ahita yumva inzoka

Ubwo nihinye mu nzu gato nzana inkoni nsanga imaze kwizingura ku isekuru ngiye kuyikubita yo ubwayo irambwira ubwayo ngo ba uretse kunkubita nkubwire, numva ijwi ry’Imana rirambwiye ngo koresha ububasha ushinge iyo nkoni mu mugongo wayo ndabikora ihita yubura umutwe irandeba ivuga abantu bayohereza ivuga amazina yabo ivuga abaturanyi ba bugufi irabivuga byose imbwira ukuntu inzoka nyinshi nicaga yari yo yonyine gusa nayicaga ikongera ikazuka ikaza

Ubwo yarangije kuvuga ibyo ivuga ndayica ndayitwika ihinduka ivu gusa, kuva icyo gihe sindongera kubona inzoka mu rugo iwanjye

Ndashima Imanayangiriye neza ikankiza inzoka zari zaranzengereje zari zarabujije amahoro umugore wanjye

Ndashima kristo wantoranije akanzana mu nzu yayo ikankiza imivumo ya karande ikankura mu bupfumu ,Imana ishimwe ko yashatse kunyirokorra nta ruhare mbigizemo

Amen!

Src: Zaburi nshya

Ibitekerezo (5)

iradukunda josué josué

13-02-2018    15:58

muntera kwumva norira kubwivyaha nakoze nkorera satani nkisengagiza amarira y’umwami wanje yesu kristo

Pastor

12-02-2018    09:59

Wa mugabo we wahuye na Satani wigize nka Malayika w’Umucyo none uri kwiyemera ngo warahamagawe uzampamagare kuri 0782378053
nkubwire ubutumwa nyakuri niba uri Umwana w’Imana uzaronka agakiza.

INNOCENT

7-02-2018    23:26

menyenezako ntahantu IMANA ntahwitakura umuntu nibikomeye izabikorape!yewe nirubasha.

NSANZUWERA ELYSEE

30-01-2018    10:01

Ndashima Imana yuko inyuza munzira nyinshi yigisha umuntu kandi ikamwiyereka
Abantu ntibakagumwe kuba nka utuko ahubwo baharanire kubana nabandi murakoze

NSANZUWERA ELYSEE

30-01-2018    09:51

Ndashima Imana yuko inyuza minzira nyinshi yigisha umuntu kandi ikamwiyereka
Abantu ntibakagumwe kuba nka utuko ahubwo baharanire kubana nabandi murakoze

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?