Igice cya 1: Ibyo wibaza kuri Mariko wanditse(...)

Kwamamaza

agakiza

Igice cya 1: Ibyo wibaza kuri Mariko wanditse ubutumwa bwiza bwa Yesu


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-08-06 04:45:17


Igice cya 1: Ibyo wibaza kuri Mariko wanditse ubutumwa bwiza bwa Yesu

Mariko uyu bavuga ko yegeranyije neza ubutumwa bwiza bwa Yesu, mu buryo ubusomye ahita yumva neza misiyo yazanye Yesu. Wari uzi ko se Mariko ngo hari ubwo yigize kugirana akazbazo na Pawulo bari ku murimo, akisubirira iwabo nubwo nyuma biyunze?. Burya kandi ngo Mariko ni we wakurikiye Yesu bwa nyuma ubwo yari akimara gufatwa izndi ntumwa zose zahunze.

Mariko wanditse ubutumwa bwiza bwa Yesu, bavuga ko nawe ngo yigiye ku birenge by’intumwa Pawulo. Atangira kuvugwa bwa mbere mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 12, ubwo Petero yamaraga kubohorwa igihe yari bwicwe. Ku murongo wa 12 w’icyo gice hagira hati " Akibitekereza atyo, asohora kwa Mariya nyina wa Yohana wahimbwe Mariko, aho abantu benshi bari bateraniye basenga."

Kiriya cyumba basengeragamo ubundi cyari icyo iwabo wa Mariko, nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza kandi na Bibiliya irabivuga. Petero rero malayika akimara kumubohora yagombaga guhita ajya aho benedata barimo gusengera, aho rero ni mu nzu y’umugore w’itwaga Maliya. Uwo Bibiliya ikunze kwita "Maliya wundi " Bagira bati" Ni nyina wa Yohana, wahimbwe Mariko, Petero ngo asanga benedata aho bateraniye barimo gusenga"

Mariko ryari irindi zina rye batakundaga gukoresha, kuko ubundi yitwaga Yohana Mariko, gusa urebye Yohana ni ryo ryakoreshwaga cyane. biragaragara mu Byakozwe n’Intumwa 12 umurongo wa 25."Kandi Barinaba na Sawuli bamaze kubashyikiriza za mfashanyo bahawe, bava i Yerusalemu basubirayo, bajyana Yohana wahimbwe Mariko."

Ikindi nk’uko bigaragara mu gitabo cy’Abakorosayi, dusanga Mariko yari afitanye isano n’uwitwa Barinaba. Uyu Barinaba yagiriye umumaro ukomeye Pawulo kugira ngo yemerwe n’abandi benedata, kuko yari yaramenye umurimo we bityo amufasha kumenyekana mu zindi ntumwa. Mariko rero isano yari afitanye na Barinaba, ngo yari uwo kwa se wabo. Abakolosayi 4:10” Arisitariko uwo tubohanywe arabatashya, na Mariko mwene se wabo wa Barinaba arabatashya na we. (Uwo ni we mwategetswe, naramuka aje iwanyu muzamwakire.)"

Mariko rero ubwo yahuraga na ba Pawulo, ngo yari akiri mutoya(teenager). Mu rugendo rwa mbere rw’ivugabutumwa, Barinaba na Pawulo bagiyemo ubwo Umwuka Wera yarobanuraga abazajya mu ivugabutumwa, bari kumwe na Mariko. Mu Byakozwe n’Intumwa 12 harabivuga ngo “Umwuka aravuga ngo’ Mundobanurire Sawuli(Pawulo) na Barinaba. Icyo gihe nibwo bahise bagenda mu rugendo rwa mbere rw’ivugabutumwa, Mariko nawe bari bajyanye .

Nyuma rero yuko bagiye kvuga ubutumwa bwiza, ngo bakiva i Pamfiriya ngo Mariko ntiyigeze ajyana nabo, yarabataye arabasiga yisubirira i Yerusalemu nkuko amateka abigaragaza, ariko Bibiliya ntigaragaza impamvu Mariko yaba yarasize benedata ku murimo.

Dore impamvu abashakashatsi bagaragaje yatumye Marikoa asiga Pawulo na Barinaba

Ngo impamvu bavuga ni uko uyu Mariko yari akiri umwana mu by’agakiza, kandi no mu bigaragara yari akiri umwana mu buryo bw’umubiri. Ubwo rero ngo kubasiga ni ikemezo yafashe nk’abana bato, nkuko abashakashatsi babigaragaza. Marik yari atarumva neza uburemere bwa misiyo bari barimo, ahitamo kwitahira. Pawulo ngo ubwo yari arimo gutegura gusubira mu ivugabutumwa, ngo Barinaba yashatse ko bajyana na Mariko nanone, ariko Pawulo arabyanga! Ngo ni ibintu byatumye bajya impaka cyane. Ngo impamvu Pawulo yabyanze ngo yari akimuakariye.

Ibyakozwe n’Intumwa 15:36-41, hagira hati” Hashize iminsi Pawulo abwira Barinaba ati “Dusubire tugenderere bene Data bo mu midugudu yose, aho twavuze ijambo ry’Umwami Yesu tumenye uko bameze.” Barinaba ashaka kujyana na Yohana witwaga Mariko, ariko Pawulo ntiyashima kumujyana, kuko yabahanye i Pamfiliya ntajyane na bo mu murimo. Nuko bagira intonganya nyinshi bituma batandukana, Barinaba ajyana Mariko atsukiraho, arambuka afata i Kupuro. Pawulo na we atoranya Sila, avayo bene Data bamaze kumuragiza ubuntu bw’Umwami Yesu. Anyura i Siriya n’i Kilikiya, akomeza amatorero."

Kubera rero izo ntonganya zabaye hagati ya Pawulo na Barinaba, Pawulo akanga ko Mariko bajyana kubera ngo yabonaga ko akiri umwana mu by’umwuka, byatumye batandukana Barinaba ajyana na Mariko. Naho Pawulo we ahita ajyana na Sila. Nubwo abashakashatsi benshi bagaragaza ko Mariko yakoraga cyane agaragaza imbaraga nyinshi, gusa ngo n’ibyubwana ntibyaburaga ari nayo mpamvu Pawulo atemeye ko bajyana.

Mariko na Pawulo bongeye kwiyunga! Baje gusubirana gute?

Bibiliya yerekana yuko Mariko yakomeje gukura, ndetse agera ku kigero cyari kiza aza kongera guhura na Pawulo baraniyunga, nubwo Bibilya itagaragaza uburyo babikozemo. Filemoni 1:23-24 hagira hati” Epafura, uwo tubohanywe muri Kristo Yesu aragutashya, na Mariko na Arisitariko. na Dema na Luka, abo dusangiye umurimo baragutashya."

Abantu bafatanyaga na Pawulo baje kumusiga barigendera, bamwe bagiye gukorera umurimo w’Imana i Dalumatiya abandi bajya i Galatiya, bamusigana na Luka wenyine. Uku kwiyunga kwa Pawulo na Mariko tunabisanga kandi muri 2Timoteyo 4:11, aho havuga ko " Luka ni we wenyine ukiri kumwe nanjye. Shaka Mariko umuzane, kuko angirira umumaro wo kunkorera."

Abashakashatsi benshi rero bahuriza ko Mariko ubusanzwe yari umuntu mwiza, ibyagaragaye byari ubwana nk’uko abandi bana bose bibabaho. Mu gice kizakurikira Tuzareba uko Mama wa Mariko yagriye umumaro umurimo wa Yesu, tuzagaruka no ku mwihariko w’ubutumwa bwiza Mariko yanditse, dore ko ngo ari nawe wakurikiye Yesu bwa Nyuma abandi bose bamuhanye.

Umva hano amateka ya Mariko wanditse ubutumwa bwiza bwa Yesu

Source: Bibiliya Tv

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?