Igice 2: Ubuhamya Bwa Esther IKIREZI, Nabaye mu ngo nyinshi , mpura n’ibigerageza ariko nkomeza gukizwa, nikomeza ku Mana ingirira neza

Ubuzima bwo ku Muhima bwari ubuzima bungoye, mu myaka 16 ndi umukobwa ,ukeneye amavuta yo kwisiga , ukeneye imyambaro ,ukeneye umuntu umpa inama ,ukeneye umuntu unyitaho ariko icyo gihe nta muntu numwe wanyitagaho ari mubo dusengana, mubo dukorana umurimo w’Imana, nta muntu numwe wajyaga unyitaho abantu.

Abenshi bajya bambaza , niki cyagufashaga mu gukomera icyo gihe ? njyewe narebaga ibyo Imana yakoze mu gihe cyashize narebaga iyandokoye mu mipanga mu 1994, nkareba iya ntabaye wa mubyeyi antoragura , nkareba iyantabaye wa muhungu we wajyanye mu rugo rwe akamfatiraho umupanga ashaka kunyica, n’uburyo yirirwaga anyirukankaho ngo anteme, nkareba ukuntu Imana yankuye mu nzara ze atantemye kandi byarashobokaga. Nkareba Imana yabanye nanjye mba mu ngo z’abantu ntihagire umviyora, ntihagire umfata ku ngufu , ntihagire unkorera ibya mfura mbi ngo anyangize nkumva Imana yanjye nyigiriye icyizere.

Ubundi niba ushakako Imana ikora jya uyibwira ibyo yakoze mu gihe cyashize, uyibutse uyibwira ati "mana ntiwibuka cya gihe nambaye ubusa, ntiwibuka cya gihe shonje wangaburiye ,ntubyibuka cya gihe mfite dosiye zimfungisha ko wamburaniye, simfungwe , ntabwo wakibukako ndi mu bitaro wandengeye ukangirira neza , ntabwo wabyibuka mfite amadene ukandengera ukanyishyurira, Imana iyo uyibukije ibyo yakoze mu gihe cyashize bituma ibonako uyifitiye icyizere igakora nibyo mu gihe ugezemo.

Mbese ikakugwanirira ikabonako ugifite ibyiringiro by’igihe cyashize nicyo urimo ndetse n’ikindi gihe cyizaza ntakindi cyajyaga gihumuriza umutima wanjye, sinababwirango hari nshuti nari mfite yahumurizaga umutima wanjye, abantu babaga bahari dukorana umurimo w’Imana ariko ntacyo bari kumarira. Imana yakoze mu gihe cyashize iyo mirimo niyo yatumaga nihangana, niyo yatumaga nkomera, niyo yatumaga numva umutima wanjye ufite ibyiringiro bitajegajega.

Urebesheje amaso y’umubiri nta cyizere cy’ubuzima narimfite kuko abarokore banjyiraga inama zo gusambana, bakabwirako ndi injiji nta bwenge mfite mbega bakampugura ngo: wowe ni gute ubura amavuta yo kwisiga ? hari gihe nigeze nisiga ubuto ,hari gihe nisize amamesa ,hari igihe nafataga ubuto bushyushye nkabuvanga na buje nkisiga , hari igihe nambaraga, urukweto rucika mu gitondo na nimugoroba nkabura nayo kurudodesha ,hari gihe nararaga mfuze umwambaro nabwo ari umuntu wawunkuburiye nkajya ku rusengero utose ukanyumiraho mu nzira.

Ikintu cyatumaga nihangana numvaga nshaka gukomera ku bintu nahamije imbere ya bahamya benshi, nkumva nshaka gukomera kuriyi mana, namenyanye nayo nkumva byanze bikunze ntizankura mu isi, itampaye imyambaro,nkumva itangiriye neza bigatuma nyikomeraho kandi nkumva ninica ubuhamya nzaba senye ibyo nubatse byose.

Mfite ikibazo muri iyi minsi cyuko abantu barimo kwica ubuhamya bwabo , ubuhamya bwa bantu murino minsi buri gupfa abantu bakiri bazima kandi umukristo nyawe akwiriye gupfa ubuhamya bwe bugakomeza gukora, ndabaha urugero rutari urwa kure, Elisa yarapfuye ariko ubuhamya bwe bukora imirimo ndetse buzura n’umuntu w’umupfu. Ibyiza si uko dukwiriye gupfusha ubuhamya tukiri bazima dukwiriye gupfa mbere , ubuhamya bwacu bugakomeza bakabaho, nta kindi cyankomezaga muri ubwo buzima narindimo bwumubabaro bw’agahinda ,bwo kurara hanze , bwo gusonza, inzara yarandiye . Nambaye ubusa ndi umwana w’umukobwa ,ndi umwari ,nisiga ubusa ndi umwari ,ndibwa n’umubu mpinduka madowadowa mu maso ndwara ibiheri byinshi, abanyamuhima bakajya bamvuga ngo rwaye SIDA , ngo ndi agacecuru sinzi gihe navukiye, ngo ni ibyuririzi bya sida kandi ari umubu urara urya ntawuzi aho ndara ariko ndashimira Yesu ko atameze nk’abantu ,ko adahinduka, ntabwo yigeze amvamo herekwe umuntu ngo aboneko ntaho ngira ndara buriya Yesu hari gihe mubana mu makuba mukabana mu ishuri runaka ry’ibibazo.

Yesu akaguhishira, mbese akaguhisha akarenga etape yo kuguhisha akaguhishira , abantu ntibamenyeko uri mu ishuri runaka, umuntu akakuguza million udafite n’ibihumbi bitanu mwikofi, ntukagirengo nugushinyagura kuko abatazi ko utabifite ahubwo ni Yesu uba wararenze sikariye yo kuguhisha akaguhishura. Ubwo buzima bw’imyaka cumi n’itandatu mbubamo ndara hanze igihe kigeze ndikuva kubwiriza za kabuga nza guhura n’umwana w’umukobwa duhurira za kimironko mubwira ibyo Imana inyeretse kuri mukuru we aramubwira ngo tujyane mu rugo hari hepfo y’isoko jya kimironko tugezeyo mpanura uko umwuka wera anegetse ndasenga ndataha.

Ndasenga ndataha wa mu mama nabwiye ibyo Imana imbwiye aza kuryama arota umuntu amubwira ko agomba kumpa ubufasha mu migisha Imana yamuhaye, uwo mudamu rero niwe wanyishyuriye inzu arampamagara ambaza ubuzima mbamo mubwiza ukuri , mubwirako ntamfite aho ndara, icyo kurya ntamfite epfo, nta ruguru arabwira ati genda ushake inzu nashatse inzu haruguru y’ikorosi jyo ku Muhima uzamuka ujya kuri gereza, unamanuka utambika ujya mu cyahafi. Mpashaka inzu y’icyumba na salo nayishyuraga ibihumbi ma kumyabiri, iyo nzu nyibamo nkajya mbasha gukora nibature ,nkajya muri repetition, bitangaje ari perezida wanjye wo muri korali na dirigate, ari abaririmbyi turirimbana nta muntu waruzi ubuzima bwanjye nabagamo, ari ba pasteri, abashumba nta muntu waruzi ubuzima nabagamo, ubwo buzima mbubamo rero mba muriyo nzu ndinda ubuhamya, abantu barabizi ndwana intambara nziza ndihangana ndavuga nti nubwo Imana itangirira neza nzapfe jye mu ijuru sinzabure isi n’ijuru. Imana yajyaga imbwira ati nzakugirira neza nari muto mfite ibiro mirongwitatu n’umunani, ikabwira ati nzakubyibushya,nzakumenyekanisha ,nzaguha ijambo, uzagenda amahanga nkuko umuntu agenda mu nzu ye ,nzakugira uwo kwifuzwa twava mu cyumba cy’amasengesho abantu bakibaza bati mbese buriya iyo Imana ivuzengo izakugirira neza , iyo ikubwiyengo izakubahisha ,izakugira umuntu ukomeye ubundi uba ubonako Imana izabinyuza hehe bakambaza bati mbese izabinyuza kwaso wanyu utagira ,kwa nyogosenge udafite ,kwa mukuru wawe ,kwa murumuna wawe ubundi iyo wumvishije ibintu abahanuzi bahanura uba wumva bizaca hehe?

Reka mbabwire ijambo rijya rigira ijabo iyo rivuzwe na nyirijambo, abantu bavuga amagambo Imana ikavuga ijambo ibya bantu bavuze ntibizasohora ariko icyo Imana yavuze kizasohora niba wicariye ijambo rya nyirijambo, uticariye umutogoto w’inkono ,uticariye isafuriya ukaba wicaranye ijambo rya nyira ijambo , gumana ijambo rya nyirijambo, nubwo waburara ejo rizakugaburira, nubwo uyu munsi waba uri gusuzugurwa ariko ejo rizakubahisha, nubwo uyu munsi waba udafite inzu bagusohora, ejo izakubakira inzu , nubwo waba uri umushomeri udafite akazi.

iri jambo ryanyirijambo rigumane iri jambo rizakwicaza ahantu runaka riguheshe akazi ubundi twebwe twavuganye nImana ntabwo twavuganye nabantu ubungubu umuririmbyi wijana na mirongo ine nicyenda niba mumwibuka aravugango ingoma zo mu isi zijya zihita zigashira abantu banga Imana ntibayisenge bazapfa bose be kwibukwa ubungubu umuntu wiringiye Kadafi yarasebye umuntu wiringiye ba musinga nabande yaramwawe ariko twebwe ingoma yumwami wacu Yesu kristi ningoma izahoraho iteka nimba wicariye ijambo rya nyiri jambo rigumane mu mutima wawe kandi uri bumbatire ,uri bagarire ,ukiranuke ,ugire ibyiringiro ugumane ukwizera ijambo rizakora icyaritumye kandi ikindi nabonye abantu bavuga amagambo Imana ikavuga ijambo ibyo abantu bavuga ntibisohora ndetse ntibizasohora ariko ibyi mana yacu ivuga bizasohora niyo mpamvu ndi gusaba abantu bafite ijambo rya nyiri jambo ko niba haricyo wavuganye nImana icara utuze numutima wawe Imana iri nyuma yijambo yavuze dawid yaravuze muri zaburi ijana nagatanu umunani aravugango Imana irinda ijambo ryanyu iminsi yose kandi ijambo yategetse iririnda ibihe ibihumbi kugirango arisohoze Yeremiya yandika mu maganya ye siko bizaba kuba mutegereza ntawuzakorwa nisoni keretseumuntu uva mu masezerano ntampamvu uyu muntu niwe uzakorwa nisoni reka mbabwire muyinginge mugume mwijambo rya nyiri jambo Imana ikabwira nzakugirira neza,nzakurengera ,nzakugwanirira abantu bagahita basuzugurira mu ndorerwamo yigihe ndimo abantu bagusuzugurira mu bihe urimo ariko ntibazi ibyo umfite ,abantu bagusuzugurira mubi kwicariye ariko ntibazi ibyo wicaranye umva ibyo wicaranye nibyo bifite agaciro kuruta ibikwicariye hanyuma hagaciro ibyo Imana ivuga numugambi ifite yobu niwe wavuze mu minsi ishize mubice mirongo ine nabibiri nziko ushoboye mana kandi ntakibasha kurogoya umugambi wawe uburwayi bukumazeho igihe ntibwarogoya umugambi wImana ,kuba imiryango yarakwanze ntibyarogoya umugambi wImana ,kuba udafite akazi kuba warize ukaba ubitse diplome ntibyarogoya umugambi wImana ,kuba utazwi ,kuba udafite imiryango ntibyarogoya umugambi wImana.

Igihe cyagezeho ndiheba ndiyahura ariko Imana ikinga ukuboko, nza kubona umuryango unyishyururira biturutse mu bitangaza. Ndiga ndarangiza , nkora ubukwe bwiza bw’umugisha. Ubu mfite abana babiri n’umugabo. Uko biri kose biruta mbere, Imana yampaye umuryango kandi mwiza nubwo ngifite intambara.

Ushobora kumva igice 2 cy’ubuhamya burambuye bwa Esther IKIREZI ukanze kuri iyi link