Igice 1: Ubuhamya Bwa Esther IKIREZI:(...)

Kwamamaza

agakiza

Igice 1: Ubuhamya Bwa Esther IKIREZI: Natoraguwe muri jenoside ndi uruhinja rw’amezi 9, Nsimbuka impfu nyinshi kubera Imana


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-02-11 23:29:21


Igice 1: Ubuhamya Bwa Esther IKIREZI: Natoraguwe muri jenoside ndi uruhinja rw’amezi 9,  Nsimbuka impfu nyinshi kubera Imana

Nitwa IKIREZI Esther, ndi umubyeyi wabana babiri nkaba sengera ku mudugudu wa Kiruhura paroisse ni Muganza.

Ndabashimiye rero abantu tugiye kuganira, nkabasangiza amateka y’ubuzima bwanjye nkababwira ku mirimo yesu yakoze njyewe navutse ,mu 1993 Jenoside yabaye mfite amenyo abiri mukanwa bagereranyije narimfite amezi icyenda cyangwa icumi kuko nigiraga guhagurukira ku bintu. bambwiyeko yuko bantoraguye mu mirambo mu bapfu bantoragura ndi uruhinja uwantoraguye yari umudamu. Abantu bakunda kumbaza uwa ntoraguye uwo ari we ariko yari umudamu, hanyuma yambwiyeko yantoraguye ahetse undi mwana we wari umuhungu antoragura ndi umwana w’umukobwa nanjye ampeka ku nda ariko mu minsi yamaranye yajyaga ampungana akanderesha ubugingo bw’inka cyangwa amaraso y’inka ntimumbaze aho yayakuraga icyo gihe.

Yarayatogosaga akayampa ari akazuyaze agasimbura ibere n’ amata. Yarampuganye rero abwirako yacaga kuma bariyeri menshi agasanga bica abantu bajya kumutema bakamubwira ngo siwe bagiriye ,bagiriye uruhinja afite kunda yarahunze rero imodoka zitwara impunzi ziraza nawe azijyamo nkizindi mpunzi zose. Yahungiye mu gihugu cy’i burundi ahahurira na HASISEYERI (HCR), HASISEYERI ifata abana ibajyana muri SENI JOSEPH (Saint Joseph ) ni ikigo cy’abana bipfubyi abana bo mu burundi baracyizi cyangwa bahakomoka naba hagenderera baracyizi, HASISEYERI impa SENI JOSEPH irandera nagize umwaka ngira imyaka ibiri n’itatu, mbona mba mu bana bambaye imyambaro isa. Yabwiyeko ntayindi mpamvu yatumye ampa HASISEYERI yabwiyeko nari mfite igisebe cy’umupanga bantemye mu mutwe bagombaga kunyitaho bakacyivura kigakira nubwo yabonaga ibyo kuntungisha wamufa wa maraso y’inka yabonagako nkeneye ubuvuzi bamvure banyiteho.Nagize imyaka itanu n’itandatu mbona mba aho hantu hari abana benshi bambaye imyambaro isa hanyuma ngize imyaka irindwi nari mfite umupadiri muri icyo kigo yari umuzungu yitwaga Dominic hanyuma aza gupfa yarankundaga cyane.

Ariko gacyeya subiye inyuma najyaga gusura wa mu mama aho atuye nagerayo abantu bakantangarira ngo yooo!!! Dore wa mwana batoraguye disi yarakuze !!! burya abana bakura vuba, ese uy’umwana akuze ute ? Ngataha mu rugo nkabaza mama, ese mama ko abantu babwirango warantoraguye ese nibyo ? akabwirango ntabwo ntagutoraguye ,wa mu padiri rero amaze gupfa wa mu mama rero yashatse kumbwiza ukuri kwa bya bintu numvishije mu bantu. Yaranyicaje arabwira ati "rero ndashaka kuzagukura muri iki kigo cy’abapadiri" Yaraje rero ikigo akigezemo baramubwira ati rero biragoye abibwira abihaye imana baramubwira ati biragoye kuzabonera uyu mwana umuryango, kuko umutoragura ntiwaruzi amazina ye bwite hanyuma bamwemerera urwandiko ruzatuma naramuka angejeje mu Rwanda , akamburira umuryango , ibigo byabihaye imana bizanyakire cyangwa ibindi bigo byimpfubyi bizanyakire byijyenga, bamuha rwa rwandiko nk’icyemezo kizatuma oruferina zo mu Rwanda zizanyakira.

Narimfite icyifuzo cyo kuzaba umubikira kuva mu bwana bwanjye. wa mu mama yaraje rero arahankura muri cyo kigo cya SENI JOSEPH, arantahana ajyana mu rugo aranyicaza ansobanurira ko atari mama, abwira ukuri ku byo numvaga mu bantu, arabwira ati njye sindi mama wawe njye nagutoraguye muri Jenoside yabaye mu Rwanda. arambwirango, njye nagutoraguye mu ntambara yabaye mu Rwanda, uri uruhinja rwa menyo abiri mu kanwa ndaguhungana iminsi nakumaranye nguhungana nakureresheje amaraso y’inka nayaguhaga ashyushye nayatogosheje ari akazuyaze. kandi wari ufite igisebe cyaho bagutemye arabwira ati ni byiza ko nkujyana mu gihugu cyawe cyo mu Rwanda kugirango ucyibemo uko waguma mu gihuga cy’abandi siko waba mu gihugu cyawe arabwira ati rero sindi mama wawe.

Arabwira ati "ngiye kugushakira umuryango mu Rwanda nugira amahirwe uzawubona nugira umwaku uzawubura ariko arabwira ati "mu muco wa kinyarwanda ntabwo abakobwa bajya bahora ariko ndifuzako wazabikora ndamubaza nti " nzahora gute ?" arabwira ati "nzice abahutu, kuko nibo banyiciye umuryango bampindura impfubyi , hanyuma ankura mu bapfu" Ndamubwira ati "nzahora gute arabwira ? " ati "nzaba umusirikare mpeke imbunda nice abahutu, ndamubwira nti "ntabwo naba umusirikare mbaye we , sinaba nkibaye umubikira arabwira ati " uzabe umubikira nzagucishiriza uburozi hanyuma nitugera mu Rwanda uzakore urutonde rw’abahutu kugirango uzabaroge " Hanyuma twaje gutega imodoka tugeze mu KIRUNDO tugerayo bwije, ducumbika ku muntu , bishyitse nijoro nka saa tanu, saa sita twumva inzogera zivuga nkizi ntore abantu murazibuka, nari nananiwe nasinziriye ndabyuka ndamubaza ati "mama ibyo ni ibiki? arampumuriza arabwira ati "humura kwakundi umubyeyi ahumuriza umwana we, ndaryama ariko ntega amatwi ibyavugwaga" Numva uwo mu mama arikuvugana n’uwo mupfumu, aramubwira ati abantu b’iwanyu barabatemaguye barabamara ariko uzasanga basaza bawe babiri na murumuna wawe umwe, aramubwira ngo murumuna we ari mu mahanga.

Uwo mu byeyi abaza umupfumu ngo : ko ngiye mu Rwanda, abana banjye barokotse ni bangahe ? uwo mu mama yari yarabyaye abana barindwi ,aramubwira ati abana bawe barabatemaguye barabamara ariko uwi mpfura nuwa gatatu uzababona. arongera aramubaza ngo ko ngiye i Rwanda gushakira aka gakobwa umuryango nzawubona ? umupfumu aramubwira ngo aka kana ntuzakabonera umuryango. Amubwira ni kindi atamubajije uyu mwana muzatandukana utamuboneye umuryango, ujye hakurya y’amazi nawe ajye hakuno yayo aramubwira ati "kandi uyu mwana ntabwo azaba umubikira nkuko ubitekereza , Imana rurema yaremye isi n’ ijuru ifite umugambi kuri uyu mwana, izamugira ikindi kintu ariko ntabwo azaba umubikira . umumama aramubaza ngo kuki atazaba umubikira? kuki ntaza mubonera umuryango kandi aricyo cyinkuye mu buhungiro ? umupfumu aramusubiza ngo wimbaza byinshi niko abakuru bavuze.

Iyo ngeze aha bwira abantu ati "Icyo uzaba cyiragutegereza, ntabwo ari wowe ugitegereza niba uzaba umuntu ukomeye bira kurindiriye, niba uziga birakurindiriye ,niba uzakorera amafaranga ashimishije umutima wawe birakurindiriye,niba uzubaka urugo ,niba uzabyara birakurindiriye, icyo uzaba cyiragutegereza ntabwo ugitegereza" Hanyuma rero umupfumu aramubwira icya kane kandi muzagera mu Rwanda ku mugoroba wa kabwibwi muzahura n’umugabo ababwire ngo: Ko twishe inyenzi, inzoka tukazitsemba mwebwe naba bana mwaducitse gute ? azashaka kubica ariko Imana rurema yaremye isi n’ijuru izabarengera kubwo umugambi ifite kuri uyu mwana, amubwira ngo umwana wawe wa gatatu ntabwo azigera akunda uyu mwana, azashaka no kumwica ariko imana rurema yaremye isi n’ijuru, nuko yabivugaga , izabarinda kubera aka kana, kubera umugambi igafiteho ,umupfumu arongera aramubwira kandi mu bana wabyaye uyu mwana niwe uziga amashuri menshi ,uyu mwana niwe uzakomera uyu mwana niwe uzakora ikirori gikurikirwa nurupfu.

Bwarakeye mu gitondo tuzinduka dutega busi itugeza ahantu hitwa ku Ruhuha rwa Bugesera , abantu barahazi bamwe tugezeyo dutega indi bus itujyana ahantu hitwa ku Mayaga tugezeye rero twagezeyo ari kuwa kabiri habaye isoko hanyuma duhimgukira mwisantere duhura n’umugabo atumurika itoroshi zicyuma zabagaho cyera zasazaga zirwaye umugesi, aratumurika amaze kutumurika arandeba ntiyamenya arebye wa mama aramumenya aramubaza ngo: ko bishe inyenzi bakazimara, inzoka bazitsembye, ntawiwabo wasigaye wo kubara inkuru wowe nabo bana bamucitse gute ? uwo mu mama ntiyagira icyo amusubiza ariko njye ndabyibuka ko hari ahantu twaraye nkabyumva , hanyuma wa mugabo agenda nkugiye kwihagarika kumbi yaragiye kureba ikintu cyo kutwicisha nimba ari ubuhiri cyangwa umupanga ntabyo nzi.

Abantu bari aho barabicyetse, baraduhisha ageze aho aratubura icyo nkibonesha amaso , Twaje kugera mu rugo umwana w’umuhungu wa wa mumama aranyanga nkuko umupfumu yariyabivuze. Naraje rero kiriziya iranyakira nakomeje ubukarisimatike, narisanzwe byina kuri aritari, nari umuhereza ninjira muba regiyo, nkomeza gukora imirimo y’Imana muri kiriziya nkaririmbisha na korali muri kiriziya ariko nkomeza gukora urutonde rwa bahutu nzicisha uburozi.

Ushobora gukurikira ubuhamya bwose, unyuze kuri iyi link, ukamenya uko yaje gukizwa , nuko yaje kureka igitekerezo cy’ivanguramoko.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?