Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
Icyo Imana ishaka ni iki: ni ukwezwa kwanyu no kwirinda gusambana ngo umuntu wese muri mwe amenye gutegeka umubiri we wezwe ufite icyubahiro, mudatwarwa n’irari ryo kurigira nk’abapagani batazi Imana, kandi ngo umuntu wese areke kurengēra cyangwa kuriganya mwene Se kuri ibyo, kuko Umwami wacu ahōra inzigo y’ibyo byose nk’uko twabanje kubabwira no kubahamiriza. Imana ntiyaduhamagariye kwanduzwa, ahubwo yaduhamagariye kwezwa. 1 Abatesalonike 3:4-7
Jya uzirikana ko mubyo ushaka k’Uwiteka nawe hari ibyo agushakaho. Haranira gutunganya inzira ze wirinda gusambana no guhora wezwa, utegeke umubiri wawe uwukoreshe iby’icyubahiro gusa. Nta wundi muntu uzagira uruhare mu kugenga umubiri wawe, Imana igushoboze uhishurirwe uwo uri we muri Kristo Yesu, ukore ibyo waremewe.
Reka mbibutse ko nta muntu n’umwe kuri uyu mubumbe waremewe kuzakora nk’ibya mugenzi we, ahubwo buri muntu wese afite inshingano yahamagariwe gukora muri iyi si. Umwami Mana atweze rwose kandi aduhishurire, atuyobore inzira yo gukoresha imibiri yacu iby’icyubahiro mu izina rya Yesu kristo, Amen!
Ushobora kureba kandi n’iyi nyigisho: Uburyo bwo gukira (kubohoka,delivrance) imivumo y’uruhererekane iva mu bisekuru ukomokamo/Pst Desire
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha...
Ibitekerezo (0)