
Buri mwaka inda ibihumbi 60 nizo zikurwamo mu Rwanda
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’
Akenshi umuntu umaze
kwandura agakoko gatera SIDA ahita atangira kwiheba avuga ko ubuzima bwe
burangiye ndetse hakaba n’abatangira kurya utwabo bavuga ko nta minsi
bafite ku isi.
Ibi ariko kuri ubu si
ko biri kuko umurwayi wa SIDA ashobora kuramba igije kingana n’imyaka
16. Ibi byemezwa na Dr Margaret May, umuganga mu bitaro bikuru bya UK,
aho avuga ko kuva mu mwaka w’1996 ikizere cy’ubuzima cyangwa uburame ku
murwayi wa SIDA bwiyongereyeho imyaka 16. Ibi abivuga nyuma
y’ubushakashatsi yakoze mu gihe yakurikiranaga abarwayi ba SIDA muri
biriya bitaro.
Abarwayi yakoreyeho ubushakashatsi akaba ari
17,661 bose bari barwariye muri biriya bitaro. Muri bo abangana na 7%
(1,248) ni bo bapfuye abandi bakomeza kubaho, harimo abari bafite imyaka
20 kuzamura bamaze kugera hagati ya 30 na 46.
Aya mahirwe ariko
abagabo bakaba batayanganya n’abagore kuko abagore bashobora kugera ku
myaka 20 y’uburame mu gihe abagabo ari 10 y’uburame. Ikindi ngo n’uko
abagabo barwaye SIDA babaho kugera ku myaka 60 mu gihe abagore bagera
kuri 70.
Ubu bushakashatsi bwarashyizwe ahagaragara mu mwaka wa
2009 bukozwe na Dr Margaret May afatanije n’abandi baganga bo muri
biriya bitaro bafatanyaga kwita kuri bariya barwayi buvuga ko iyi myaka
y’uburame ishoboka ku barwayi bo mu bihugu byateye imbere kuko ngo
bigoye ku barwayi bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bitewe
n’imibereho yabo iba itari myiza.
aource: Umuganga.com
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’
Kenshi ukunze kubona abantu bagenda bifashe mu nda,
Bijya bibaho ko umugore ashobora kwishyiramo ko atwite ari byo mu rurimi...
Abantu benshi bakunda gukoresha indimu haba nko kuyirya cyangwa mu...
Ibitekerezo (0)