Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
Ibyo beneData ba mbere baciyemo, ni byo bikomeye kuruta iby’ubu kuko: Bajugunyiwe intare [Ese wowe hari intare iri imbere yawe?], bakerejwe inkerezo, batwikishijwe amavuta( Bajyaga babafata bakabashita ku biti, bakabasiga amavuta bakarara bakira umuhanda). Bibiliya ivuga ko ‘Bambuwe ibyabo byose, baba mu buvumo barara bazerera bambaye ubusa)
None wowe uri mu nzu yawe, nta ntare, nta muriro, nta,… Kugira discipline kuri terefone yawe nturebe poronogarafi birakomeye nko guhangana n’intare?[Ni urugero] Umunsi tuzahagararana n’Abizera ba mbere mu bwami, tuzagira isoni kuko bo banyuze mu bikomeye kuruta ibyo ducamo, kandi babaye intwari zo kwizera. Twebwe ni ikibazo cya discipline gusa, ukavuga uti’Ibi bintu simbirya, runaka ntituzakomeza kuba inshuti anzanira ibishuko, ngiye kwitwara gutya,...’ Ni ibyo byonyine! Uwagarura igihe cy’Abizera ba mbere akakizana ubu, hakomera mbarwa.
Twebwe Imana yaduhaye amahirwe yose, tuyakoresha nabi!
Twe, ntibidusaba kujya muri Somaliya (Muri Al-Shabab), kandi Abizera ba mbere bo bakoreye mu iterabwoba ritabaho. Urugero: Kuva mu kinyejana cya mbere kugera mu kinyejana cya gatatu, umwami yari umwami w’ i Roma gusa, iyo bavugaga ko hari undi mwami witwa Kristo, byari icyaha gihanwa n’amategeko! Iyo wavugaga ko hari undi mwami, wabaga ugomye byagusabaga gupfa. Abizera ba mbere rero babiciyemo ibyo bihe kandi barakiranutse.
Iki gihe turimo nicyo cyoroshye kuvugamo ubutumwa kuruta ibihe abatubanjirije babayemo, kandi Imana yaduhaye amahirwe yose: Yaduhaye internet, Smartphone, iduha indege, imodoka, ubuzima,…Ibyo bintu byose ahubwo byagakwiye kuba bidufasha kuba beza kurutaho. Ariko none ni byo bitugira babi kurutaho! Ni ukadaha agaciro ibyo Yesu yakoze mu buzima bwacu.
Iyo wakiriye ubwami bw’Imana muri wowe, ukoresha amahirwe yose ubonye ku nyungu z’ubwami bw’Imana.
Reba hano impuguro zose ziri muri iki kiganiro Pasiteri Habyarimana Desire yatambukije kuri Agakiza Tv: Ikintu Abakristo benshi bahishwe/Impamvu abantu bakora ibyaha bikaryoha babikesha ko itorero rihari
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha...
Ibitekerezo (0)