Ibyiza byo kugendana n’Imana

Kwamamaza

agakiza

Ibyiza byo kugendana n’Imana


Yanditswe na: Ubwanditsi     2019-06-05 06:53:00


Ibyiza byo kugendana n’Imana


1YOHANA 3.1-7
1.Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana kandi ni ko turi. Ni cyo gituma ab’isi batatumenye kuko batayimenye.
2.Bakundwa, ubu turi abana b’Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa na we kuko tuzamureba uko ari.

3.Kandi ufite ibyo byiringiro muri we, yiboneza nk’uko uwo aboneye.
4.Umuntu wese ukora icyaha, aba agomye, kandi icyaha ni bwo bugome.
5.Muzi yuko uwo yerekaniwe gukuraho ibyaha kandi nta cyaha kimurimo.
6.Umuntu wese uguma muri we ntakora ibyaha, umuntu wese ukora ibyaha ntiyamubonye kandi ntiyamumenye.
7.Bana bato, ntihakagire ubayobya. Ukiranuka ni we mukiranutsi nk’uko uwo ari umukiranutsi.

Aya magambo Yohana yayavuze asobanura itandukaniro riri hagati y’abana b’Imana n’abana ba Satani, aho yavuze ko ikiranga abana ba Satani ari ugukora ibyaha (1Yohana 3.8);

Niba rero uvuga ko wakijijwe, ugomba kumenya neza uwo ukorera uwo ari we, kandi ko yazanywe no kumaraho imirimo yose ya Satani, ukitwara nk’umwana w’Imana koko;

Abana b’Imana bagomba gusa na kristo, ari na yo mpamvu ugomba guhora wiyeza ku gato no ku kanini, kuko abana b’Imana bazaragwa ubugingo buhoraho, naho aba Satani bazarimbuka (Yohana 3.36);

Imana yaremye umuntu imukunze nta bwo ari yo yashatse kuba yagira abo igabana na Satani, ahubwo umuntu ku giti cye ni we wihitiramo kuyizera maze agakiza ubugingo bwe (Yohana 3.16), kuko imbere ye hari inzira ebyiri:

Inzira ifunganye: iyi ni yo ijyana abantu mu ijuru, kandi iraruhije, ni yo mpamvu abayinyuramo ari bake (Matayo 7.14);
Inzira ijyana abantu kurimbuka yo ni ngari, kandi abayinyuramo ni benshi (Matayo 7.13).

Kristo Yesu ni we uzagushoboza niba waremeye kunyura mu nzira ifunganye, ni yo mpamvu ugomba guhora usaba imbaraga kugira ngo utazavaho ukurikiza imigambi y’ababi (Zaburi 1.1);

Nubwo rero uru rugendo rujya mu ijuru rugoye, nugera yo uzagororerwa bikomeye, ari na yo mpamvu ukwiriye guhora uhirimbanira kuzagera yo amahoro
[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?