Ibintu byagufasha niba ujya urambirwa gusoma(...)

Kwamamaza

agakiza

Ibintu byagufasha niba ujya urambirwa gusoma bibiliya


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-04-12 07:55:55


Ibintu byagufasha niba ujya urambirwa gusoma bibiliya

Bibiliya yifitemo ubuhanga dukeneye gutunga kugira ngo tubeho dutunganye tubeho n’ubuzima bushima Imana hano ku isi. Abenshi muri twe bananirwa kumva uburyo ibice biyigize bitangaje kandi bishimishije kandi bishobora gutuma tuba abakristo buzuye.

Ese waba uziko bibiliya ishimishije kurusha ibindi bitabo byose byanditswe n’abahanga, kurusha inyandiko zose z’amateka zibitswe kandi ikaba ifasha kurusha ikindi gitabo cyose? Birababaje kubona abenshi muri twe batazi ukuntu ari nziza kandi yifitemo ibintu by’agaciro . Twese dukwiyegusoma ijambo ry’Imana ariko bamwe ntibabikora.Birababaje kubona bamwe aribo basoma bibiliya abandi ntibagire umuhate wo kuyisoma.

Ibi ni ibintu ukwiye gukora bya gufasha kutarambirwa igihe usoma Bibiliya:

1.Senga Imana igufashe gusoma no gusobanukirwa icyo yavuze

Umwami Yesu yavuzeko Umwuka Wera azatuyobora mu kuri:
“Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho.”(Yohana16:13)
Bamwe babura ikibayobora kuko ibice bimwe byo muri bibiliya bibakomerera kubyumva, ariko Umwuka Wera niwo ufasha kubisobanukirwa kuko Utuyobora mu kuri kose kandi ugafungura amaso n’amatwi yacu ku kuri kw’Imana kwanditse mu magambo.

2. Iga ijambo ry’Imana ushyizeho umwete

Bimwe mu bice byo muri bibiliya bifitemo urutonde rw’ amazina n’ahantu hatandukanye. Ibindi bice bifite urutonde rw’amategeko n’amabwiriza akwiye gukurikizwa. Igihe uri muri uru rutonde bishobora kutakuryohera cyangwa ngo rugushimishe, ariko kubyiga bizatuma wunguka ubumenyi butari kurondora icyagushimishije mu ijambo ry’Imana.
Reka nguhe umurongo wagufasha:Mwari muziko Barinaba umuntu washishikarije intuma kwemera Pawulo ko yari afite irindi zina? (Ibyakoz
9:26)

Ibyakozwe n’intumwa 4:36 hatubwirako izina rye bwite ryari Yosefu.Yahimbwe Barinaba risobanura ngo’Umwana wo guhugura’ kuberako yari afite isambu akayigura akazana ibiguzi byayo akabiha intumwa.
Niba iyi nkuru ya Barinaba igushimishije, ndizerako uzahitamo kureba muri bibiliya amazina menshi arimo nka Hadasa,Azaliya, na Emanueli.

3.Ubaha ijambo ry’Imana

Nshuti, igihe ushaka kumva ibirimo, ugomba kubaha ijambo ry’Imana. Kuryubaha bizana impinduka idashobora kuzanwa n’ikindi kintu cyose:
“Yesu aramusubiza ati “Umuntu nankunda azitondera ijambo ryanjye, na Data azamukunda, tuzaza aho ari tugumane na we.”(Yohana14:23)
“Ariko rero mujye mukora iby’iryo jambo, atari ugupfa kuryumva gusa mwishuka, kuko uwumva ijambo gusa ntakore ibyaryo, ameze nk’umuntu urebeye mu maso he mu ndorerwamo. Amaze kwireba akagenda, uwo mwanya akiyibagirwa uko asa. Ariko uwitegereza mu mategeko atunganye rwose atera umudendezo, agakomeza kugira umwete wayo, atari uwumva gusa akibagirwa ahubwo ari uyumvira, ni we uzahabwa umugisha mu byo akora.”(Yakobo 1:22-25)

Dukwiye kwigana ijambo ry’Imana umwete kuko muri ryo harimo ubutunzi bwinshi kandi buzatuma tubona Imana tukabana na Yo.
Imana ibahe umugisha!

Sophie @Agakiza.org

Ibitekerezo (1)

CLAUDE

11-05-2018    00:30

MURAKOZE CYANE RWOSE, IJAMBO RYIMANA NI RYIZA NI IMBARAGA IKOMEYE IDUFASHA MURI URU RUGENDO.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?