Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
Kubana neza kugira aho guturuka bigereranywa n’igiti gifite imizi miremire .iyo habaye ibibazo cyo kiguma gikomeye kuko kiba gifashwe na ya mizi. Ni nako urugo rwiza ruba rutanyeganyezwa n ,ikintu icyo ari cyo yose iyo rufite nibura ibi bintu bitatu bikurikira.
Andre Letzel yavuze ko ibyo bintu ari ingenzi cyane mu myubakire y’urugo rwiza bikaba ari byo:
Umubano w’umuntu n’Imana ni ikintu kiranga urugo rwiza kuko iyo buri muntu ku giti cye yubashye,akunze ndetse yumviye ijwi ry’Imana ibyo nabyo bimufasha mu kubana neza n’uwo bashakanye.ibyo bigaragarira ku buryo umugore cyangwa umugabo yumvira ababyeyi be,inshuti ze uwo bashakanye ku nama zose bamugira.
Kugira ubwigenge ni ikindi kintu kiranga urugo rwiza kuko n’ubwo abantu baba babana ntibisobanuye ko hari uwabangamira uburenganzira bwa mugenzi we nkana .umubano mwiza Andre letzel ku bwigenge yabigereranije n’ibiti bibiri byigenga avuga ati umubano w’abashakanye wagaragarira ku buryo bahana .amahoro n’ubwigenge n’ubwo abantu baba badateye kimwe mu bitewe n’imibereho itandukanye baba barabayemo mbere yo kubana.Uku guhana ubwigenge bifasha mu gihe cyo gufata imyanzuro runaka aho nta n’umwe ubangamira undi mu gufata ibyemezo runaka by’urugo.
Ubwuzuzanye ni ikintu cyiza kiranga abashakanye babanye neza kuko buri wese agira uruhare uko ashoboye kandi akagira uburenganzira ku kintu cyose gikorerwa mu rugo.Ubwuzuzanye mu rugo ntibuterwa n’uko ababana bafite amashuri angana cyangwa ubukungu bungana ndetse n’imyitwarire yabo ishobora kuba itandukanye ,ikintu kibafasha ni ukumvikana no kumvana bityo bigatuma hari ibyo bumvikanaho mu rugo.
N’ubwo ibi bintu biri muri bimwe biranga urugo rwiza ntibihagije ngo abashakanye babe bamerewe neza uko bikwiriye hari n’ibindi biba ari ngombwa nko kutabeshyana,kutaryaryana n’ibindi.
ISUGI Gloriose/agakiza.org
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
Muri ibi bihe bigoye usanga mu isi harimo ibibazo byinshi bihangayikishije...
Kubana neza kugira aho guturuka bigereranywa n’igiti gifite imizi miremire...
5. Gucungira hamwe umutungo w’ urugo n’ ikoreshwa ryawo. Umutungo
Ibitekerezo (3)
Pontien
1-01-2021 16:18
Murakoze cane kuko Nanje ngomba kurushinga vuba muranyigishije!
RUKEMA
24-04-2014 13:14
Muraho bana b’Imana isumba byose,
byanejeje cyane kubona ngeze kuri uru rubuga yuko nakuyemo ibintu byinshi byingenzi.
Imana ibampere umugisha.
jedidia
15-10-2013 08:42
Reka twongereho kwizerana( confiance) kuko mubushakashatsi twakoze twasanze ingo nyinshi zirenga 50% zisenywa no kutizerana