Ibintu 8 Umukristo asabwa kugiramo umwete

Kwamamaza

agakiza

Ibintu 8 Umukristo asabwa kugiramo umwete


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-09-15 09:31:27


Ibintu 8 Umukristo asabwa kugiramo umwete

Ibyo abe ari byo bituma mugira umwete wose, kwizera mukongereho ingeso nziza, ingeso nziza muzongereho kumenya, kumenya mukongereho kwirinda, kwirinda mukongereho kwihangana, kwihangana mukongereho kūbaha Imana, kūbaha Imana mukongereho gukunda bene Data, gukunda bene Data mukongereho urukundo. Kuko ibyo nibiba muri mwe bikabagwiriramo, bizatuma mutaba abanyabute cyangwa ingumba ku byo kumenya neza Umwami wacu Yesu Kristo. Kandi rero utagira ibyo aba ari impumyi ireba ibiri hafi gusa, akibagirwa yuko yejejweho ibyaha bye bya kera. Ni cyo gituma bene Data, mukwiriye kurushaho kugira umwete wo gukomeza guhamagarwa no gutoranywa kwanyu, kuko nimukora ibyo ntabwo muzasitara na hato. 2 petero 1:5-10

Petero yandika uru rwandiko yibutsa abakristo ko bagomba kugira umwete, anabereke uruhererekanye rw’ibyo bagomba kugiramo umwete kuko iyo byose byuzuzanya bituma umukristo adatakaza ibyiringiro.

Kwizera

Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri. Icyatumye aba kera bahamywa neza, ni uko bari bagufite (Abaheburayo 11:1-2). Umukristo ntagomba gucirwa intege n’ibyo ari kunyuramo by’uburyo butari bumwe, ahubwo iteka agomba kugira kwizera ko Imana iri kumwe nawe kandi akamenya ko ibyo acamo ibizi, kandi itamureka ngo bimwice. Menya ubwoko 10 bwo kwizera https://youtu.be/SAIGueRpEJ0

Ingezo nziza

"Ni nde muri mwe w’umunyabwenge kandi w’umuhanga? Niyerekanishe ingeso nziza imirimo ye, afite ubugwaneza n’ubwenge". Yakobo 3:13. Umuntu wese Imana imusaba kugira umwete wo kugira ingezo nziza mu byo akora, haba mukazi gasanzwe ka buri munsi, mu Itorero asengeramo, ndetse n’ahandi hose yaba ari mubantu ndetse n’igihe ari wenyine.

Kumenya

Umukristo aba agomba kumenya no gushishoza akamenya aho intege nke ziba, akabasha kuzihisha umwanzi. Iyo abantu bari mu rugamba uko barwana buri umwe, arwana ashaka uko yabona ahari intege nke z’undi kuko niho ahera amunesha, uko niko no ku mukristo bimeze. Satani arwana ashaka akantu kose yakoresha, kagatuma utagira ingezo nziza. Niyo mpamvu Bibiliya ivuga ko ari ngombwa ko kumenya uburyo bwo kwirinda

Kwirinda

"Iherezo rya byose riri bugufi. Nuko mugire ubwenge mwirinda ibisindisha, mubone uko mugira umwete wo gusenga" 1Petero 4:7. Umukristo wese asabwa kwirinda inzira mbi zose, kandi inzira mbi umuntu atangira kuzijyamo ari uko yagize intege nke cyangwa yeretse umwanzi intege nke, niyo mpamvu uburyo bwiza bwo kwirinda intege nke ari ugusenga. Umukristo wese asabwa kwirinda ibintu byose byamubuza cyangwa byamwibagiza gusenga.

Reba kandi: Si inzoga gusa, dore ibindi bisindisha bituma abantu batuzura Umwuka Wera muri iki gihe

https://youtu.be/CaBJ14eOTF8

Kwihangana

"Jyewe Yohana, mwene so musangiye amakuba n’ubwami no kwihangana biri muri Yesu…(Ibyahishuwe 1:9). Kwihanga ni umuco w’abakristo kuva cyera nk’uko na Yohana yabyanditse, kuko burya na Yesu akiri mu isi yarihanganaga kandi ari umwami wacu. Umukristo akwiye kugira umwete wo kwihanganira buri kimwe ahuye nacyo.

Kubaha Imana

"Kuko ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse, butwigisha kureka kutubaha Imana n’irari ry’iby’isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none" Tito 2:11-12. Mu gihe umukristo amara mu isi, aba agomba kukimara yihangana kuko kwihangana niko abisi babuze bigatuma batubaha Imana. Ariko kubw’ubuntu Imana igira umukrsto wese ko agomba kugira kwihangana kumutera kubaha Imana.

Gukunda bene data

"Ku byo gukunda bene Data mukundane rwose, ku by’icyubahiro umuntu wese ashyire imbere mugenzi we". Abaroma 12:10. Nk’uko umuntu akunda umuvandimwe bavukana munda, niko natwe abakristo dukwiye gukundana ndetse birenze.

Urukundo

"Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe
bwose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi ukunde na mugenzi wawe nk’uko wikunda"Luka 10:27. Hejuru yo gukunda Benedata duhuje ukwizera, dukunde n’abandi bose kandi tutaryarya kuko urukundo ari itegeko riruta ayanadi yose, kuko Umwami wacu yasize abidutegetse.

Ukwiye kuba Umukristo muzima.

Source: Cepurnyarugenge.org

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?