Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
Waba warigeze wibaza uko byari bimeze ubwo abigishwa ba Yesu bari mu cyumba cyo hejuru bategereje Umwuka Wera nk’umufasha bari barasezeranijwe. N’ubwo bari bafite agahinda ko Umwami Yesu abasize ariko bakimara guhabwa umwuka wera ntibongeye guhangayikishwa n’icyo kibazo.Bivuze ko Umwuka wera ari umufasha ntageranywa mu rugendo rw’umukristo.
Umwuka Wera ni iki?
Umwuka Wera ni uwa gatatu mu bagize ubutatu butagatifu (Trinity). Imana ni Data, Yesu ni Umwana naho Umwuka Wera ni Umwuka w’Imana.
Mu Isezerano rya Kera Umwuka wera yagize uruhare mu kurema no mu mibereho ya muntu, ariko Umwuka wera ntiyakoraga ku kigero kimwe n’uko yakoze Yesu amaze kuzuka no kuzamurwa mu ijuru (ascension). Mugihe Yesu n’abigishwa be basangiraga ifunguro rya nyuma, Yesu yabasobanuriye ku buryo burambuye Umwuka Wera n’umurimo we.
Ku bizera, Umwuka Wera utuyobora mu kuri kandi ukaduhumuriza, Umwuka Wera atwemeza iby’ibyaha byacu ndetse n’umucamanza wacu (Yohana 14:-17)
Dore ibintu 7 Ibyanditswe Byera bivuga ku murimo w’Umwuka Wera
1. Umwuka Wera aduhamiriza umubano wacu n’Imana
Umwuka w’Imana ubwe ahamanya n’umwuka wacu yuko turi abana b’Imana. Kandi ubwo turi abana bayo turi n’abaragwa, ndetse turi abaragwa b’Imana, turi abaraganwa na Kristo niba tubabarana na we ngo duhanwe ubwiza na we (Abaroma 8:16-17)
2. Umwuka Wera aduhishurira ukuri
Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva nibyo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho (Yohana 16:13).
3.Umwuka Wera adufasha kunesha
Ndavuga nti:"Muyoborwe n’Umwuka", kuko aribwo mutazakora ibyo kamere irarikira (Abagalatiya 5:16).
4. Umwuka wera aduha gushira amanga tugasangiza abandi ubutumwa bwiza bwa Kristo
Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira , kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya, no kugeza ku mpera y’isi (Ibyakozwe n’Intumwa:1:8)
5. Umwuka wera aratwigisha kandi aratwibutsa
Ariko umufasha ari we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina rya njye ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose (Yohana 14:26)
6. Umwuka Wera aratweza
Kandi bamwe muri mwe mwari nka bo ariko mwaruhagiwe mwarejejwe, mwatsindishirijwe n’Umwuka w’Imana yacu mu izina ry’Umwami Yesu Kristo (1Abakorinto 6:11)
7. Umwuka Wera aradusabira
Uko niko n’Umwuka adufasha mu ntege nke zacu kuko tutazi uko dukwiriye gusenga, ariko Umwuka ubwe ni we udusabira aniha iminiho itavugwa (Abaroma 8:26).
Uburyo Umwuka Wera ahumuriza
Rimwe na rimwe, ibyiringiro biradushirana. Yesu yatubwiye ko muri iyi si tuzagira ibibazo, ariko duhumure kuko yatsinze isi. Kubw’ibyo, tuzi ko intambara zacu zatsinzwe. Ariko bigenda bite hagati aho? Tugomba kubaho mu ntambara zacu ariko twizeye ko dufite umufasha.
Kuba Yesu yaratsinze urupfu n’isi ntibisobanuye ko ubuzima butazabamo ibibazo cyangwa akarengane. Muri iyi minsi dukeneye ibyiringiro. Umwuka Wera ni isoko y’ibyiringiro byacu , Umwuka Wera araduhumuriza akaduha amahoro atemba nk’uruzi kugira ngo tubashe guhangana n’ibibazo dufite ukwizera.
Muri macye ni byiza gutunga umwuka wera kuko ni umufasha utigera ayobya atuyobora inzira nyakuri itugeza ku Mana. Wowe utaramuhabwa, gira umwete wo kumusaba Imana kuko yavuze ko uzasaba yizeye azahabwa.
Source: crosswalk.com
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
Ibitekerezo (0)