
Buri mwaka inda ibihumbi 60 nizo zikurwamo mu Rwanda
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’
Buri wese agira akamenyero n’imyitwarrire imuranga nyuma yo gufungura, ariko ntidukwiye kwibagirwa ko igifu cyacu kiba gikeneye gusya ibyo tumaze kugiha. Hari imyitwarire imwe n’imwe ibangamira igifu ntigishobore kuzuza inshingano zacyo ku buryo bworoshye.
Dore ibintu bitanu ukwiye kwirinda nyuma yo gufata ifunguro:
1.Kurya imbuto ako kanya ukimara gufata ifunguro ryawe.
Usanga ababyeyi babwira abana babo ngo barye imbuto nka deseri, si abana gusa n’abakuru barabikora. zaba ari imbuto zivuye muri kantine cyangwa se izo bejeje harimo pome, imineke, amacunga n’ibindi. N’ubwo izi mbuto ziba zifite vitamine n’imyunyu ngugu bifitiye umubiri akamaro, nanone ziba bifite aside (acides) gufata izi mbuto nyuma y’ifunguro bituma acide iba nyinshi mu gifu bikaba byaviramo umuntu uburwayi bw’igifu.
Ni byiza rero kumara hagati y’isaha 1 cyangwa 2 mbere cyangwa nyuma yo gufata ifunguro ryawe, ukabona gufata imbuto.
2.Kunywa icyayi cyangwa ikawa nyuma y’ifunguro
Kunywa icyayi (thé) cyangwa ikawa (café) bigabanya bw’umubiri mu kwinjiza umunyu ngugu wa fer mu maraso ku kigero cya 70% si byiza rero kunywa icyayi cyangwa ikawa ukimara kurya, bisaba nibura amasaha 2 nyuma yo kurya maze ukabona kunywa icyayi.
3. Kuryama ukimara gufata ifunguro
N’ubwe gufata ikiruhuko mu masaha ya numa ya saa sita ari byiza kandi bifasha umubiri kuruhuka, si byiza kuruhuka cyangwa se kuryama ukimara kurya ako kanya kuko bituma igogora rigenda gahoro, ugasanga ibyo kurya bitinze mu gifu.
Ni byiza kuryama nyuma y’amasaha 2 cyangwa 3 nibwo igogora riba risojwe.
4. Kwicara nyuma yo gufata ifunguro
Iyo umuntu yicaye akimara kurya bibangamira imikorere y’igifu. Uburyo bwiza ni ukugendagenda nibura iminota 10 mbere y’uko wicara mu biro n’ahandi hatandukanye, si ngombwa kugenda umwanya munini kuko byabangamira umubiri wawe bityo intungamubiri ntizishobore kwinjira mu mubiri nk’uko bikwiye.
5. Koga cyangwa se gukora siporo ukimara gufata ifunguro
Iyo umuntu ari gukora siporo, umubiri utakaza imbaraga nyinshi, iyo umuntu amaze kurya agahita akora siporo ingufu nyinshi zirakoreshwa umubiri we ukaba wabura izo wifashisha mu gukora igogora.
Birakwiye kubahiriza inama zigendanye n’imirire ndetse n’ikiruhuko gikwiriye kugirango umubiri urusheho kugubwa neza kandi n’icyizere cy’ubuzima kirusheho kwiyongera.
Source: docteurtamalou.fr
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’
Kenshi ukunze kubona abantu bagenda bifashe mu nda,
Ibicurane, gufungana mu mazuru, kokera mu mihogo, kwitsamura. Ibi iyo...
Ibimenyetso 5 utagomba kwirengagiza Ibimenyetso bimwe na bimwe, nko...
Ibitekerezo (0)