Ibintu 5 byafasha abashakanye kurushaho kunga(...)

Kwamamaza

agakiza

Ibintu 5 byafasha abashakanye kurushaho kunga ubumwe bw’umuryango


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-07-19 08:11:40


Ibintu 5 byafasha abashakanye kurushaho kunga ubumwe bw’umuryango

Kudakora ibikwiriye byirukana Umwuka w’Imana mu rugo bikazana abadayimoni, mwembi mukabihomberamo, kuko nta kindi kigenza satani uretse kwica, gusenya no kurimbura. Mu muryango ni ahantu abantu bakwiye kubana babwizanya ukuri bababarirana, boroherana, basengana, bafatanya, bihanganirana, bakananezeranwa, bakubakana.

Hano hari ibintu byingenzi abashakanye bakwiye kwibandaho , kugirango Imana ibashyigikire mu mubano wabo.

1.Abashakanye bakwiye guhuza mu buryo bw’Umwuka wera

Iki ni kimwe mu bintu by’ingenzi mu gushyingirwa. kuko kuyoborwa n’umwuka wera ari amahirwe ahuza umuntu n’ibindi binyabuzima.
Kandi ugushyingiranwa kw’abakirisito gutanga amahirwe yo kubana, atari kuribo gusa ahubwo bituma na mwuka wera abana nabo. Burya umwanya mwiza ku bashakanye ubonerwa mu guhuza umutima, bagasangizanya ibituma mwuka wera arema umushyikirano hagati yabo n’Imana.

2.Gusengera hamwe

Gushyiraho igihe gihoraho buri munsi mugasengera hamwe nk’umuryango, buri uko mubyutse mu gitondo cyangwa mugiye kuryama ni byiza. Mugasaba Imana ikabuzuza umwuka wera, ikabongerera imbaraga mu rugendo ruri imbere.
Ibi bituma umuryango w’abashakanye urushaho kwegera Imana, bakaba bugufi bw’Uwiteka kandi byongera urukundo bafitanye kuko baba basenyera umugozi umwe.

Iyo abashakanye bafashe umwanya wo gusenga Imana mbere yo kuryama, bibafasha kugasabana imbabazi mbere yo kuryama, bakabarirana niba hari ibyo bapfuye kandi Imana ibana nabo. Birakwiye ko umenya uko ubwira uwo mwashakanye utamusigiye igikomere cyo ku mutima ukoresheje amagambo mabi mu gihe kibi.

3.Gusomera ijambo ry’Imana hamwe

Ni byiza bitewe ni gihe abashakanye baba bafite gihagije, byibura rimwe mu cyumweru abashakanye bakwiye gushaka umwanya bagasoma ijambo ry’Imana bari hamwe. Gusomera ijambo ry’Imana hamwe nabwo ni uburyo bwo kubana n’Imana. Kandi niho mukura ijambo ry’Imana ryo kubwira abandi baje babagana, mukabagira inama , atari iziturutse kubyiyumviro byanyu cyangwa amarangamutima ahubwo ibibava mu kanwa byose bikaba bifitanye isano n’ibyanditswe byera byo muri Bibiliya.

4.Gufatira imyanzuro hamwe

Ni byiza gufatira imyanzuro y’ingenzi hamwe mu muryango w’abakirisito, aha ntibishatse gusobanura gufata imyanzuro y’ibyo guteka. Hano imyanzuro ikwiye gufatirwa hamwe ni imyanzuro y’ibijyanye n’amafaranga uburyo akoreshwa, naho yava , n’uburyo bwo kuyashora mu mishinga. Kandi bibaho ko hari ibyo mwahita mutumvikana uwo mwanya ariko mukwiye kuzirikanako kwihagararaho atari byo, gutsimbarara ku mafuti bitazana agakiza, kandi kutava ku izima ari ubupagani.

Ni byiza niba mufite uburyo bwo kwiteza imbere nk’umuryango kubiganiraho mu buryo buhoraho, niba hari ibyo musabwa kwishyura kandi guhishanya hagati y’abashakanye si byiza. Umugabo cyangwa umugore biba byiza iyo abonye ko iterambere ry’urugo arigiramo uruhare. erega ashobora kuba adafite amafaranga ariko afite ibitekerezo byubaka.

5.Kuba mu materaniro amwe

Ni byiza kugira aho musengera kandi mu gihe mwateguye mukazajya mujyana mu materaniro.
Ni byiza guhitamo ahantu muhuriyeho mwembi mu buryo bwo kuramya Imana , mukazajya mujyana gusenga, kuko bizatuma mugira inshuti z’abakirisito . Mu Abaheburayo 10:24-15 hagira hati “kandi tujye tuzirikana ubwacu kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza. Twe kwirengagiza guteranira hamwe nk’uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo.” Ibi bituma n’abana mwabyaye bamenyerezwa kugira imyitwarire myiza n’indangagaciro za gikirisito.

Nubwo urugo rugira inshuti za bugufi, zo kugisha inama mu gihe biri ngombwa cyangwa habayeho kugira ibyo mutumvikanaho ariko icy’ingenzi ni ukuzirikanako bidakwiyeko uwo mwambaranye ubusa, mwambikana ubusa (Kumena amabanga y’urugo hanze).

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?