Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
Kuko mukwiriye kwihangana kugira ngo nimumara gukora ibyo Imana ishaka, muzahabwe ibyasezeranijwe.“Haracyasigaye igihe kigufi cyane, Kandi uzaza ntazatinda. Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera. Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira.”Ariko twebweho ntidufite gusubira inyuma ngo turimbuke, ahubwo dufite kwizera kugira ngo tuzakize ubugingo bwacu. Abaheburayo :10:36-39
Nshuti yanjye, Imana iradusaba gukora ibintu 4 muriri jambo ryayo:
1. Kwihanganira ibiturushya tugakora ibyo Imana ishaka byose.
2. Kwitegura kugaruka kwa Yesu Kristo.
3. Kwizera Imana kuko niyo kwizerwa ibihe byose.
4. Kwirinda gusubira inyuma ngo tujye mu byaha.
Imana idushoboze gukora ibyo idusaba binyuze mu ijambo ryayo. Ineza y’Imana iganze mu buzima bwawe, kandi Imana iguhe icyo umutima wawe ushaka cyose, Amen!
Reba n’iyi nyigisho: Ni ryari umuntu ashobora kugera mu gihugu cy’isezerano akaba uwo Imana yifuza kwaba we?/Pst Desire H
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha...
Ibitekerezo (0)