Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana. Pastor Desire(...)

Kwamamaza

agakiza

Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana. Pastor Desire Habyarimana


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-05-04 13:34:06


Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana. Pastor Desire Habyarimana

« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10

Yabesi yari afite igikomere cy’uko yavukanye agahinda, bamwita Gahinda. Urumva ko iyo yahuraga n’abandi bamukinaga ku mubyimba. Hari ubwo ugira ikigeragezo, abantu bose bakabimenya cyangwa imibereho yawe ikaba izwi n’abantu bose nawe ukumva nta kizagukura muri ako gahinda k’ibyakubayeho.

Abantu benshi bafite ibikomere by’ibyababayeho, kuko mu buzima baba barabaye ba Yabesi (cyangwa ba Gahinda), ibikomere bitewe n’uko babuze ibyo bari bafitiye uburenganzira mu buzima. Usanga barabayeho mu buzima bwo kumwara, guseba, gusonza, kwangwa n’imiryango, kubura umutekano, gutabwa, kutitabwaho, guhemukirwa n’ibindi. Ariko Yesaya 61:7 haravuga ngo “Mu cyimbo cyo gukorwa n’isoni kwanyu muzagererwa kabiri, mu cyimbo cyo kumwara kwabo bazishimira umugabane wabo.” Yoweli 2: 25 haranditswe ngo “Nzabashumbusha imyaka yariwe n’inzige.”

- Yabesi amaze kumenya ko hari Imana ishobora guhindura amateka y’umuntu bikaba bishya, ajya kuyishaka yumva ko ibishoboye (kuko hari n’abayisenga bumva ibyababayeho bidashoboka ko bibavaho).

- Agahinda yari afite yumva nta muntu uwo ari we wese washoboraga kukamumara. Ikibazo ni uko abantu benshi ibibazo byabo babibwira abandi bantu kandi na bo nta cyo babikoraho kuko na bo bafite byabo. Nta cyo umuntu yakumarira kuko na we hari igihe aba afite ibikomeye kuruta ibyawe.

- Yabesi ageze ku Mana ayisaba ibintu bine: 1. Ayisaba umugisha 2. Ayisaba kumwagurira imbago 3. Ayisaba kumurinda ibyago 4. Ayisaba ko ukuboko kwayo kubana na we. Bibiliya ivuga ko Imana yamuhaye ibyo yayisabye byose.

Dusubire ku kintu cya mbere Yabesi yasabye:

1. Umugisha: Umugisha utandukanye n’ubutunzi. Abantu benshi biruka inyuma y’ubutunzi, ariko ntibabushyikira ahubwo burabasiga.

Umugisha uba ku muntu akawugendana aho agiye hose, kuko Imana yabwiye Aburahamu ngo “Nzaguha umugisha, kandi nzaguhindura umugisha.” Bibiliya iravuga ngo umugisha Imana itanga nta mubabaro yongeraho, ariko urebye neza ubutunzi bw’abantu buba burimo imibabaro myinshi. Kuba umugisha ni ikintu gikomeye cyo kwishimirwa, kuko bizatuma hakira benshi ku bwawe. Yosefu yari umugisha muri Egiputa, kuko Bibiliya ivuga ngo icyo yakoragaho cyose cyagiraga umugisha. Kugeza ubwo abereye umugisha igihugu cyose.

Ibyo ntibyakorwa n’uko ufite ubutunzi, kandi n’ubwo wabukoresha wakiza imibiri gusa mu mitima ntuhagere kandi umuntu ni umwuka. N’aho yagira ibingana iki ariko ubugingo butameze neza nta cyagenda. Tube umugisha kandi dusenge Imana iduhe umugisha, ariko twe ubwacu twarahindutse umugisha.

Ntibivuga ngo kuba uri umuntu w’Imana utazahura n’ibibazo, ahubwo menya ko kubakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza (Abaroma 8:28). Ibyo byakubayeho Imana izabihindura ubuhamya bukomeye. Baca umugani mu Kinyarwanda ngo uwavuga ay’ubuki nta waburya. Kuki? Inzuki zikura ubuki ahantu habi bamenye amafu, n’ahandi... Ariko izindi zigakura ubuki mu ndabyo, zabivanga zigakoramo ubuki bwiza. Nawe Imana izafata ibyo wanyuzemo bibi ivange n’ibya none byiza, bibyare ejo hazaza heza huzuye amashimwe.

Yabesi yabayeho yaratereranywe. Wenda nawe ni uko byakumereye, ariko nyuma asenze Imana ihindura ibintu. Humura ejo hazaza hawe ni heza, numenya ko Imana ihindura amateka y’umuntu ukabyizera. Abaheburayo 11:1 haranditswe ngo “Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa, udashidikanya ko bitazaba.” Burya Dawidi yari umunyamugisha, Sawuli ari umutunzi ariko atagira umugisha w’Imana! Tandukanya umugisha n’ubutunzi, bizagufasha kutifuza ibivuye mu butunzi bubi kandi unyurwe n’uko Imana yakugize.

2. Kwagurirwa imbago:

Ubusanzwe tuva mu bwiza tujya mu bundi. Ukwiriye rero guhora waguka mu mwuka, kuko Bibiliya iravuga ngo kwizera ukongereho imirimo myiza, na yo uyongereho kwirinda, na ko ukongereho kubaha Imana, na ko ukongereho gukunda bene Data. Bibiliya ikomeza ivuga ngo “Utagira ibyo areba ibiri hafi, akibagirwa ko yejejweho ibyaha bya kera.”

Kandi n’iyo urebye ubuzima bw’abantu bagiye bubaha Imana, bagiye batera intambwe mu buryo bw’umwuka n’uburyo bw’umubiri. Ibyo bagezeho byose ni ugutezwa intambwe n’Imana. Aburahamu yagiye mu gihugu cy’ubutayu, ariko Imana iramufasha aho hose hahinduka umugisha aba umutunzi. Ubwo buzima bwawe bwumye butyo, Imana izabuhindura utangare.

3. Yasabye kurindwa ibyago:

Muzi ko Imana abayo ibarinda mu buryo bukomeye! Bibiliya iravuga ngo “Abo wampaye nta n’umwe ubasha kubamvuvunura mu kiganza.” Iturinda nk’imboni y’ijisho. Yaduciye mu biganza nk’imanzi. Mu Baroma 8:31-39 haravuga ngo “Ni iki cyadutandukanya n’urukundo rwa Kritso Yesu?” Humura turarinzwe, ukuboko kw’Imana kuri hafi yacu iyo turi mu mwuka wo kubana n’Imana neza.

Ubundi tugeragezwa nk’abandi, ariko icyo tubarusha ni uko ukuboko kw’Imana kuturinda buri munsi kandi ihumure ry’Imana riba riri kumwe n’abayubaha. Yesaya 54:11-17 haravuga ngo “Yewe urengana ntihagire uguhumuriza, nzakubakisha amabuye y’igiciro kandi nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara. Daniyeli yarinzwe ibyago, Morodekayi yarinzwe ibyago hamwe n’Abayuda, Dawidi Imana yamurinze icumu rya Sawuli, n’abera bahora barindwa. Petero Imana yamukijije inkota ya Herode n’bandi benshi cyane.

4. Yasabye ko ukuboko kwiza kw’Imana kwabana na we:

Ukuboko kw’Imana kwabanye na Mose, kuva atumwa mw’Egiputa kugeza akuyeyo Abisirayeli ukuboko kwiza kw’Imana gutuma binjira mu gihugu cy’isezerano. Ukuboko kwiza kw’Imana kwabanye na Nehemiya, ahabwa uburenganzira bwo kubaka inzu y’Imana, kubana na Daniyeli, kubana na Esiteri atoranywa kuba umwamikazi, n’abandi. Nawe kwabana nawe, kuko Imana ntirobanura abantu ku butoni ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera.

Pasteur Desire Habyarimana

Ibitekerezo (29)

Gloria

16-06-2021    23:21

Pasteur Imana iguhe umugisha ndafashijwe,kd ikongerere nimbaraga zumwuka Wera.

Safari

13-01-2018    06:39

amen ndafashijwe cyane

GANIMANA Gabriel

22-12-2017    00:49

Ndashaka kuba umwe muba members ba agakiza.org

Niyonkuru Fabrice

12-10-2017    16:14

Imana ibahe umugisha kandi rwose Umugisha w’Imana iwutugabirane namwe ,Imana ihe umugisha Pastor Desire kandi imwagurire imbago nanjye ndakomeje mu rugendo rwanjye

Niyonkuru Fabrice

12-10-2017    16:14

Imana ibahe umugisha kandi rwose Umugisha w’Imana iwutugabirane namwe ,Imana ihe umugisha Pastor Desire kandi imwagurire imbago nanjye ndakomeje mu rugendo rwanjye

Francine

10-06-2017    11:21

Pastor Imana Ikugirire neza. Nongeye kwibuka Ukuboko kwizs kw’Imana
Yacu. Ni kugari , kandi kurimo byose byiza. Ikindi Imana ntirobanura ku butoni : ndabyibutse. Nange yangiriye neza ntari mbikwiriye. Ndsyishimye Imans yacu

Tumaini byinshi

7-06-2017    01:03

Urakoze cyane pastor ayagambo nimeza kuko asubijemo abantu I ibyiringiro

Olivier

4-05-2017    14:24

Iri jambo riranyubatse komeza uduhe into kurya bitunge ubugingo bwacu

Olivier

4-05-2017    14:23

Iri jambo riranyubatse komeza uduhe into kurya bitunge ubugingo bwacu

Elizabeth

9-04-2017    02:11

Amen. Imana y amahoro ibahe umugisha ndushijeho gusobanukirwa..

Paji: 1 | 2 | 3  

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?