Urusaku rw’imiziki rushobora kuzinura abantu kwinjira mu nsengero Pastor Desire
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite abakirisitu benshi mu karere...
Kuvuga ijambo ry’Imana ni impano itangwa n’Umwuka Wera w’Imana ariko kandi ibi ntibivuze ko ubikora akwiye kubura ubwenge muri byo, kuko bishobora kudatanga umusaruro wari witezwe biturutse ku myitwarire yagize imbere yabo yigisha, rimwe na rimwe n’uwigisha ubwe akagawa n’abamuteze amatwi.
Mwigisha irinde ibi bikurikira, nubwo wabibona nk’ibidakanganye ariko biragayitse:
1. Kwambara imyambaro irangaza abantu
Ibi bikunda kugaragara aho umwigisha aza imbere y’iteraniro yambaye imyenda idasanzwe, yadodeshejwe mu buryo burangaza abantu, ifite ibikabyo byinshi ku buryo abamubona; iminota myinshi ntacyo bumva ahubwo bayimara bamurangariye banibaza ibyo yambaye ibyo ari byo n’icyo bisobanura bigatera abantu kwiganirira aho kukumva. Nibyo birakwiye ko wambara neza, ariko oroshya ibintu. Wibuke ko ijambo ry’Imana ugiye gutanga ari ryo ry’ingenzi kandi ryo kubahwa kurusha wowe.
2. Kubahiriza igihe wahawe
Niyo mpamvu ugomba kuba wambaye isaha yawe itari iyo kuri telefone yawe kuko kurebera kuri telefone nabyo birangaza abakureba. Ikindi ni uko n’isaha yo mu rusengero akenshi iba itari ku gihe nyacyo. Gendana iyawe wizeye igufashe kubahiriza igihe wahawe. Zirikana ko nubwo waba uri kwigisha neza, iyo utindiye abakumva bararambirwa bikabibura ibyo wababibyemo.
3. Kuba witwaje Bibiliya n’ikayi yanditsemo ibyo wateguye uza kwifashisha
Aha ntibibujije ko umwigisha yakoresha ibindi byuma n’ibikoresho mu buryo bw’ikoranabuhanga. Si byiza gutwara udupapuro twinshi kuko hari gihe rimwe na rimwe ushobora kutubura cyangwa tukaguruka hirya no hino bikaba byateza kurangara kw’abagukurikira. Ibi kandi bishobora no kwerekana ko udapanga ibintu byawe neza mbere y’igihe.
4. Irinde gukora ibituma abantu bareka kumva ibyo uvuga
Urugero: gukinisha amataratara (Lunette) buri kanya uyambara uyakuramo, guhekenya ibintu mu kanwa, gucira hasi, kwayura buri kanya uri kubwiriza, kwishimagura ku mubiri, kutaba wafunze neza ibifungo by’ishati yawe cyangwa ipantalo, umukandara urereta, imisatsi idasokoje n’ibindi. Igenzure mbere yo kujya imbere y’abantu kuko n’uko umeze bifite icyo bivuga.
5. Irinde gutinda cyane mu nzenya uvuga witaka, utaka umugore wawe n’abana bawe cyangwa imodoka ugendamo, amashuri wize, ibihugu wagenze n’ibindi nk’ibyo.
N’iyo ibyo uvuga waba ubitangaho ingero, reka gukabya kuko bituma abantu batangira kukwibazaho no kugufata nk’ubishongoraho bakakurambirwa vuba cyangwa bakakugaya mu mitima yabo bikangiza ubutumwa watangaga.
6. Kirazira kikaziririzwa kumva umuvugabutumwa mu butumwa yigisha
Birababaje kumva umuvugatumwa ari kwigisha akazana inkuru y’umuntu (inshuti, umuvandimwe,…) baganiriye biherereye; yamuvuga izina cyangwa atarivuga. Ibyo bikomeretsa uwabikubwiye ndetse n’ubyumva akubonamo umuntu utari uwo kwizerwa, uvuga menshi, utabitswa ibanga n’ibindi.
7. Mu gihe cyo kwihanisha kirazira gukoresha iterabwoba
Mu gihe uhagurukije abantu kwihana bagatinda, irinde gutangira gukoresha agahato, ubakanga n’ibindi bisa n’iterabwoba ubaciraho iteka wenda uti "wava hano utihannye ugahita ukora impanuka,..." reka Umwuka wera akore umurimo we, kuko Umwuka Wera niwe wenyine utsinda umuntu akamwemeza iby’ibyaha bye.
8. Menya uburyo bwo gukoresha Microphone
Igihe ukoresha indangururamajwi (microphone) ugomba kumenya aho bayifatira kuko iyo uyicometse ku munwa ntacyo abantu bumva. Ikindi ukanamenya ko iyo ufite indangururamajwi habaho kugabanya ijwi wari usanzwe uvugiraho kugira ngo udasakuriza abo ubwira. Kugira ngo abantu basobanukirwe ibyo uvuga ntibisaba guhanika cyane ijwi ryawe cyangwa kurigoreka uko udasanzwe uvuga. Iyo uvuga witonze ufite n’inyigisho nzima ntibibuza abagukurikiye kuzumva neza.
9. Umuvugabutumwa muzima yubaha abantu bamuri imbere.
Ntiyibwire ko kuba ari we uri kuvuga bivuga ko abo abwira bose abaruta cyangwa abarusha ubwenge ngo bitumen akoresha imvugo yiboneye zose, hari n’igihe wigisha ikintu hari umaze imyaka 50 akizi ndetse akikurusha rwose. Umuvugabutumwa ukuze yubaha abo abwira bamuri imbere akabaha agaciro kandi akazirikana ko kuba ari we ubari imbere ari ubuntu bw’Imana gusa bityo akagenzurana ubwenge imvugo akoresha yigisha.
10. Umuvugabutumwa muzima yirinda kuvangavanga indimi
Ukumva mu kanya Ikinyarwanda, mu wundi mwanya Icyongereza, ubundi Igifaransa bityo bityo mu kugaragariza abakirisitu ko waminuje mu ndimi.
Hitamo ururimi rukoroheye rube ari rwo ukoresha gusa, nunatira irindi jambo mu rundi rurimi, ubanze wisegure kubo ubwira hanyuma unarisobanure uko rivuga.
Iyo bitagenze bityo, ibi biyobya abantu bakumva, ndetse rimwe na rimwe bakakwita umwiyemezi n’umwirasi. Hari nubwo abazi urwo rurimi neza bakugaya bakanaguseka. Ururimi ntabwo ari ikimenyetso cyerekana umunyabwenge cyangwa umukire runaka, ni igikoresho cy’itumanaho.
Wifuza kugira icyo utubwira ku ijambo ry’Imana usomye twandikire kuri Email yacu: [email protected]
Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite abakirisitu benshi mu karere...
Kuvuga ijambo ry’Imana ni impano itangwa n’Umwuka Wera w’Imana ariko kandi ibi...
Ibitangaza byose uko ari mirongo itatu na bitanu Yesu yakoze nta na kimwe...
1. Ita ku buzima bwawe Gerageza nibura ku munsi unywe ibirahuri 8 by’amazi,...
Ibitekerezo (6)
Nshimiyumuremyi ferdinand
13-09-2016 04:50
Imana yo mu ijuru ibahe umugisha kuko kuri uru rubuga tuhigira byinshi mfashabugingo. Kdi yaba abakijijwe yaba n’abarakira agakiza mbona buri wese hari yigira kubutumwa bwiza mwandika. Ntimugacogore
11-09-2016 11:45
imanibahezagirecanemutubwireniyindimyifatomyizankitwukwiyegukosesha
Gahimbare
8-09-2016 21:20
murakoze cane
Ntakarutimana Alexis
8-09-2016 17:20
Turipfuza Cane ko mwoza muratubwira umuvugabumwa canke w’ukuri uko bakwiye kwama bameze. sawa murakoze.
Lionnel
8-09-2016 12:32
Turabashimiy Kumpanuro Muduha,nanj Narifis Ikibazo None Ndishuw Kurubwo Butumwa Murakoz.
zina
8-09-2016 06:37
nimero ya gatandatu ko nabonye ariyo mukoresha se? ese ubwo mutekereza ko no mubakristu harimo abafite impano yo kuba barondora abashumba babo kdi batarimenyekanishije ngo bamenywe nawe.ahubwo mujye mushiramo ubwenge mwasabye IMANA. kuko harigihe bitera umwuka mubi kumukristu akazinukwa kuzongera kubwira umushumba we ikibazo afite.bigatuma umukristu yibaza niba koko afite umubyeyi we wo mu mwuka.ahubwo yakabaye amutumaho akamugira inama bari kumwe yaba kubyo yamubwiye bitagenda neza aho kubigira icyigisho.