Ibidusazisha birahari, ariko Imana yifuza(...)

Kwamamaza

agakiza

Ibidusazisha birahari, ariko Imana yifuza guhindura byose bishya-Pst Desire Habyarimana


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-09-06 18:27:31


Ibidusazisha birahari, ariko Imana yifuza guhindura byose bishya-Pst Desire Habyarimana

Iyicara kuri ya ntebe iravuga iti"Dore byose ndabihindura bishya." Kandi iti"Andika kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri." Ibyahishuwe 21:5. Yesu yaravuze ngo" Nta wafata vino ngo ayishyire mu mifuka ishaje" Niba Imana ivuga guhindura ibintu kuba bishya, bisobanuye ko haba hariho ibishaje.

Imana ntabwo ikunda kuba mu bishajhe, yifuza ko duhinduka bashya. Hari umuntu uba ufite urugo rwamusajishije akajya arutahamo yumva ari nka gereza, akajya yumva nta munezero urubamo. Hari abandi basajishijwe n’ubusore kubera ko ashaje atarongowe/atarongoye, hari abandi basajishijwe n’amadeni.

Hari abandi basajishijwe n’amadini n’amatorero babamo akajya yumva yarashaje atakibana n’Imana kandi aba mu itorero( Kuko birashoboka ko umuntu agwana Bibiliya n’igitabo cy’indirimbo)

Abandi basajishijwe n’imigisha Imana yabahaye, akajya aba mu migisha Imana igahita iba iyanyuma akajya amara ukwezi adasomye Bibiliya Yera nta noguterana. Uburwayi urimo bwaragusajishije, mu mwuka, ibidusajisha birahari biruzuye ariko Bibiliya yatubwiye ngo "Dore byose ndabihindura bishya."

Nagira ngo mbabwire ko buri wese afite ibimusajisha, ariko ntabwo dukwiye kwemera gusaza. Mu byukuri urabizi ko idini ryagusajishije, wenda wasajishijwe n’ibyaha ubamo, cyangwa se wasajishijwe n’icyubahiro ariko ubuntu bw’Imana bukagenda bukuvamo buhoro buhoro, ibyagusajishije nawe urabizi ariko ndakwifuriza kugirirwa neza n’Imana.

Nkwifurije kuba mushya ukaba umuntu ugiriwe neza n’Imana, we kumva ko kubana n’Imana bitakikunejeje, nkwufurije guhinduka. Pawulo yaravuze ngo" Umuntu wacu w’inyuma arasaza ariko uw’imbere ahinduka mushya uko bukeye.

Dukwiye kuba abantu bafite imbaraga bakirwana. Birashoboka ko intambara urimo zagusajishije, ariko Imana igusezeranyije ko ishaka kuguha ibishyashya muri Kristo Yesu.

Karebu yabwiye Yosuwa ati "Urabizi icyo Uwiteka yamvuzeho turi i Kadeshi y’Ibaruneya, icyo gihe nari mfite imyaka 40, none mfite imyaka 85 kandi imbaraga nagiraga icyo gihe nizo ngifite. Narateraga ngatabaruka amahoro na n’ubu niko bikimeze mpa umusozi wanjye Heburoni nubwo hari Abanaki(Bari bakomeye, bateye unwoba) nzahahindura nk’uko Uwiteka yansezeranyije! " Kandi koko Karebu yatsinze Abanaki.

Birashoboka ko intambara urimo zagusajishije, ibigerageza urimo umazemo imyaka myinshi byagusajishije. Ariko Imana ifite umugambi mwiza wo kukugirira neza, ariko ntabwo ukwiye kwemera gusajishwa n’ikintu icyo ari cyo cyose. Ubugingo bwawe bukwiye guhora buhinduka uko bukeye, ugahinduka ugatera intambwe buri munsi.

Source: Agakiza Tv

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?