Ibice 4 by’ingenzi ingaragu ikwiye kwiyubakamo(...)

Kwamamaza

agakiza

Ibice 4 by’ingenzi ingaragu ikwiye kwiyubakamo mbere yo gushaka


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-06-23 03:06:39


Ibice 4 by’ingenzi ingaragu ikwiye kwiyubakamo mbere yo gushaka

Iyi nzira yo guhura n’uwo Imana yaremye muzabana (Adam wawe cg Eva wawe), ni inzira itoroshye ariko ishoboka mu gihe umenye icyo gukora mu gihe ukiri ingaragu. Hari abagira amahirwe make bakamenya ibi nyuma yo kubaka ariko icyo gihe nabwo amazi ntaba ararenga inkombe. Wowe ubonye aka kanya, ibi bintu ni ingenzi cyane kubyitaho mu gihe utegereje uwo muzabana ndetse n’igihe mwamaze guhura ariko muteregeje kuzaba mu rugo rumwe:

Kwiyubaka mu mwuka

Igihe cy’ubusore si igihe cyo kujagaragara, itoze kubaha Imana uyu munsi kuko nutabikora uwo muzabana uzaba uri kumuhemukira. Ejo uzaba wabaye umubyeyi ufite abandi bantu (Abana bawe) ugomba gutoza inzira nziza y’ubuzima. Ibaze noneho wowe nuba nta na kimwe wujuje mu byo uri kwigisha abana bawe, tekereza kubabwira gusenga kandi wowe batajya bakubona usenga, tekereza kubabwira kugira ineza kandi wowe uhorana umunabi. Reba nkubu warabaswe no kubeshya, icyo kintu nutitoza kukireka kizagusenyera, itoze none kumvira Imana utsinde icyaha muri wowe uyu munsi.

Kwiyubaka mu bwenge

Mukobwa cg Musore, fata umwanya wige, ni gute waba umugore mwiza cg umugabo mwiza. Hari ibitabo, hari abavugabutumwa n’inyigisho nziza zibivugaho, ibyo byose nubikurikirana uzarushaho kuba mwiza ku buryo nuwo muzahura azaba agize amahirwe yo guhura n’umuntu nkawe.

Kwiyubaka mu marangamutima

Kuva tuvutse hari ibyo tuba twaranyuzemo, hari umurongo tuba twarahaye ubuzima bwacu, mu mibanire yacu n’abandi, mu miryango dukomokamo ndetse naho dusengera. Akenshi usanga no muri izo nzira zose hari aho twahuriye mo n’ibikomere. Iki kgihe cy’ubusiribateri ni gihe cyo kubaka amarangamutima ahamye azabasha kukubeshaho neza ndetse nuwo muzashakana nawe akumva atekanye kuko ari kumwe nawe.

Hari bya bintu biba byarakunaniye uba wifuza ko wazahura n’umufasha wawe yujuje, oya, iki nicyo gihe ngo utangire nawe wiyubakemo ibyo byiza wifuza kuzasanga mu mukunzi wawe. Abanyarwanda baca umugani ngo “Ibisa birasabirana”. Niba uri umusore ushurashura witekereza kuzahura n’umwukobwa witonda kuko nawe Imana yaba imuhemukiye kumuhuza n’umuntu nkawe. Itegure kuba umugabo cg umugore mwiza ukwiye kuzaba impano ihawe uwo muzabana. Wowe ni iyihe mpano wakwifuza guha uwo ukunda? Itegure kuba iyo mpano mu buzima bwe.

Kwiyubaka mu buryo bw’umubiri

Ubu buzima busaba kuba hari n’ibyibanze umubiri uzakenera: Aho kuba, ibyo kurya, ibyo kwambara, serivise z’ibanze, byose bizasaba ubushobozi cyane cyane ubw’amafaranga. Mukobwa/ Muhungu, ukwiye gukoresha uburyo bwose ugira icyo winjiza, ukamenya no kwizigama ugateganyiriza ejo hazaza no mu gihe uzaba ugeze mu rwawe(urugo). Mwibuke ko Adamu yabanje gutegura ingombyi, arahinga, yita ibintu byose amazina mu magambo make ukwiye kwishakamo ubushobozi bw’ibizabatunga.

Imana ikwifuriza urugo rwiza, ikwifuriza kuzabaho wishimiye uwo muzabana, tangira none uhindura imibereho, witegure kuba impano nziza izaba ikwiye uwo muzabana. Yesu adushoboze!

IMANA NTIYAGUTSINDAGIRA UMUNTU UDAFITIYE URUKUNDO

Source: Nkundagosple.rw

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?