I Kigali. Korari Gibeyoni igiye kongera(...)

Kwamamaza

agakiza

I Kigali. Korari Gibeyoni igiye kongera kunyeganyeza ikirere mu giterane cy’imbaturamugabo cy’iminsi itatu bari gutegura


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-07-31 10:21:17


I Kigali. Korari Gibeyoni igiye kongera kunyeganyeza ikirere mu giterane cy’imbaturamugabo cy’iminsi itatu bari gutegura

Korari Gibeyoni ibarizwa mu itorero rya ADEPR Paruwase ya Nyanza/Kicukiro ku mudugudu wa Murambi, kuri ubu irarimbanije mu myiteguro y’igiterane kidasanzwe cy’iminsi itatu itegura gukorera I Murambi kuva taliki ya17 kugeza 19 Kanama uyu mwaka, kikazanamurikirwamo umuzingo wabo wa kabiri w’indirimbo zihimbaza Imana mu buryo bw’amashusho.

Hari hashize iminsi itari mike iyi korari itumvikana cyane mu itangazamakuru rya gikristo hano mu Rwanda, kuri ubu igarukanye imbaraga zidasanzwe, nyuma y’impinduka zagiye ziyirangwamo, aho yakiriye abaririmbyi batari bake mu bihe byegeranye nyuma y’iminsi mike ikongera kubatakariza rimwe bimukira mu yandi makorari kandi bivugwako bari abahanga. Igenda ry’aba baririmbyi ntiryavuzweho rumwe na benshi mu bakurikiranira hafi ubuzima bw’iyi korari, bamwe bakekagako igiye gusa n’isubira inyuma ku ntambwe ndende bari bamaze gutera mu ruhando rw’amakorari makuru mu itorero rya ADEPR mu Rwanda.

Siko byagenze rero, Korari Gibeyoni yafashe igihe cyo kwiherera yiyemeza kwiyubaka mu buryo bw’umwuka no gutoza abaririmbyi bahari kuruta gutekereza kubaza n’abagenda. Ibi byabaye nyuma y’impinduka nyinshi z’ubuyobozi zakurikiranye, kuri ubu Korari Gibeyoni ikaba ihagaze neza mu murimo, ibi bikaba bishimangirwa n’imyitwarire igenda igaragaza mu biterane bitandukanye itumirwamo hirya no hino, ndetse by’umwihariko ikaba iri gutegura igiterane kizamara iminsi itatu izanamurikiramo album yayo nshya y’amashusho yiswe “Imbaraga zakoze ibyo”.


Korari Gibeyoni mu ivugabutumwa

Gibeyoni barahimbaza bagacinya akadiho

Mu kiganiro agakiza.org twagiranye n’umuyobozi wa korari Gibeyoni bwana Jean Baptist MUDACYAHWA, Ku murongo wa Telephone yadutangarijeko korari ihagaze neza, kuri ubu ikaba igeze kure imyiteguro y’igiterane ndetse anadutangariza bamwe mu batumirwa muri iki giterane.

Yagize ati:”Nibyo koko Korari Gibeyoni tumeze neza turashima Imana ko igikomeje kuduteza intambwe no kudushyigikira mu murimo yaduhaye w’ivugabutumwa, turacyakomeje umugambi wo guhamagara abantu ngo baze kuri Yesu tuzajyane nabo mu Ijuru. Ni byo imyiteguro y’igiterane igeze kure. Tuzagitangira kuwa gatanu taliki ya 15 i saa kumi z’amanywa gikomeze kuwa gatandatu kuva saa cyenda z’amanywa ndetse no kucyumweru nyuma y’amateraniro asanzwe kuva saa saba z’amanywa ari nabwo tuzaba tumurika Album nshya y’indirimbo zihimbaza Imana z’amashusho.”


Bwana J. Baptist Mudacyahwa Umuyobozi wa Korari Gibeyoni

Perezida yakomeje agira ati: “Tuzafatanya guhimbaza Imana na Korari zacu zo ku mudugudu wa Murambi tubarizwaho, nka Korari Amahoro ndetse na Korari Besalel kuko nazo zikora ku mitima y’abatari bake nanjye ndimo. Twatumiye kandi korari HOREB guturuka muri CEP CBE I Gikondo, Korari Ukuboko kw’iburyo guturaka muri ADEPR Gatenga. Ku cyumweru tuzafatanya na korari Amahoro gutuka muri ADEPR Remera. Tuzabana n’abavugabutumwa batandukanye muri iyi minsi itatu, nka Ev. Nshizirungu n’abandi batandukanye basigiwe uwo murimo.”


Korari Besalel ADEPR MURAMBI izafatanya na korari babana ku mudugudu

Korari HOREB CEP CBE


Korari Ukubuko kw’iburyo izataramana na Gibeyoni

Korari Amahoro ADEPR REMERA Izafatanya na Gibeyoni.

Korari Gibeyoni yatangiye umurimo w’Imana mu myaka isaga 20 ishize, itangira ari korari y’urubyiruko iza guhabwa izina yitwa UMUNEZERO aho yamenyekanye cyane mu ndirimbo nziza zihimbaza Imana zo ku muzingo wabo wa mbere cyane nk’indirimbo "KU BIRINDIRO". Nyuma yaje guhindurirwa izina yitwa GIBEYONI.

Kuri ubu ikaba igizwe n’abaririmbyi b’ingeri zose, Abasore, inkumi, ababyeyi n’abagabo bakuze ndetse n’abasheshe akanguhe.

KANDA HANO UKURIKIRE INDIRIMBO "KU BIRINDIRO" YA KORARI GIBEYONI

https://youtu.be/FE2HoQERj2U?t=2s

Komeza ubane natwe Yesu aguhe umugisha!

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?