Umuvugizi w’ Itorero rya Pentecote byavugwaga ko yahunze, yagarutse mu Rwanda.
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Umuryango wa gikristo ukora ivugabutumwa mu buryo bw’indirimbo ndetse n’ibikorwa by’urukundo, Holy entrance ministries waguye imbago zawo ushinga ishami mu Karere ka Kayonza.
Iyi minisiteri igizwe n’abakristo baturuka mu matorero atandukanye, yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe n’abatari bake nka: Umunyamibabaro, Aracyakora, Sinzahwema n’izindi nyinshi.
Tariki 3 Ukwakira 2021 nibwo bafunguwe ku mu garagaro ishami rya 3 ry’uyu muryango mu Karere ka Kayonza. Iri shami ryari risanzwe rikora ariko ritarafungurwa ku mugaragaro, igikorwa cyagiye gikomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid 19. Holy entrance ministries Kayonza, ije yiyongera ku yandi mashami yari asanzwe, uhereye ku kicaro gikuru Kigali hakiyongera ishami ryo mu gihugu cya Kenya(Holy entrance ministries Kenya)
Mu kiganiro yagiranye na Agakiza.org, Jimmy Rubibi, umuyobozi wa Holy entrance ministries yavuze ko intego yabo nyamukuru ari iyo kwamamza no kwagura Ubwami bw’Imana. Ati" Intego yacu ni ukwamamaza ubutumwa bwiza, tukabwira Kristo Yesu abataramumenya, bakamenya ko Kristo ari Umwami kandi akiza. Tukababwira ko muri Kristo Yesu harimo byose"
Mu bikorwa bijyanye no kuririmba, Holy entrance ministries imaze gukora arubumu 2 z’amashusho, hakiyongeraho n’indi ya 3 ikiri gukorwaho izasohoka mu minsi iri imbere.
Mu bindi bakora ni ibikorwa by’iterambere rusange n’imibereho myiza y’abaturage harimo nko kwishyurira abantu Mituweli, gufasha abatishoboye, gutanga umusanzu mu kurwanya ibiyobyabwenjye n’ibindi.
Abanyamuryango ba Holy entrance ministries, Kigali, Kenya ndetse na Kayonza iherutse gufungurwa ku mugaragaro bose hamwe ni 150. Kandi gukomeza kwakira abifuza gufatanya na bo umurimo w’Imana imiryango irafunguye.
Icyo bisaba ngo winjire muri uyu muryango, ni uko uba waravutse ubwa kabiri, icyakora umuyobozi wa Holy entrance ministries yatubwiye ko n’utari wakizwa bamwakira bakamubyaza ubutumwa bwiza, agashakirwa n’itorero.
Jimy abisobanura muri aya magambo agira ati" Kwifatanya natwe ni uko uba uri umukristo warabatijwe, niyo waba utarakizwa turagufasha kugira ngo ubashe kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza. Tugakomeza tugakorana, tukaguafasha no kubona aho uteranira tugakurikirana (dufite abashumba dukorana)
Reba hano ibikorwa n’indirimbo bya Holy entrance ministries
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Mu giterane cyiswe ‘Rwanda Shima Imana’ cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya...
Uwiringiyimana Theogene benshi bazi ku izina rya Bosebabireba kubera...
Kuri ubu, ngo bamwe mu byamamare mu byiciro binyuranye ku isi baba bari mu...
Ibitekerezo (0)