Himbaza Claude yasohoye amashusho y’indirimbo"Ndagu

Kwamamaza

agakiza

Himbaza Claude yasohoye amashusho y’indirimbo"Ndagushima"


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-10-02 05:02:14


Himbaza Claude yasohoye amashusho y’indirimbo

Umuhanzi ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Himbaza Claude ufite intego yo kuzamura umuziki wa Gospel yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ndagushima” avugamo imirimo ikomeye Umwami Yesu yamukoreye.

Himbaza Claude, atangiye muzika muri uyu mwaka wa 2020 ariko impano yo kuririmba yayiyumvisemo akiri muto dore ko mu muryango avukamo bamwe na bamwe ari abaririmbyi.

Himbaza Claude, abajijwe intego ze n’aho akomora impano, yagize ati “Njyewe nkunda gusenga Imana cyane, ariko nkanagira impano intemberamo, ubuhanzi nabwiyumvisemo kera cyane nkiri muto ariko inkono ihira igihe, uyu mwaka niho Imana yabishatse ko ntangira kwigaragaza".
Umuhanzi Claude Himbaza yiyemeje kuramya no guhimbaza Imana mu buryo budasubirwaho

"Navuga ko mu muryango wanjye naho harimo Abaramyi benshi kandi b’abaririmbyi, urumva nabyo bisa n’ibifitanye isano n’ubuhanzi bwanjye. Intego yanjye numva muri njye nzakorana imbaraga nyinshi. Kubera Imana nzageza injyana ya Gospel ahantu hashimishije, yego n’ubu aho iri harashimishije ariko hari irindi Tafari nashyiraho bikisumburaho”.

Mu butumwa bwiza bufasha benshi buri mu ndirimbo “Ndagushima” avuga ko umuntu wese yemera ko hari ibikorwa byiza Umwami(Imana cyangwa Yesu) aba yarakoreye ikiremwa muntu yiremeye, aho ashimangira ko umuntu wese yakwemerwa kubera ubuntu bw’Imana.

Mu minsi iri imbere, Himbaza Claude avuga ko hari byinshi kandi byiza ari gutegurira abanyarwanda muri rusange, agashimangira kandi ko umuziki we uzagera kure afatanije n’abamukurikira badahwema gukunda no gushyigikira indirimbo ye ya mbere “Ndagushima” yakoze ku mitima ya benshi.

Video y’indirimbo "Ndagushima wayisanga hano"

Source: inyarwanda.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?