Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
Mu mpamvu nyinshi zatuma umukristo akwiye gusengera igihugu cye, gakondo ye, ingobyi imuhetse harimo 5 z’ingenzi tugiye kugarukaho muri iyi nyigisho.
Igihugu n’abayobozi bacyo nibo Imana idusaba guheraho dusenga: Ibi tugomba kubikora mbere y’uko dusengera ibyifuzo byacu
"Irya mbere ya byose ndaguhugurira kwingingira abantu bose, no kubasengera no kubasabira no kubashimira, ariko cyane cyane abami n’abatware bose kugira ngo duhore mu mahoro tutabona ibyago, twubaha Imana kandi twitonda rwose." 1Timoteyo 2:1-2
Igihugu cyawe niyo gakondo yawe mu Isi: Iyo isenyutse uhinduka umunyamahanga n’ubwo waba uri umuyobozi ahandi, n’ubwo waba uri umuherwe. Urugero: Yozefu yabaye Ministri w’Intebe muri Egiputa ariko ntibyamugize umunyamisiri. Ahandi uratembera ariko iwanyu urisanzura, urishyira-ukizana.
Mu gihugu cyawe ni hamwe mu hantu ha mbere umugisha Imana iguha wuzurira: Umugisha wose utabimburiwe no kugira iwanyu uba ubuzemo ikintu kinini.
Niho ibyishimo by’umuntu byuzurira: "Twicaraga ku migezi y’i Babuloni, Tukarira twibutse i Siyoni. Ku biti bimera iruhande rw’amazi yo hagati y’i Babuloni, Twari tumanitseho inanga zacu. Kuko abatujyanye ho iminyago badushakiragaho indirimbo aho hantu, Abatunyaze badushakagaho ibyishimo bati “Nimuturirimbire ku ndirimbo z’i Siyoni.” Zaburi 137:1-4
Gusengera igihugu bisibiza ibyago byari kukibaho, Cyangwa ibyo byago bigakurwaho burundu : ’Maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hanjye bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu." 2Ingoma 7:14
Ndagukangurira gusengera igihugu cyawe ubigize intego, kandi ushyizeho umwete. Past Fidèle MASENGO uyobora Foursquare Church, niwe waduteguriye iyi nyigiso.
Source: Amasezerano.com
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha...
Ibitekerezo (0)