Hari igihe Imana iguha kuruhukira mu bibazo(...)

Kwamamaza

agakiza

Hari igihe Imana iguha kuruhukira mu bibazo byawe, ariko ikakugira isoko yo gukemura iby’abandi-Dr Paul Gitwaza


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-09-29 08:11:17


Hari igihe Imana iguha kuruhukira mu bibazo byawe, ariko ikakugira isoko yo gukemura iby’abandi-Dr Paul Gitwaza

"Isakari ni indogobe y’inyamaboko, Iryamye hagati y’ingo z’intama. Abona aho kuruhukira ko ari heza, N’igihugu ko ari icyo kwishimiramo. Yunamishirije urutugu rwe kwikorera, Ahinduka umuretwa utegekwa icyate." Itangiriro 49:14-15

Amateka ya Isakari n’isomo Abakristo twasigarana

Yakobo agiye gupfa, mu bana be 12 yageze kuri Isakari aravuga ngo uri "Indogobe y’inyamaboko, wunamishije umugongo wawe kugira ngo uheke imitwaro"

Abisiraheli igihe barimo bajya kurwana, Isakari we yikoreraga ibibazo byabo. Hari igihe ugira ibibazo, hari n’igihe ukemura ibibazo kandi nawe uri mu bibazo! Ukeneye gukemura ibibazo by’undi muryango, nawe iwawe bitagenda neza kandi bigacamo, ariko iryo hame warikurikiza iwawe ntibicemo. Ukihanganisha umuntu mu bukene kandi waburaye, kandi agakomera pe! Akazanaguha ubuhamya ati "Burya wavuye iwanjye bicamo! Ariko wowe bigakomeza kuba bibi"

"No mu ntege nke abakozi b’Imana bagira imbaraga"

Nta waruzi ko Elissa amaze gupfa yazura umuntu kandi nawe yapfuye, igupfa rye rikoze ku muntu arazuka ariko irye riguma ikuzimu!

Hari igihe Imana wowe iguha kuruhukira mu bibazo byawe, ariko ikakugira isoko yo gukemura ibibazo by’abandi. Tegereza umunsi uzagera nayo ikemure ibibazo byawe, kuko uri Isakari wikoreye imitwaro y’abantu, bo bagubwe neza ariko wowe ukoreshwe agahato, ukoreshwe uburetwa icyate!

Bibiliya iravuga ngo "Isakari ni indogobe y’inyamaboko, iryamye hagati y’ingo z’intama", Muri Bibiliya y’igihebulayo n’izindi, iravuga ngo "Isakari ni indogobe iryamye hagati y’imitwaro ibiri".

Wikorera imizigo yawe ukikorera n’iy’abandi, wikorera agahinda kawe ukikorera n’ak’abandi, wikorera amarira y’abandi ukikorera n’ayawe, wikorera ubukene bwawe ukikorera n’ubw’abandi. Wikorera indwara zawe ukikorera n’iz’abandi. Kuko twasobanukiwe n’uko ibyacu bitazakemuka gusa, ariko bizakemuka ari uko twakemuye n’iby’abandi. Nutegereza ngo ibyawe bicemo hanyuma ufashe abandi, uzarinda usaza utarabikemura. Nubwo twaba duca mu bibazo, duca mu ngorane, dukemura iby’abandi!

Hari abavuga ngo ’Njyewe nifitiye ibikomere byanjye reka mbanze mbikire nzabona gukora iby’abandi!’. Ntuzakira, ibikomere bikira ari uko ugiye no mu bandi [Apeti iza urimo urya]. Uko ujyenda mu bandi ufite ibyo bikomere, ni ko uzababera igisubizo. Nutegereza ngo ubanze ukire nibwo uzakiza abandi ntabwo bizashoboka muri iyi si igenda. Muri Yesu turagenda kugeza igihe tuzabona uburuhukiro.

Iyo ukemura ibibazo by’abandi kandi nawe ufite ibyawe uba ugaragazako uri intwari. Ntukemerere ibibazo ucamo kukubuza gukemura ibibazo by’abandi. Ugomba gukomeza urugendo uko byaba bimeze kose. Turi mw’Isi igenda.

Benedata, indogobe nk’inyamanswa(Isakari) itagira icyo ikora usibye guhekeshwa umutwaro, yagombaga kwemera gushyirwaho imbago igakoreshwa umurimo w’ubucakara kuruta kurwanirira gakondo ye n’amahoro ye mu ntambara yo kwibohora. Isakari guhetamisha urutugu ngo ashyirweho imbago no kumanuka hasi ngo yikorere imitwaro, ndetse no gukoreshwa ubucakara, ntabwo mu busanzwe byari bikwiriye ubwoko bwa Isiraheli (Ubwoko bw’Imana).

Bwari bwarahamagariwe gutegeka, rero kuba umucakara kwa Isakari kwari uguha amahirwe abanzi babo, cyane Abanyakanani( Abo Imana yari yarashyizeho umuvumo).

Ariko Isakari yarwanye intambara y’amayeri, yikorera imitwaro y’abandi. Baca umugani ngo[Ujya kwica ubukombe arabwagaza]. We yagiye mu banyakanani ngo munkoreze imitwaro yanyu, kandi ari bo baremewe kuyikorera! Imana yari yarabavumye ngo bazikorere imitwaro yabo. Isakari abinjiramo abatwaza imitwaro, bamwemerera kubana nabo n’ubwo yari umunyantege nke. Mu gitondo kimwe azinduka ari umunyembaraga ahindura igihug cyose, agira umugabane muri gakondo ya Isiraheli.

Benedata, umurimo wa Yesu ku isi, wari uwo kubohora abantu ngo bagire kuruhuka. Imana yamukoresheje ibikomeye kugira ngo tubone uburuhukiro muri we. Nawe muri uyu mwanya ubu butumire bwa Yesu ubwakire. “Abarushye n’abaremere we mwese munsange(Yesu) ndabaruhura” Isi yose irimo kuzenguruka, ariko ahantu iruhukira ni muri Yesu. Ese Yesu wamugize ubuturo, cyangwa wamugize ubuhngiro?

Soma kandi: http://www.agakiza.rw/Ese-Yesu-wamugize-ubuturo-cyangwa-wamugize-ububuhungiro-Dr-Paul-Gitwaza.html

Source: Dr Paul Gitwaza Official

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?