Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
"Dawidi abwira Umufilisitiya ati “Wanteranye inkota n’icumu n’agacumu, ariko jyewe nguteye mu izina ry’Uwiteka Nyiringabo, Imana y’ingabo za Isirayeli wasuzuguye. Uyu munsi Uwiteka arakungabiza nkwice nguce igihanga, kandi ndagaburira ibisiga byo mu kirere n’inyamaswa z’inkazi zo mu ishyamba intumbi z’ingabo z’Abafilisitiya, kugira ngo abo mu isi yose bamenye ko muri Isirayeli harimo Imana, kandi ngo iri teraniro ryose rimenye ko Uwiteka adakirisha inkota cyangwa icumu, kuko intambara ari iy’Uwiteka kandi ari we uzabatugabiza.” 1Samweli 17:45
Yesu, ntiyigeze adusezeranya ko tutazahura n’ibibazo, nta nubwo yigeze abigerageza ngo avuge ko abirangije. Njya ntangara iyo numvise abavugabutumwa bavuga bati” Muze Yesu arabirangije, ibigeragezo byose bikuweho, muri Yesu ntitugomba kubabara, muri Yesu ntitugomba guhura n’ikibazo! Yesu asengera abaigishwa yaravuze ngo “ Mu isi muri n’imibabaro, ahubwo muhumure njye nanesheje isi!” Iyo urebye uko intumwa ze zapfuye n’ibyo banyuzemo, byari ibintu bikomeye koko!
Ariko bari bafite imitekerereze itandukanye n’iyacu, bari bafite imitekerereze y’Ubwami bw’Imana, imitekerereze idahuye n’isi. N’icyatumye Abisiraheli Imana ibanyuza mu butayu imyaka 40, ntabwo ari uko yabangaga, yagira ngo ijye guhindura imitekerereze yabo. Namwe mutekereze ahantu babaye imyaka 430, imitekerereze yari yarapfuye basigaye bafite imitekerereze nk’iy’Abanyegiputa.
Kugira ngo ibinjize mu gihugu Cyera, gakondo ibahaye yagombaga kubanza guhindura imitekerereze yabo kuko bari baribagiwe Uwiteka burundu! Yesu yaje kutumenyesha Imana ko ari Data, ariko ubona tucyomatanye na karande, n’umuco n’ibintu byinshi. Ukabona twimukanye isi tuyizanye mu Mana, cyangwa tuyizanye mu itorero. Niyo mpamvu Bibiliya idukangurira guhinduka mu mitekerereze, cyangwa se mu myumvire kugira ngo tugire imyumvire y’ubumana.
Ibigeragezo biva ahantu henshi
Hari ibigeragezo biva kuri Satani: Bene ibyo iyo dusenze Imana ibikuraho, ninaguhishurira ibintu bibi bizaba ku buzima bwawe, hanyuma bikazagera gihe bigusohoraho uba wararangaye! Intwaro zacu si izo mu buryo bw’umubiri, imbere y’Imana zigira imbaraga, dusenya ibihome tugafata mpiri ibitekerezwa mu mitima y’abantu. Iyo Imana iguhishuriye ikintu kitagenda cyangwa se umugambi wa Satani, Imana ibikuraho.
Hari ibigeragezo biva ku Mana: Ibi Imana ibikora kugira ngo itwigishe, ikuze kwizera kwacu. Ibyo nabyo bizakurwaho n’uko ufunguye amatwi ukamenya icyo Imana ishaka kuvugana nawe. Ibyo bizakurwaho n’uko ugize amatwi yumva Imana, ukamenya icyo ishaka kukwigisha, ibyo biterwa n’icyo Imana izaukoresha n’umugambi igufiteho.
Hari ibigeragezo biterwa n’imiterere yacu:Ibi bizakurwaho n’uko duhinduye imitekerereze, n’uburyo turebamo ibintu. Ibyo bizaba umugisha igihe tuzahinduka mu mitekerereze. Abantu 2 bahura n’ikintu kimwe ntibazakitwaremo mu buryo busa:
Umwe agatsikamirwa cyane akagira ihahamuka, akagira ihungabana rikabije bitewe n’icyo yanyuzemo. Nyamara hari undi wanyuze mu kigeragezo gisa na cya kindi, we ukabona arakomeye, araramya, ukabona ntacyo bimutwaye akabasha kubinyuramo , agakomera! Ni yo mpamvu hari ibigeragezo bizakurwaho n’uko uhinduye imitekerereze, cyangwa uhinduye uburyo urebamo ibintu. Ibigutsikamiye hari abandi babinyuzemo neza, kandi imbaraga zabafashije ziracyakorera mu itorero, nawe Imana yagufasha ukabasha kuba intwari ukabasha gukomera no kubitsinda!
Tuvuge kuri Dawidi
Uyu, yari umuntu wavukanaga n’abandi bagiye mu gisirikare cyo kwa Sawuli, ariko we nti yari umusirikare yari umwungeri w’Intama. Mu ishyamba aho yaragiraga intampa Imana yabanye nawe, yari umuntu ufite umutima w’Imana, yari umukiranutsi agerageza gukora ubushake bw’Imana. Yari yarubatse ubusabane bwe n’Imana, ari byo byatumye ubuntu bw’Imana bumuzaho abasha kwica intare n’idubu. Igihe abisiraheli bari mu ntambara, ku rugerero bahasanze umugabo w’igihangange witwa Goriyati. Yari umugabo ukomeye, buri gitondo yarahagurukaga akavuga ngo“Abisiraheli mwese muri imbwa!” bagahita bemera ko ari imbwa bakajya mu myobo.
Ingabo zose z’Abisiraheli babona urupfu, babona igihugu kigiye gusibika, babona Abafilisitiya bagiye kubamara. Niko byari bimeze kandi byari biteye ubwoba! Bari bamaze iminsi 40 nta muntu wubura umutwe ngo arwane, Goriyati akabemeza ko bose ari imbwa bakanabyemera. Tubihuze n’ubuzima bwawe urebe Goriyati uguhagaze imbere: Birashoboka ko Goriyati uguhagaze imbere ari ugutinda kubona abana, birashoboka ko ari uburwayi, ibyago, gereza…. Ntabwo nzi Goriyati uhagaze imbere yawe, ariko wowe umutima wawe ubizi neza. Ni gute abantu biyahura? Ni uko Goriyati amuhagarara imbere, kugeza igihe amwigisha ko gupfa ari byiza.
Goriyati aguhagarara imbere akakubwira ko: Kwishyingira ni byo byiza wabuze umugabo, ukuntu uciriritse nta n’uwakwemera cyangwa uwagukunda. Goriyati aguhagarara imbere akakubwira ko nta muntu n’umwe ufite igisubizo cyawe, aguhagarara imbere akakwemeza ko nta muntu n’umwe wo kwizerwa uhari abantu bose banduye! Aguhagarara imbere akakwemeza ko no mugisekuruza cyanyu nta muntu wigeze utera imbere, Goriyati aguhagarara imbere akagira ibintu akwemeza.
Niba hari ikintu gikomeye dukwiye kwirinda, ni amajwi ya Satani, ni amoshya ya Satani, ni cyo kintu gikomeye mu rugendo. Abantu benshi bagendana agahinda gakabije kubera amagambo babwiwe na Goriyati, kandi koko nibyo kuko n’Abisiraheli bajyaga mu myobo bakemera ko ari imbwa. Bakemera ko nta cyo bamaze, bakemera ko nta watsinda Goriyati.
Haje kuza umwana w’imyaka 16, Dawidi wabanye n’Imana, wubatse ubusabane n’Imana. Dawidi ufite imirebere, imitekerereze itandukanye n’iy’Abisiraheli bose. Ageze imbere ya Sawuli yamuhaye ubuhamya bw’ibyo Imana yamukoresheje, kandi yaje gutsinda Goriyati umufirisitiya utarakebwe wasuzuguye Abisiraheli n’ingabo z’Uwiteka Imana!
Kimwe mu byatuma utsinda, ni uko wiha ubuhamya bw’ejo hashize: Uvuge uti ‘Ariko Imana yandokoye Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 nkabaho miliyoni y’abantu yapfuye, izananirwa kungirira neza? Imana yamfashije ndi imfubyi nkiga nkarangiza, yananirwa kumpa akazi? Imana yangaburiye nshonje ikangirira neza, yananirwa kumpa urugo?
Satani yiguhuma amaso ngo wibagirwe ibyo Imana yakoze
Impamvu Imana yambukije Abisiraheli inyanja itukura, kwari ukugira ngo nibagera kuri yorodani bizababere imbaraga bumve ko Imana yashoboye gukamya inyanja itukura, itananirwa na yordani. Ibikomeye wanyuzemo kera bikwiye kukubera imbaraga zikwereka ko ibyo unyuramo byoroshye nabyo Imana yabikora, ariko iyo Satani aguhumye amaso, akwibagiza ko hari ibindi Imana yakoze! Nagira ngo wowe wenyine wicare wihe ubuhamya, we gushingira ku bintu 3-5 bigukomereye, ahubwo shingira kubyo Imana yakoze. Tangira wihe ubuhamya, Satani azahunga uzatsinda amajwi ya Satani.
Iyi nyigisho yateguwe ikanatambutswa na Pasiteri Desire Habyarimana kuri Agakiza Tv, yose wayireba hano
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha...
Ibitekerezo (0)